• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
18/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
18/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
18/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Umwanditsi
August 26, 2025

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, SP Marie Goretti Uwanyirigira, ari mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa 26 Kanama 2025 yabereye mu Kagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba, batangira amakuru ku gihe kandi vuba. Yababwiye ko Polisi itabona Umupolisi wo guhagarara kuri buri rugo rw’Umuturage, ko icyo basabwa ari uruhare mu gutuma Polisi ibakorera akazi mu gihe bayihaye amakuru ku gihe y’aho bakeka hakorerwa ibyaha ndetse n’abo bakeka kubikora. Yabaciriye Umugani agira, ati“Uhishira Umurozi akakumara ku rubyaro”.

SP Marie Goretti Uwanyirigira, babwiye aba baturage ko ibyaha biri ku isonga mu bikorerwa iwabo( mu Mayaga) ari; Ugukubita no Gukomeretsa hamwe n’ibyaha by’Ubujura bw’Amatungo ndetse n’imyaka.

Ahereye kuri ibi byaha biza ku isonga mu bigaragara muri aka gace k’Amayaga, SP Uwanyirigira yabibukije ko benshi mu bakora ibi byaha akenshi baba bazwi kuko batava ahandi, ko ndetse bamwe bamara kubikora amafaranga avuye mu byo bibye bakirirwa ku isantere z’Ubucuruzi banywa, barya nyamara ntaho bakora hazwi.

Yababwiye ati“ Ihutire gutanga amakuru y’uwo ukekaho gukora icyaha n’aho ukeka bikorerwa kuko ababikora ugaceceka kuko atari wowe babikoreye, umenye ko mukanya cyangwa ejo ari wowe utahiwe”.

Yababwiye kandi ati“ Ikintu mukunda kugiramo intege nkeya ni Uguhishira kandi uhishira Umurozi akakumara ku rubyaro. Umwana wo kwa runaka, Umupapa wo kwa runaka, uriya mu Mama, hari ibikorwa bibi bari gukora bihungabanya Umutekano”.

Yakomeje ati“ Uriya mwana arimo arakoresha Ibiyobyabwenge, hariya hari umuturage ucuruza Urumogi. Ruriya rumogi arimo acuruza rurimo ruratwicira Abana, Abagabo n’Abagore! Noneho wowe ukavuga ngo ubwo ari uwo kwa runaka nti bindeba? Nti bikureba ariko uriya muntu urimo gucuruza Urumogi, urimo kurunywa, ni mugoroba ni muhura aragufatiraho icyuma, ni muhura aragushikuza utwawe, amasakoshi n’ibindi. Ni mutangire amakuru ku gihe kandi vuba mureke kurebera. Tutabafite mwebwe Abaturage, natwe ndabarahiye ntabwo umutekano twawugeraho ijana ku Ijana tudafatanije”.

SP Marie Goretti Uwanyirigira, yabwiye aba baturage ba Nyamiyaga ko uruhare rwabo mu kwicungira Umutekano ari ingenzi mu gutuma Ibyaha bigabanuka cyangwa se bikanacika burundu aho batuye mu gihe baba bashyize hamwe. Yabibukije kandi ko Amarondo ari ngombwa cyane kuko kutayarara ari uguha icyuho ba Basore, Inkumi n’abandi banyabyaha n’abagizi ba nabi.
Munyaneza Théogène

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga