• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
14/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage
14/08/25
Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo
14/08/25
Nyanza-Kibirizi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 8 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB

Umwanditsi
August 13, 2025

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB), Dr. Flora Mutezigaju avuga ko Ireme ry’Uburezi rigizwe n’ibintu byinshi, ko kugira ngo rigerweho ari urugendo rurerure kuko atari ikintu umuntu abyuka mu gitondo ngo uvuge ko akigezeho. Ahamya kandi ko Ireme ry’Uburezi mu Rwanda ritangiritse nk’uko bikunze kuvugwa.

Dr. Flora Mutezigaju, aganira n’Abanyamakuru bari mu mahugurwa ku Burezi mu Rwanda, yateguwe n’Umushinga Rwanda Media Program, uterwa inkunga na FOJO Media Institute, yabwiye abayitabiriye ko hari inkingi fatizo zituma Ireme ry’Uburezi rigerwaho, ko kurigeraho usabwa kutagira iyo usimbuka.

Abanyamakuru mu mahugurwa.

Imwe muri izo nkingi fatizo mu rugendo rwo kubaka no gukomeza Ireme ry’Uburezi ni; Umwana(Umunyeshuri). Aho uwigisha aba ugomba kumenya ngo uyu munyeshuri ni muntu ki!? Mu ku kugeraho yanyuze mu biki, Kuko ibigize umuntu ni byinshi cyane!. Hari ibiba bimugize nkawe ku giti cye! Ibiba bimugize nk’Umuryango aturukamo. Ibyo byose bigize umwana ni ingenzi mu gutuma Ireme ry’Uburezi rigerwaho.

Ku Nkingi ya kabiri yagize ati“ Ni Umwarimu. Umwarimu ushoboye, ushyigikiwe, ufite ubushake(Motivation) niwe mwarimu twifuza. Uwo mwarimu nawe ni umwe mu nkingi zikomeye mu kugera ku Ireme ry’Uburezi”.

Dr. Flora, ku nkingi ya Gatatu agira, ati“ Indi nkingi ikomeye muri uru rugendo rugana ku Ireme ry’Uburezi ni Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho. Ni ukuvuga ngo ibyo duha umwana n’uburyo tubimuha. Umwana ashobora kuba nta kibazo afite, Mwarimu ari mwiza ariko ibyo tumwigisha bitari ku kigero cye cyangwa se bitamubereye n’ubundi rya Reme ry’Uburezi ntiturigereho”.

Indi nkingi y’ingenzi ya kane muri urwo rugendo rugana ku Ireme ry’Uburezi yayivuzeho agita, ati“ Imiterere y’ishuri( School Environment). Ishuri ni rinini, si icyumba cy’ishuri, ni ishuri ryose!. Icyumba cy’ishuri yigiramo kimeze gite, aho akinira hameze gute, Ubwiherero bumeze bute, Abana bagenzi be bari kumwe bamufashe bate, Abarimu bamufashe bate!? Iyo niyo twita School Environment! Igizwe n’ibigaragara, ibikorwa remezo ariko n’uburyo abana babana, uburyo Abarimu bakira abana, ibyo byose nabyo bigira Ireme ry’Uburezi”.

Akomeza avuga ko mu magambo make, Ireme ry’Uburezi rigizwe n’ibintu bine by’Ingenzi aribyo; Umwana, Umwarimu, Ibyo tumwigisha ndetse hakaba n’aho yigira. Ati“ Ibyo byose iyo bifatanije, byose tukabiha agaciro kamwe, byose tukabikoraho Ireme ry’Uburezi turigeraho”.

Dr. Flora Mutezigaju ahamya ko urugendo rwo kugera ku Ireme ry’Uburezi ari kimwe n’izindi ngendo zose kuko hataburamo ibibazo. Ati“ Haba harimo ibibazo ariko icyiza ni uko tuba tuzi aho tujya n’ibyo bibazo tubizi tukagerageza no kubishakira ibisubizo. Izo nkingi zose uko ari enye nababwiye hari byinshi bikorwa kuri buri nkingi. Ku Mwana, ni igiki turi bukore kugira ngo tubone Umwana uza yiteguye kwiga?. Hari gahunda nyinshi zo gukorana n’umuryango kugira ngo umwana aze yiteguye kwiga”.

Dr. Flora Mutezigaju/DDG-REB.

Akomeza ati“ Hari byinshi bikorwa, hari n’ibindi byinshi bizakomeza gukorwa kugira ngo tugire Umwarimu ushoboye, Umwarimu ufite ubushake, ushyigikiwe. Hari byinshi bikorwa hari n’ibizakomeza gukorwa kugira ngo tugere ku miterere ya ryashuri dukeneye. Hari byinshi byakozwe; Kubaka amashuri, Gukorana n’Ababyeyi kugira ngo batange umusanzu wabo. Hari byinshi bikorwa n’ibizakomeza gukorwa ku Nteganyanyigisho n’Imfashanyigisho”.

Dr. Flora Mutezigaju, avuga ko nka REB(Rwanda Education Board) Ireme ry’Uburezi ari urugendo kandi barurimo bazi aho bajya, bazi aho bagamije kugera ariko kandi bazi n’ibigomba gukorwa kandi byose bikazagenda bikorwa hashingiwe ku bushobozi buhari kugera igihe bazagerera kuri urwo rugendo.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5845 Posts

Politiki

4096 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1004 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga