Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n’Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema
Kuri uyu wa 03 Nzeri 2025, Ubuyobozi bw’Ikigo Blue Sky School giherereye mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, bwateguye ibirori byo gushimira ku mugaragaro Abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza. Mu bana 21 bakoze ikizamini, hatavuyemo n’umwe bose baratsinze(100%) bahesha Ikigo Blue Sky School Ishema. Mu gushimira kandi, hashimiwe Abarezi(Abarimu) bagendanye uru rugendo n’aba bana babaha Uburezi, Ubumenyi n’Uburere bikwiye, berekana ko bashoboye.
Mu manota y’Ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025 aherutse gutangazwa, ikigo Blue Sky School cyatsindishije abanyeshuri bose uko ari 21 bakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bigagamo.

Ubuyobozi bwa Blue Sky School bwateguye ibirori byatumiwemo Ababyeyi baharerera, Abana, Abarezi ndetse n’Abaturage bahafi hagamijwe kwishimira iyo ntsinzi baheshejwe n’Abanyeshuri ndetse n’Abarimu babo babanye n’abo mu rugendo rwabateguriraga iyo ntsinzi batahukanye.
Ubuyobozi bwa Blue Sky School, bwa bwiye abitabiriye ibi birori ko ibanga ryatumye abana batahukana intsinzi ari Ubufatanye bw’Ubuyobozi bw”ikigo ndetse n’Abarezi bitanze umunsi ku wundi mu kwita ku bana, aho babona umwana afite intege nke bakamwitaho kugira ngo ajyane n’abandi, bakora nk’ikipe imwe ntawe usigaye.
Blue Sky School, yakira abana b’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, aho bose bahabwa Uburere, Ubumenyi n’Uburezi bikwiye kandi bigendanye n’uko Integanyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi iri. Amasomo biga bayahabwa mu ndimi zitandukanye kandi zemewe zirimo; Icyongereza n’Igifaransa.
Abana bakirwa muri Blue Sky School ni abafite kuva ku myaka itatu kugera kuri 12 bitewe n’uko Ikigo gifite Amashuri y’Incuke ndetse bakagira n’Amashuri abanza kugera mu mwaka wa Gatandatu, aho abana bahahurira baba abaturuka muri Rugalika, Imirenge iyikikije n’indi yo mu Karere ka Kamonyi ndetse n’abandi ba hafi na kure.
Mu gushimira iki kigo cya Blue Sky School, umwe mu babyeyi baharerera akaba ari nawe ufite umwana wabonye amanota ya mbere, yagize ati“ Ndashimira cyane Ubuyobozi bw’Ikigo ndetse n’Abarezi ba Blue Sky School uburyo bitanga mu guha Uburere ndetse n’Uburezi abana bacu. Ndashimira kandi Imana ko umwana wanjye yagize amanota ya mbere, byose kubera ubufatanye n’ubwitange bibaranga”.

Jean Pierre Mukunduhirwe, umubyeyi uhagarariye abandi baharerera akaba n’umwe mu batangiranye na Blue Sky School, yabwiye abitabiriye kwizihiza uyu munsi ko inzira baciyemo biyubaka yari igoye. Ahamya ko bitari byoroshye, ariko none akaba ashima Imana yabanye nabo mu rugendo, intambwe ku yindi kugeza none bishimira intsinzi.
Umuyobozi wa Blue Sky School, Mukandinda Ellin yabwiye intyoza.com ko ari ibyishimo k’Ubuyobozi bw’Ikigo, ku Bana baharerewe bakaba babonye umusaruro buri wese wiga yakwifuza. Ahamya kandi ko nk’uko Ababyeyi baharerera babyerekanye ndetse bakanabyivugira, nabo ubwabo ngo ni umunsi wo kwishima kuko umusaruro bari bategereje ku Kigo ndetse no ku bana bawubonye kandi akaba ari nacyo umubyeyi wese yakwifuza kumva ku mwana we mu gihe yamujyanye mu ishuri.
Madamu Mukandinda, agira kandi ati“ Blue Sky School ni ishuri rigendera ku ndangagaciro zo kubakira ku ireme ry’Uburezi. Dutoza abana kurangwa n’Imico myiza mu byo bakora byose kuko bibafasha kwiga batuje kandi bazi icyo bakora. Ibyo kandi bigaragazwa n’uburyo abarangiza hano baza bose mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza”.

Mu ijambo rye kandi, Madamu Mukandinda yabwiye abitabiriye uyu munsi bose ko Blue Sky School ari ikigo kigendera kuri gahunda igezweho kandi ko bibanda ku ikoranabuhanga. Ashimira ababyeyi bafatanya kurera umunsi ku munsi umuhate bagaragaza mu guharanira ko abana babo biga neza bagatsinda uko bikwiriye.
By’umwihariko, uyu muyobozi wa Blue Sky School ashima Ubwitange, Urukundo mu kazi n’Ubumwe biranga Abarezi n’Abakozi bakorana umunsi ku munsi. Abasaba gukomeza kurangwa n’Umwete n’Umurava byo bizabahesha kugera ku ntego biyemeje yo kurerera u Rwanda abana barangwa n’Ubuhanga n’Indangagaciro zo gukunda amasomo bakazaba ab’umumaro kuri bo, ku miryango yabo n’Igihugu muri rusange.
Ku bana batsinze bakaba bagiye gukomereza amasomo ahandi, yabashimiye ku guhesha ishema Blue Sky School ariko kandi rikaba n’ishema ryabo, akaba amateka meza banditse azabaherekeza. Yabasabye gukomeza kurangwa n’Umuco wo gukunda Amasomo, gukomeza kuba abahanga no kugira ikinyabupfura ku ishuri nk’uko babitojwe. Yabasabye kandi kuzabera itara rimurikira aho bazakomereza amasomo.

Mu gushimira abanyeshuri bahesheje ishema Ikigo, Ubuyobozi bwa Blue Sky School bwemereye umwana wabaye uwa mbere kumwishyurira amafaranga y’ishuri y’Igihembwe cya mbere, uwa Kabiri azishyurirwa kimwe cya Kabiri (½) naho uwabaye uwa Gatatu yishyurirwe kimwe cya gatatu (1/3).
Blue Sky School, ni ishuri rifite abanyeshuri barenga 450 rikaba rigikomeje kwandika abashaka kurigana. Ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2017 gitangirana abanyeshuri 11. Ryashinzwe n’Ababyeyi bagamije Uburezi bufite ireme ndetse buhendutse ariko kandi kikaba ikigo cyegereye abaturage bagorwaga no kubona aho bajyana abana babo bitabasabye ingendo ndende n’andi mikoro ahenze.


Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.