• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Prof. Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi mukuru wa WASAC n’abandi 2 batawe muri yombi

Umwanditsi
August 7, 2025

Ku isaha y’i saa tanu n’iminota 23 yo mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Kanama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rubinyujije ku rukuta rwa X(rwahoze rwitwa Twitter), rwatangaje ko rwataye muri yombi Prof. Omar Munyaneza wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura(WASAC). Si we gusa kuko hanatawe muri yombi abandi bayobozi babiri bakorera muri iki kigo.

Mu butumwa bwa RIB, nkuko bugaragara ku rubuga rwayo rwa X, ivuga ko aba bose batawe muri yombi bakekwaho gukora ibyaha bya; Ruswa, Itonesha, Gusaba Inshimishamubiri rishingiye ku Gitsina.

RIB, ivuga kandi ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo zayo za; Kimihurura ndetse na Kicukiro mu gihe hagitunganywa Dosiye zabo ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Muri iri tangazo, RIB ivuga ko ishimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibikorwa abafashwe bakurikiranyweho bitahurwa. Ikomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi bafite mu nyungu zabo bwite kuko ibyo bihanwa n’Amategeko kandi ko RIB izakomeza kubirwanya ku bw’Ineza ya Rubanda.
intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga