Huye: Polisi yataye muri yombi abakekwaho Ubujura no gutegera abantu mu nzira
Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye ku bufatanye n’inzego z’ibanze hamwe n’Abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu na Ngoma, bafashe abasore icyenda(9). Abafashwe, bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’Abaturage, aribyo; Ubujura butobora mazu, Gutega abantu bagenda bakabambura ibyabo n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko gufatwa kw’aba bakekwaho ibyo bikorwa bibi bihungabanya Umutekano w’Abaturage byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi igategura umukwabo wo kubahiga kugira ngo bashyikirizwe amategeko bakurikiranwe.
Avuga ko bimwe mu bikoresho bifashishaga muri ibyo bikorwa bigayitse bakoraga ari Intwaro Gakondo zirimo; Imihoro, Ibyuma, Amatindo n’ibindi.
CIP Hassan, avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage ku ruhare bakomeje kuyigaragariza batanga amakuru neza kandi bakayatangira ku gihe, ibyo bikaba bifasha mu gukumira no kurwanya ibyaha n’ababikora.
Mu butumwa bwa Polisi, CIP Hassan Kamanzi avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibinyuranije n’amategeko. Asaba buri wese gukora ibyemewe, ko kandi utazahinduka atazihanganirwa, azafatwa agashyikirizwa amategeko akamukanira urumukwiye.
Aba basore bose uko ari icyenda, bagitabwa muri yombi bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Ngoma, aho iperereza ku byaha bakekwaho rikomeje kugira ngo hakorwe neza Dosiye bashyikirizwe Amategeko.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.