Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josée ahamya ko igihe cyahariwe gahunda y’Intore mu biruhuko wabaye umwanya mwiza ku banyeshuri wo kudapfusha igihe ubusa, kudasamara, kutiyandarika, kutajya mu bibangiriza ubuzima ariko kandi no kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose. Ashimangira ko aho bahuriraga bahawe ibiganiro bikubiyemo Inama n’Impanuro zibubaka, baridagadura ariko kandi banagaragaza impano bibitsemo.
Asoza ku mugaragaro gahunda y’Intore mu biruhuko yasorejwe ku Kibuga cy’umupira w’amaguru cy’ahazwi nko mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka, Visi Meya Uwiringira yabwiye abitabiriye iki gikorwa by’Umwihariko abanyeshuri bagiye gusugira ku masomo ko ibiganiro bahawe, Inama n’Impanuro bajyanye bikwiye kubaherekeza bakiga bashyizeho umwete, bagakurikira amasomo batiganda.
Yarababwiye kandi ati“ Ba bana bose muzi bavuye mu ishuri, abo mwarangije batakiri mu ishuri, bose muzabatubwirire y’uko tubakeneye ku ishuri. Umwana wese mu gihe cyo Kwiga aba ku Ishuri akahava ataha mu rugo. Nti muzemere na rimwe ko hagira impamvu n’imwe ituma mutiga kuko kwiga nibyo bizatuma muba abantu bakomeye”.
Visi Meya Uwiringira, avuga ku butumwa bwihariye ku banyeshuri basubiye ku masomo, ku babyeyi, Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’undi muntu wese ushishikajwe n’iterambere ry’Umwana, yabwiye intyoza.com ati“ Muri iki kiruhuko byagenze neza ariko bizarushaho kugenda neza nitubona abana bose ku munsi w’itangira baje gutangira ishuri kandi bakarigumamo bakiga”.
Avuga ku byo abana bungukiye muri gahunda y’Intore mu biruhuko, yagize ati“ Iyi gahunda yabaga ifite ikiganiro kimwe ku munsi hakabaho umwanya munini wo kwidagadura ndetse no kugaragaza Impano z’abana. Nk’Ubuyobozi rero ikintu cyadushimishije twabonye cyanatanze umusaruro, hagaragaye impano nyinshi abana bacu bafite! Hari abafite Imivugo, Abafite guhanga by’Ubukorikori, hari Abafite iby’Ikoranabuhanga, Kumenya kuririmba, Kubyina n’ibindi”.

Yongeyeho ati“ Ikindi byafashije!, twajyaga tubona mu biruhuko abana benshi bagiye bahohoterwa ariko nubwo uyu munsi tutavuga mu mibare ngo bimeze gutya ariko muri iki gihe cy’Ukwezi nta bintu byo kubona abana basambanijwe ku ngufu, Abana basanzwe mu kabari basinze, abagiye mu zindi ngeso mbi…, Iyi gahunda y’Intore mu biruhuko tubona warabaye umwanya wo kubona icyo abana bakora cyane cyane ko twasabaga Ababyeyi kwita ku bana mbere ya saa sita baba bafite n’imirimo babaha bakayibaha noneho nyuma ya saa sita akaba aribwo baza muri iyi gahunda”.
Mu butumwa yageneye Ababyeyi n’abandi bafite inshingano ku bana by’umwihariko muri iki gihe habura iminsi mike ngo basubire ku masomo, Visi Meya Uwiringira Marie Josée yabasabye kujyana abana gutangira ishuri kuko ngo kugira ngo Igihugu kizatere imbere ari uko kizagira Abanyarwanda bajijutse, ko n’iterambere rizagerwaho hari Abanyagihugu bize, bajijutse.
Umwaka w’Amashuri wa 2024-2025, Akarere ka Kamonyi kari gafite abana bagera ku bihumbi bine bari munsi y’imyaka 16 bataye ishuri ariko kandi kaje ku mwanya wa Kabiri mu Gihugu mu gusubiza Abana ku ishuri aho umubare w’abasubijweyo ugera kuri 35% by’abaritaye. Gahunda ishyizwe imbere muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 ni ubukangurambaga busubiza umwana wese ku ishuri.



Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.