Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
Ababyeyi b’“INTWAZA” baturutse mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 22 Kanama 2025 bakorewe ibirori by’umunsi mukuru w’Umuganura. Ni igitaramo cyo gusangira cyateguwe n’Urugaga rw’Abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi cyanitabiriwe n’Ubuyobozi bw’aka Karere, aho bataramye ndetse bagasabana, bagahuza Urugwiro. “INTWAZA”, bashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, we wabasubije Ubuzima, akabaha kwitwa izina rishya bakareka kwitwa”INCIKE”, akabakuraho igisuzuguriro nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye.
Donatille Nyiramakuba, umwe mu ntwaza wavuze mu izina rya bagenzi be ashingiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya(ku bemera Imana) mu gitabo cy’Umubwiriza, yabwiye abitabiriye ibi birori ko Umuntu ufasha Imbabare, Uwita ku muntu utagira kivurira aba asumbye kure uwakwita ku wundi muntu.
Yagize kandi ati“ Umubwiriza yabivuze neza ngo aho kugira ngo njye mu nzu y’Ibirori najya mu nzu y’abapfushije kuko ijisho ribabaye ritera umutima kwibaza”. Yakomeje ashimira ubuyobozi budahwema kubitaho no kubagenera ibyiza, abasabira Umugisha.
Yaravuze kandi ati“ Burya iyo umuntu afite ibibazo bituma yibuka ibyashize, ariko iyo ibibazo bibaye bikeya ubirenza amaso ukabona ko ubuzima bukomeza bigatuma udacika intege. Twishimira rero uburyo mutuba hafi, uburyo mudufasha, Uburyo muduhoza ku mutima, tukavuga ngo uwo mutima muzawuhorane kandi nti hazagire ikintu na kimwe kibatandukanya n’Urukundo rw’Imana”.
Yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame we wabagaruriye Ubuzima akabaha izina rishya. Ati“ Ubu nta muntu ugufata ngo agutererane ngo akugire icyo ntazi, Oya!. Ahubwo twishimira n’akazina mwaduhaye kuko batwitaga “INCIKE” mwe mukatwita ‘INTWAZA’. Turashimira Leta itajya idutererana kuva ku buyobozi bwacu bwo hejuru kugera ku rwego rw’Umudugudu”.
Yasabye Ubuyobozi bw’AKarere ka Kamonyi kwegera Intwaza zikiri mu ngo hirya no hino mu mirenge aho bigaragara ko bashaje, bageze mu zabukuru. Yasabye ko babegera bakabafasha guhindura imyumvire bakemera kujya hamwe n’abandi mu nzu za Mpinganzima bagafashwa, bakitabwaho kuko ubwabo batabashije kandi batanafite ababitaho mu ngo aho baherereye.
Avuga kuri iki kibazo n’impamvu zishobora kuba zitera bamwe mu Ntwaza kutemera gusanga abandi mu nzu za Mpinganzima, yagize ati“ Hari abantu bagize ihungabana bituma ubwenge bwabo bumera nk’aho busubiye inyuma, barakuze, bageze mu zabukuru ariko nti wamubwira uti ngwino nkujyane aho abandi bakecuru bari ngo abyumve cyangwa abyemere. Ntekereza ko rero inama zanyu, ubushake n’umurava wanyu mu gukomeza kubegera hari icyo bizabafasha bagasanga abandi mu nzu ya Mpinganzima kuko aha bitabwaho mu buryo bwose bushoboka umunsi ku munsi”.
Munyankumburwa Jean Marie, ukuriye urugaga rw’Abikorera/PSF mu Karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko igitekerezo cyo guhuza Intwaza, bagatarama ndetse bagasangira Umuganura ari igitekerezo bagize ubwo twibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati“ Ni igitekerezo twagize mu gihe twarimo twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo kwibuka, twagize umwanya wo gusangira, tumaze gusangira tureba ibyishimo bafite tubona bikwiye ko noneho twazahura atari mu bihe byo KWIBUKA tugasangira nabo, tugasabana kuko bigaragara ko baba bakeneye abantu. Ni ubwo buryo rero twatekereje ko tuzasangira Umuganura”.
Yakomeje ati“ Bigaragara ko bishimye!, baranezerewe mu by’ukuri kandi ni igikorwa dusanga ko kizakomeza kuko aba babyeyi bakeneye abantu bababa hafi bagataramana, bagasangira, bakisanzura, bakaganira, bakabafasha kuryoherwa n’Ubuzima”.

Immaculee Kayitesi, yabanye n’izi Ntwaza muri iki gitaramo nk’uwaje ahagarariye AVEGA ariko kandi na PSF ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo. Mu ijambo rye, yasabye Intwaza n’abandi gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame we uhora ushyira imbere umuturage, akanasaba ko mu bikorwa byose Umuturage aba ku isonga.
Yashimiye Akarere ka Kamonyi ku mwihariko gafite mu gukurikirana aba babyeyi b’Intwaza. Yanashimiye Urugaga rw’Abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi rwatekereje kandi ruhora rutekereza kuba hafi Intwaza.
Mu gushimira INTWAZA yagize ati“ Babyeyi, Bavandimwe, Bakuru bacu barumuna bacu, mwaratwaje, mwagaragaje Ubudasa kandi turabibashimira. Nti mwaheranwe n’Amateka ahubwo mwaratwaje muharanira gukomeza kubaka Igihugu cyacu, mugaragaza Amateka twanyuzemo kugira ngo abato bayamenye kugira ngo dukumire ibyabaye nti bizongere”.
Yakomeje asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kumva ijwi ry’INTWAZA ribasaba kuba hafi y’Ababyeyi bageze mu zabukuru batakibasha kugira icyo bifasha. Yabasabye kubegera bakabagira inama bakemera kujya hamwe n’abandi mu nzu z’Impinganzima bagashajishwa neza, bagaherekezwa neza niba hari n’ufite uburwayi buhoraho akavurwa umunsi ku munsi.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye urugaga rw’Abikorera/PSF mu karere abereye umuyobozi kuri iki gikorwa batekereje ndetse bakagishyira mu bikorwa. Abashimira ubufatanye n’Akarere mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere no gutuma ubuzima bw’Abaturage buba bwiza kurusha.

Yagize kandi ati“ Iyo tuje gutya rero mu gitaramo nk’iki turi kumwe n’Ababyeyi bacu, INTWAZA, uba ari umwanya wo kugira ngo twishime, nk’Ubuyobozi tubabwire ko turi kumwe, tubabwire ko tubakunda nubwo mubizi! Twongere tubabwire ko mufite Igihugu cyiza kibitayeho, kibakunda, kibifuriza ibyiza, kibatekerezaho umunsi ku munsi kandi mu bushobozi gifite gikora ibishoboka byose kugira ngo mukomeze kubaho kandi mubeho neza”.
Yabasabye gushimira Perezida Paul Kagame we uhora ubashakira ibyiza, uhora ashaka ko batera imbere. Yabibukije ko uyu mwanya wabateguriwe kugira ngo Basangire, Bishime kandi Basabane abadaherukana bongere baramukanye, Batarame kandi Bibukiranye kuri byinshi bitandukanye banyuzemo, bishimire urugendo bagenze rwo gukomeza kwiyubaka no kubaka Igihugu.
Intwaza zose hamwe z’Akarere ka Kamonyi ni 63. Barimo 43 bari mu mirenge itandukanye igize Akarere, hakaba 9 bari mu nzu ya Mpinganzima ya Bugesera, hakaba 6 bari mu nzu ya Mpinganzima ya Nyanza na 5 bari mu nzu ya Mpinganzima ya Huye. Abari mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi hafi ya bose bafite uko buri kigo cy’ishuri( Ubuyobozi, Abanyeshuri n’Abakozi) b’aho baherereye babitaho mu cyo bise Marrainage, aho babasura bakabaganiriza, bakabafasha imirimo, bakabaremera mu buryo butandukanye, bakamenya uko babayeho.


Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.