Muhanga-Nyamabuye: Abantu 15 barimo Abagore 2 bakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga ifatanije n’Inzego z’Ibanze hamwe n’Abaturage, kuri uyu wa 03 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gifumba na Rugarama yo mu Kagari Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga bataye muri yombi itsinda ry’abantu 15 barimo Abagore babiri, bose bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bakekwa mu bikorwa by’ Ubujura, aho bitwikira ijoro bagatega abaturage bakabambura.
Uretse gutega abaturage mu nzira bakabambura ndetse rimwe na rimwe bakabagirira nabi, banakekwaho Gutobora Inzu z’Abaturage no gukora ibindi bikorwa bibi bihungabanya Umutekano n’Ituze bya rubanda.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko aba bagore babiri bafatanywe n’iri tsinda ryose, bakekwaho gucumbikira abajura ndetse no kubika ibintu byibwe. Avuga kandi ko itabwa muri yombi ry’abagize iri tsinda ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko nta guhishira abakora ibibi, nk’abajura n’abandi bahungabanya Ituze n’Umutekano bya rubanda.
Avuga kandi ko abafashwe bose uko ari 15 bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Nyamabuye, aho ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza ku byaha bose bakekwa kugira ngo bukore Dosiye bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.
Mu butumwa bwa Polisi, CIP Hassan Kamanzi ashimira Abafatanyabikorwa beza aribo baturage bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe. Police kandi iributsa abakomeje kugira imyumvire n’Imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze by’Abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, bitari ibyo baributswa ko Polisi iri maso kandi itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibikorwa bibi, ko izabahiga kugeza bafashwe bagashyikirizwa Amategeko.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.