Kamonyi-Rukoma: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma
Ahagana ku I saa moya n’iminota mirongo itatu(19h30) zo mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Rubare, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, umwana w’Umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yateye icyuma mugenzi we w’Umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko aramwica. Bari bafitanye isano ya hafi mu miryango yabo.
Amwe mu makuru abaturage bahaye intyoza.com kandi akaba anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma ni ay’uko ubu bwicanyi kuri aba bana bwabayeho ariko imvano y’icyateye uko kwicana itazwi.
Bamwe muri aba baturage, bavuga ko uyu mwana w’Umukobwa yavuze ko uyu nyakwigendera bahuye mu muhanda aramusunika, gushyamirana bitangira ubwo. Aba bombi binavugwa ko bafitanye amasano ya hafi( Se wabo).
Akimutera icyuma mu rwano, bamwe mu baturage batabaye ndetse baratabaza bajyana uwatewe icyuma kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma ariko birangira apfuye. Ni mu gihe ukekwa yahise afatwa ashyikirizwa Polisi na RIB sitasiyo ya Rukoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yabwiye intyoza.com ko nk’ubuyobozi iki kibazo bakimenye ndetse ko inzego zitandukanye zirimo iz’Ibanze ndetse n’Abaturage bageze ahabereye ubu bwicanyi.
Gitifu Mandera, avuga ko nk’Ubuyobozi bihanganisha abo mu muryango wabuze umwana. Asaba abaturage by’Umwihariko Ababyeyi n’abafite Abana mu nshingano kwita ku burere buboneye bw’abana. Avuga kandi ko kuri uyu wa kabiri abaturage bahura n’Ubuyobozi mu Nteko y’Abaturage bakaganira.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.