Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo buvuga ko mu gihe cy’amezi atandatu(6) ashize, guhera mu kwezi kwa Kabiri(2) uyu mwaka wa 2025 bwataye muri yombi abakekwaho gukora ibyaha 1,615 mu bice bitandukanye bigize uturere 8 tw’Intara y’Amajyepfo. Ni ibikorwa Polisi ivuga ko yagezeho ku bufatanye n’Abaturage bamaze gusobanukirwa ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe ari umusanzu ukomeye kuri bo mu gukukira no kurwanya ibyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko muri rusange umutekano muri iyi ntara wifashe neza. Ahamya ko ibyo bigaragarira cyane m’Ubufatanye buri hagati y’Abaturage, Inzego z’Ibanze, aho ubwo bufatanye bushingiye ahanini ku kuba abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo rwo gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
CIP Hassan, avuga ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare( kwa 2) kugera mu kwezi kwa Nyakanga (kwa 7) uyu mwaka wa 2025, Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze bwatanze umusaruro ushimishije kuko abantu 1,615 bakekwa batawe muri yombi.
Avuga ko abashwe bose bagashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB bakekwaho gukora ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano wa baturage aribyo; Ubujura bwo kwiba Amatungo, Imyaka, Gutega abantu bakabambura no Gutobora Inzu n’ibindi.
Muri aba bafashwe uko ari 1,615 harimo 735 batawe muri yombi na Polisi bataragera ku mugambi wabo, 541 bafatiwe mu cyuho naho abandi 339 bafatwa nyuma yo kugurisha ibyo baribamaze kwiba.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y’u Rwanda iburira ndetse ikagira inama by’umwihariko urubyiruko ari nabo bagize umubare munini w’abafatiwe muri ibi bikorwa bigayitse gukura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere. Ni mu gihe kandi Polisi iburira undi wese ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage kubireka kuko kwiba atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko, ko kandi Polisi itazigera iha amahwemo uwo ariwe wese ukekwa.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.