Kamonyi-Musambira: Imihigo duhiga ikora k’Ubuzima bw’Abaturage, dusabwa kujyanamo-Gitifu Nyirandayisabye Christine
Ku gicamunsi cyo kuri uyu 02 Nzeri 2025, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musambira bwasinyanye Imihigo n’abakozi bawo kugera ku rwego rw’Akagari. Basabwe kumva agaciro k’Imihigo no gushyira imbaraga mu kuyesa bafatanije n’Abaturage n’abandi bafatanyabikorwa. Bibukijwe ko ibyo bakora byose bishingiye ku gushyira Umuturage ku “ISONGA”, ko kandi nta cyakorwa kitari mu nyungu z’Umuturage. Babwiwe ko ntacyo bageraho hatabaye gushyira hamwe no gukorera hamwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Christine Nyirandayisabye aganira na intyoza.com nyuma yo gusinyana iyi Mihigo n’abakozi, yavuze ko kuyisinyana nabo ari ikimenyetso kibibutsa ibikorwa bibareba mu kazi ka buri munsi, bibutswa ko bari mu nshingano kandi bagasabwa gutanga raporo y’ibikorwa baba bahigiye gukora.

Yagize kandi ati“ Gusinyana Imihigo n’abakozi bifasha ko buri wese amenya Umuhigo afite imbere ye, akamenya Urukiramende agiye gusimbuka mu mwaka asinyihemo Imihigo. Nta Muhigo wagombye kunanirana kuko tuwushyiraho tuzi neza ko ibiwukeneweho bishoboka, tuzi ngo niba ari imbaraga zizakoreshwa zirahari kuko baba abaturage bikorerwa barahari kandi nabo bawujyanamo mu bibareba, baba Abafatanyabikorwa nabo barahari ngo bajyanemo, n’ibindi byose biba bihari”.
Gitifu Nyirandayisabye yasabye abamaze gusinya Imihigo ati“ Turabasaba gushyira hamwe, gukorera hamwe nk’Ikipe, baba abo ku rwego rw’Umurenge, abo ku rwego rw’Akagari ndetse n’Abafatanyabikorwa kuko harimo iyo tuzafatanya nabo, ariko kandi tukibukiranya ko umufatanyabikorwa wa mbere ari Umuturage ari nawe dukorera twese”.

Akomeza avuga ko iyi Mihigo ikora ku buzima bw’Umuturage, ko ari Imihigo ikora ku iterambere rye, bityo ko kuyesa itazeswa gusa n’Abayisinye bonyine, ko ahubwo bisaba imbaraga za buri wese mu mwanya w’ibyo akenewemo.
Turatsinze Emmanuel, Umukozi ushinzwe iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage(SEDO) mu Kagari ka Cyambwe afite Imihigo 28. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko kuri we gusinya Imihigo bivuze kumva ko afite igipimo( target) cy’ibyo asabwa gukora kandi akageraho, ko afite Urufunguzo rumwicaje mu kazi, ko kandi nta mihigo, nta bikorwa abona imbere ye nta n’akazi yaba afite.

Agira kandi ati“ Iyo uzi igipimo ukoreraho, ibyo usabwa gukora no kugeraho umenya aho uvuye n’aho ugeze kuko uba washyizeho uko ugomba kubikora ndetse wanagennye igihe uzabikoramo bityo bikagufasha gukorera ku murongo utajarajara. N’iyo baje gusuzuma uko ushyira mu bikorwa Imihigo babona n’aho bahera bakugira inama kandi nawe bikagufasha umunsi ku munsi kumenya uko ubikora, aho bigenda n’aho bitagenda”.
Sezariya Mukangamije, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro yasinye Imihigo 42 kandi ahamya ko azayesa nk’uko umwaka ushize ariwe waje ku isonga ku rwego rw’Umurenge. Avuga ko gusinya Imihigo bisobanuye kumenya gukorera ku Ntego kuko udafite Imihigo atabasha kumenya iyo ava, aho ageze ndetse n’aho ashaka kugera.

Avuga kandi ati“ Igihe ufite Imihigo washyizeho, Imihigo ureba imbere yawe bigufasha kugenda ureba icyo wagezeho ukakivivura, icyo utarageraho ugashyiramo imbaraga ari nako uzirikana ko Umwaka cyangwa se Igihembwe runaka wahigiyeho Umuhigo bigomba kubahirizwa”.
Mukangamije, ahamya ko Kwesa Imihigo bishoboka kuko nubwo ayisinya nk’ugiye kuyishyira mu bikorwa ngo ni Imihigo ajyanamo n’Abaturage kuko imyinshi usanga ari Ubukangurambaga busaba ko buri muturage abigiramo uruhare, ko kandi iyo yegerewe agasobanurirwa neza abyumva ndetse mukajyanamo abyishimiye.
Sezariya, avuga ko muri iyi Mihigo hari n’isaba kujyanamo n’abandi bafatanyabikorwa, abo nabo bakaba baba bahari hasabwa gusa kubegera bakabyumva, bakagufasha kuko byose bikorwa mu nyungu z’umuturage.

Nyuma yo gusinya iyi Mihigo, by’umwihariko abakozi bakorera ku rwego rw’Akagari barakurikizaho ubwabo kugenda bagasinyana Imihigo n’Abakuru b’Imidugudu mu tugari twabo, aho ba Midugudu nabo bagomba kwegera abaturage bakagira Imihigo basinyana hagamijwe kunoza iterambere ndetse n’Imibereho myiza y’Umuturage kandi nawe agizemo uruhare.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.