Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, SP Marie Goretti Uwanyirigira, ari mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa 26 Kanama 2025 yabereye mu Kagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba, batangira amakuru ku gihe kandi vuba. Yababwiye ko Polisi itabona Umupolisi wo guhagarara kuri buri rugo rw’Umuturage, ko icyo basabwa ari uruhare mu gutuma Polisi ibakorera akazi mu gihe bayihaye amakuru ku gihe y’aho bakeka hakorerwa ibyaha ndetse n’abo bakeka kubikora. Yabaciriye Umugani agira, ati“Uhishira Umurozi akakumara ku rubyaro”.
SP Marie Goretti Uwanyirigira, babwiye aba baturage ko ibyaha biri ku isonga mu bikorerwa iwabo( mu Mayaga) ari; Ugukubita no Gukomeretsa hamwe n’ibyaha by’Ubujura bw’Amatungo ndetse n’imyaka.
Ahereye kuri ibi byaha biza ku isonga mu bigaragara muri aka gace k’Amayaga, SP Uwanyirigira yabibukije ko benshi mu bakora ibi byaha akenshi baba bazwi kuko batava ahandi, ko ndetse bamwe bamara kubikora amafaranga avuye mu byo bibye bakirirwa ku isantere z’Ubucuruzi banywa, barya nyamara ntaho bakora hazwi.
Yababwiye ati“ Ihutire gutanga amakuru y’uwo ukekaho gukora icyaha n’aho ukeka bikorerwa kuko ababikora ugaceceka kuko atari wowe babikoreye, umenye ko mukanya cyangwa ejo ari wowe utahiwe”.
Yababwiye kandi ati“ Ikintu mukunda kugiramo intege nkeya ni Uguhishira kandi uhishira Umurozi akakumara ku rubyaro. Umwana wo kwa runaka, Umupapa wo kwa runaka, uriya mu Mama, hari ibikorwa bibi bari gukora bihungabanya Umutekano”.
Yakomeje ati“ Uriya mwana arimo arakoresha Ibiyobyabwenge, hariya hari umuturage ucuruza Urumogi. Ruriya rumogi arimo acuruza rurimo ruratwicira Abana, Abagabo n’Abagore! Noneho wowe ukavuga ngo ubwo ari uwo kwa runaka nti bindeba? Nti bikureba ariko uriya muntu urimo gucuruza Urumogi, urimo kurunywa, ni mugoroba ni muhura aragufatiraho icyuma, ni muhura aragushikuza utwawe, amasakoshi n’ibindi. Ni mutangire amakuru ku gihe kandi vuba mureke kurebera. Tutabafite mwebwe Abaturage, natwe ndabarahiye ntabwo umutekano twawugeraho ijana ku Ijana tudafatanije”.
SP Marie Goretti Uwanyirigira, yabwiye aba baturage ba Nyamiyaga ko uruhare rwabo mu kwicungira Umutekano ari ingenzi mu gutuma Ibyaha bigabanuka cyangwa se bikanacika burundu aho batuye mu gihe baba bashyize hamwe. Yabibukije kandi ko Amarondo ari ngombwa cyane kuko kutayarara ari uguha icyuho ba Basore, Inkumi n’abandi banyabyaha n’abagizi ba nabi.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.