• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/09/25
Kamonyi-Mukinga: Abana basaga 128 bataye n’abacikishirije ishuri bagiye kurisubizwamo
04/09/25
Kamonyi-Musambira: Imihigo duhiga ikora k’Ubuzima bw’Abaturage, dusabwa kujyanamo-Gitifu Nyirandayisabye Christine
04/09/25
Kamonyi-Rukoma: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma
04/09/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa

Kamonyi-Mukinga: Abana basaga 128 bataye n’abacikishirije ishuri bagiye kurisubizwamo

Umwanditsi
September 4, 2025

Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 03 Nzeri 2025 bakoze igitaramo kigamije Ubukangurambaga bwo Gukundisha no gusubiza abana mu ishuri. Ni igikorwa cyahujwe na gahunda yo gusoza ibikorwa by’Intore mu biruhuko, aho muri aka Kagari hagaragaye abana 28 bataye ishuri ndetse n’abandi 100 baricikishirije. Ubuyobozi bw’Akagari hamwe na SOS Children Rwanda nk’umufatanyabikorwa begereye abana n’imiryango bakomokamo bemeranywa gusubira mu ishuri.

Anastase Dushimimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com kuri iki gikorwa cyo gusubiza abana 128 mu ishuri bari bararizinutswe, yagize ati“ Dufite ibigo 2 by’Amashuri mu Kagari kacu aribyo; EP Nyabubare na GS Mukinga. Dufite abana 28 bavuye mu ishuri ariko kandi tunafite abandi bana Ijana bacikishirije amashuri, bariga bagarukira mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza bumva ko birangiye kandi nibura gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni ukurangiza imyaka 12 y’ibanze. Iyo rero umwana yize akagarukira muri itandatu urumva ko hari urundi rugendo aba agomba gukora”.

Gitifu Anastase Dushimimana/Mukinga Cell

Akomeza ati“ Abo bana 100 twabashakiye umufatanyabikorwa wo kubafasha muri bya bibazo bafite. Tumaze iminsi tubaganiriza ukwabo, tubahugura. Uyu munsi batwemereye ko bagomba gusubira mu ishuri kandi twagiranye nabo amasezerano, n’ibyo basabwa byose turaza gufatanya n’ababyeyi babo n’umufatanyabikorwa SOS Children Rwanda bahabwe ibikoresho ku buryo ejobundi amashuri natangira bazajya kwiga bitewe n’aho buri wese yahisemo kwiga. Turimo turarwana no kugira ngo hatagira undi mwana wo mu Kagari ka Mukinga ushobora kongera guta ishuri”.

Gitifu Dushimimana, avuga ko mu isesengura bakoze basanze ko kimwe mu bibazo biza ku isonga mu gutuma abana bata ishuri cyangwa se bakaricikishiriza ari “IMYUMVIRE”. Ahamya ko nubwo hari n’aho usanga biterwa n’Ubukene ariko ngo sicyo kiza ku isonga, ahubwo Imyumvire, cyane cyane y’Ababyeyi kuko ngo batagize uruhare mu gushishikariza umwana kujya ku Ishuri, bamufashe, bamube hafi birangira umwana abuze gikurikirana akava mu ishuri kuko ngo ku bitwaza Ubukene, basanze ko abana bata ishuri batabiterwa n’uko aribo bava mu miryango ikennye kurusha iy’abandi biga.

Louise Mukeshimana, Umukozi wa SOS Children Rwanda( Umuryango mpuzamahanga wita ku bana batagira kirengera) aganira n’Ababyeyi, Abana n’abitabiriye bose ibi birori yibukije ko nta mwana ukwiye kuba atiga kandi ari mu myaka yo kuba ari mu ishuri. Yibukije Ababyeyi ko bakwiye gushyira imbaraga mu kwigisha no gukundisha abana babo kwiga aho kubakoresha imirimo rimwe na rimwe ivunanye, ibabuza ishuri.

Louise Mukeshimana/SOS Children Rwanda

Ati“ Imirimo ni myiza ku mwana ariko kandi agakora imwe itamuvuna. Ntabwo twanze ko ayikora, ariko kandi birashoboka ko ashobora kuyikora avuye ku ishuri, birashoboka ko ashobora kuyikora mbere y’uko ajya ku ishuri kugira ngo ejo n’ejobundi azabe Umuyobozi, azayobore Igihugu, azabe Muganga, azabe Mwarimu, azabe umuyobozi ukomeye abikesha ko yageze mu ishuri akiga kandi neza”.

Akomeza avuga ko umunsi nk’uyu wateguwe kugira ngo bongere bibutse Ababyeyi ko bariya bana bari mu rugo hakwiye gukoreshwa imbaraga zose zishoboka bagafashwa, bagashishikarizwa gusubira mu ishuri kuko ariwo murage mwiza ku mwana.

Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yabwiye abitabiriye bose ko buri wese akwiye guterwa ishema no kuba yujuje uruhare rwe, Inshingano ze mu gutuma umwana yiga.

Visi Meya Uzziel Niyongira.

Yasabye Ababyeyi gukora inshingano zabo mu gutuma abana babyaye n’abo barera biga kuko nta mpamvu n’imwe yakumvikanisha uburyo umwana ukwiye kuba ari mu ishuri ataririmo. Yabasabye guhindura imyumvire ariko kandi no kureka amakimbirane aho akigaragara kuko ari kimwe mu bituma abana babangamirwa ndetse n’ababyeyi nti bakore inshingano zabo ku bana ngo babakundishe Kwiga.

Yagize kandi ati“ Banyamukinga rero, Banyabibungo, baturage ba Nyamiyaga mu tugari dutandukanye, mwateguriwe iki gitaramo kugira ngo turusheho gutangira amashuri neza ariko kandi tubonereho n’umwanya wo kwidagadura no kugubwa neza. Turashima ubufatanye bw’Akarere na SOS, Umurenge, Utugari kugera ku Midugudu ku bikorwa byiza turimo byo kugira ngo abana basubire ku ishuri. Twese ni tubyumve kimwe, abana bajye ku ishuri cyane ko Ababyeyi tubiziranyeho!, Umunani twifuza guha abana bacu, Umurage dushaka kubaha ni uwo kugira ngo bige neza bazigirire umumaro, bawugirire Umuryango wacu, bawugirire n’Igihugu muri rusange. Amasomo ni ingenzi cyane mu rwego rwo kugira ngo twubake Ejo hazaza heza”.

Abaturage bitabiriye iki gitaramo wagira ngo banatiriye mu tundi tugari.

Muri iki gitaramo cy’Ubukangurambaga bugamije gukundisha abana ishuri no kurisubizamo abaritaye n’abacikishirije, habaye isozwa ry’umukino w’Umupira w’Amaguru muri gahunda y’INTORE mu biruhuko aho iri rushanwa ryahuzaga Imidugudu 9 y’Akagari ka Mukinga. Umudugudu wa mbere wabaye uwa KABEZA, hakurikiraho MBAYAYA, NYARUHENGERI iba iya Gatatu. Bose bahembwe imipira(Ballon) yo gukinana ariko kandi buri Kipe ihabwa Amverope irimo ishimwe ry’uko yitabiriye.

Iki gitaramo cyo gukundisha abana ishuri n’Ubukangurambaga ku barivuyemo n’Abaricikishirije basabwa kurisubiramo, cyateguwe n’Akagari ka Mukinga ku bufatanye n’Umuryango SOS Children Rwanda mu nsanganyamatsiko igira iti” GARUKA MU ISHURI INZOZI ZAWE ZIBE IMPAMO“. Ni mu mushinga Iterambere iwacu ufite intego yo guteza imbere Urubyiruko binyuze mu kwihangira imirimo, kwigisha Urubyiruko Imyuga.

Abanyeshuri bahawe ibikoresho by’Ishuri, basabwa kwita ku masomo azabagira ab’Umumaro ku Gihugu ku hazaza habo.

Ikipe zahuriye ku mukino wa nyuma ndetse n’iyabaye iya 3 barahembwe.

Ikipa yabaye iya mbere.
Abagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa barashimiwe.

 

Gitifu Rafiki Mwizerwa wa Nyamiyaga amaze kwambikwa Umudari na Visi Meya Uzziel Niyongira.
Louise Mukeshimana wa SOS amaze kwambikwa Umudari.
Abarimo DIGIDIDI, Mama Sava n’abandi basusurukije abaturage mu Inkinamico yaryoheye abaturage, aho bagaragazaga Uruhare rw’amakimbirane yo mu muryango mu gutuma abana batiga, bagaragaza kandi ibyiza byo guhyira hamwe mu muryango ko bituma umwana agana ishuri, akabaho atekanye.

Mico The Best na Beatha Musengamana uzwi ku izina rya Azabatsinda Kagame.
Mico The Best yataramiye Abanyamukinga.
Ku kibuga ubwo umupira warimo, abaturage bari bakubise buzuye.

Abaturage kubona aho unyura byari bikomeye.

Munyaneza Théogène 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5857 Posts

Politiki

4108 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga