Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere
Gitifu Umugiraneza Martha, ayobora umurenge wa Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko ubufatanye bw’Abaturage, Ubuyobozi n’Abakozi b’Umurenge ayoboye ariryo banga ryabahesheje Ishema imbere y’indi mirenge uko ari 12 igize Akarere ka Kamonyi. Begukanye Igikombe banahabwa ibyemezo by’ishimwe(Certificate) ku yindi Mihigo yihariye besheje nka; Ejo Heza, VIUP na Byikorere.
Gitifu Umugiraneza Martha, aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com yamubwiye ko Umwaka w’Imihigo wa 2024-2025 bari bafite imihigo yose hamwe 98, ko kandi hatabuzemo n’umwe bayesheje ijana ku ijana(100%) ndetse n’indi yihariye bahawe nka; Ejo Heza, Inguzanyo za VIUP hamwe n’Umuhigo wa Byikorere, yose barayesheje.

Avuga ku ibanga ryabahesheje kwesa iyi Mihigo bakaza ku isonga imbere y’Indi mirenge, yagize ati“ Nta rindi banga rero! Ni uko iyo tugisinya Imihigo, tuyibona tukayinyuranamo n’Abakozi ndetse tukajyanamo n’Abafatanyabikorwa, tukiyemeza ko icyo dufite gukora uyu munsi tugikora kikarangira kuko ejo haba hazazana ibyaho”.
Akomeza ati“ Tuba tubivuga kimwe, tubyumva kimwe twarabyiyemeje ku buryo n’umukozi utabonetse undi ahita ahagarara mu mwanya we ku buryo tuziba icyuho. Ubufatanye n’Abakozi, Abafatanyabikorwa b’Umurenge n’inama tugirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bayobozi nibyo bidufasha cyane mu kwesa Imihigo”.

Gitifu Umugiraneza, avuga ko gukora ukabona ibyo wakoze bigaragaye neza imbere y’abandi ndetse bigashimwa bitera imbaraga bikanaba ishema ku wakoze, akumva ko noneho akwiye kurushaho kuko n’abandi baba bakora ariko iyo ugeze ku musaruro cyangwa intego mbere y’abandi biba byiza kuko wumva imbaraga zihise zikuba.
Avuga ko umwe mu Mihigo mu yihariye isaba ubukangurambaga wabanje kubagora ari “BYIKORERE” kuko ngo aribwo bwa mbere bari bawuhawe. Ni umuhigo usaba ko Umuturage yisabira Serivise ku ikoranabuhanga atiriwe ajya k’umu Ajenti(Agent) w’Irembo ngo amufashe, ahubwo we ubwe akabyikorera anyuze kuri Terefone cyangwa ku mashine ye bwite mbere y’uko ajya ku biro by’Umurenge.

Amabwiriza ahari mu nzego z’ibanze nkuko Gitifu Umugiraneza abivuga ni uko 20% bya Serivise zitangwa ari umuturage ubwe ugomba kuba yisabiye Serivise( Akoresheje Terefone cyangwa mashine ye) atagiye k’umukozi w’Irembo cyangwa undi mu Ajenti ngo amufashe. Ahamya ko “BYIKORERE” ari Serivise isa n’igoye ku baturage kuko abenshi bataragira Simati Fone( Smart Phone) cyangwa Mashine ngo babyikorere.
Ashima uruhare rw’Umuturage mu kwesa iyi Mihigo yose, yaba iriya 98 ndetse n’Imihigo yihariye isaba ubukangurambaga besheje. Agira ati“ Uruhare rw’Umuturage muri ino Mihigo rurimo cyane!. Abaturage ari nabo bakiriya bacu bagize uruhare rukomeye mu gutuma ino Mihigo igerwaho kuko hafi ya yose tuyikorana nabo kandi ni nabo ikorerwa”.

Gushyikiriza Umurenge wa Gacurabwenge Igikombe n’ibindi bihembo by’imihigo yihariye besheje kurusha abandi, byabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kamonyi aho herekanywe uko Imihigo yeshejwe muri buri Murenge ndetse hakanasinywa Imihigo ya 2025-2026 hagati ya buri Murenge n’Ubuyobozi bw’Akarere.
Uretse Gacurabwenge yabaye iya mbere ndetse igasakuma ibihembo ku kigero gisaga 95% by’ibihembo byose byatanzwe, Umurenge wa Kabiri mu Mihigo wabaye uwa Runda, hakurikiraho Umurenge wa Kayenzi. Hanashimiwe Imidugudu yitwaye neza ndetse n’Abafatanyabikorwa babaye hafi Akarere mu kwesa Imihigo ya 2024-2025.
















Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.