Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2025 mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo hafi y’ahazwi nko mu Kibuza harasiwe umugizi wa nabi wari ukurikiranye umuturage(Umugore) amaze kumwambura isakoshi yamufatiyeho icyuma ashaka no kumugirira nabi araswa n’inzego zishinzwe umutekano arapfa.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage batuye aho uyu ukekwaho ubugizi bwa nabi yarasiwe ni uko bumvise urusaku rw’isasu bagiye kureba basanga ni umugabo basanzwe bazi mu bikorwa bibi uryamye hasi yapfuye afite icyuma kirekire muntoki.
Umwe muri aba baturage yabwiye intyoza.com ati“ Ntuye hano mu Kibuza. Numvise isasu ndi kumwe na mugenzi wanjye tugenda duhuruye ngo turebe ibibaye dusanga ni uzwi kwizina rya Dushime”.
Akomeza ati“ Ni umuntu dusanzwe tubona tutazi ibyo akora ariko twajyaga twumva bamuvuga ko ari mu bantu b’abajura bajya batega abantu baba bari kuri Moto no mu Modoka cyangwa se bagenda n’amaguru akabambura ubundi bamwe akanabagirira nabi we na bagenzi be tutazi. Rero twahageze dusanga agaramye hasi yapfuye”.
Muri aka gace, ku wa 29 Kanama 2025 ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba, abagizi ba nabi bahategeye umunyamakuru wa intyoza.com ari kumwe n’uwa RBA bava mu kazi babakinguriraho imodoka, baragundagurana ariko birangira abajura birutse aho bamaze kuzamuka umukingo uri hafi n’ikorosi rihari ugana ku masuka batangira gutera amabuye iyo mudoka yarimo abo banyamakuru.
Aha hantu, ni agace abagizi ba nabi bari bamaze kwigarurira nyuma y’uko ahandi bategeraga urenze Akarere ugana ku masuka hafi n’urusengero rw’Abadivantisiti hashyizweho amatara umwijima ugahunga.
Uyu ukekwaho ubugizi bwa nabi warashwe, ni umwe muri benshi batega abantu baba abari mu nzira n’amaguru, mu Modoka no kuri Moto bakabambura ibintu bitandukanye mu bice bya Rugobagoba, Musambira Runda n’ahandi hakunze kuvugwa n’abaturage muri Kamonyi. Uyu warashwe nkuko twabivuze hejuru yari amaze kwambura umugore ndetse ashaka kumutema kuko barwaniraga isakoshi yari afite.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.