Nyanza-Kibirizi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 8 bakekwaho ubugizi bwa nabi
Kuri uyu wa 09 Kanama 2025 mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi mu Tugari twa Mututu na Rwotso, Polisi y’u Rwanda ifatanije n’Abaturage hamwe n’inzego z’ibanze bataye muri yombi abagabo Umunani babarizwa mu itsinda rikekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko abagize iri tsinda bose uko ari umunani batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.
CIP Hassan Kamanzi, Avuga ko ibyo abafashwe bakurikiranyweho ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage aribyo; Ubujura n’Urugomo bakorera Abaturage aho babatangira mu nzira bakabatwara ibyabo. Hari kandi Kwiba Amatungo ndetse n’Imyaka mu mirima y’Abaturage.
Abafashwe bose nk’uko CIP Hassan yabibwiye intyoza.com, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira. Ni mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwamaze gutangira iperereza ryimbitse ku byaha bose bakekwaho kugira ngo bashyikirozwe Ubushinjacyaha.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi iburira n’undi wese ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze by’Abaturage ko itazamwihanganira, ko izamuhiga aho yaba ari hose agashyikirizwa ubutabera, amategeko akamukanira urumukwiye. Ashimira kandi Abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bo bakekaho ibikorwa bibi bigize ibyaha. Asaba buri wese kuba maso no kumva ko gutanga amakuru ari ukugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ibyo aribyo byose.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.