Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 ku bufatanye bwa Polisi n’Abaturage, mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi hafatiwe itsinda ry’Abagabo bane bakurikiranyweho ubugizi bwa nabi bakorera abaturage burimo; Ubujura n’ibindi bikorwa bibi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko iri tsinda ry’aba bagabo bane bakekwaho ubugizi bwa nabi bafashwe ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa ko kudahishira ikibi n’abagikora ari uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ibyaha abafashwe bakekwaho birimo; Ubugizi bwa nabi buhungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage aribyo; Ubujura butega igico, Gutobora Inzu bakiba imyaka ya baturage n’ibindi bitandukanye basanze.
Abafashwe bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Runda ari nabo bashinzwe Umurenge wa Rugalika. Ni mu gihe kandi nyuma yo gufatwa, Ubugenzacyaha-RIB batangiye iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko Polisi ishimira Abaturage bakomeje kuba indashyikirwa mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru neza kandi ku gihe. Avuga kandi ko Polisi iburira abishora mu byaha, ibabwira ko amayeri bakoresha akomeje gutahurwa, ko kandi nta gahenge Polisi izigera iha uwo ariwe wese ukora ibikorwa bigize ibyaha, ko izahiga buri wese ubirimo agafatwa agashyikirizwa Amategeko akamukanira urumukwiye.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.