Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Nzeri 2025, ahagana ku i saa moya n’igice mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, umugabo w’imyaka 35 y’amavuko witwa Mugwaneza Samson wakoraga akazi k’ubuzunguzayi bw’imyenda cyane cyane Amashuka yasanzwe amanitse mu mugozi mu nzu yabagamo.
Amakuru bamwe mu baturage ba Rubuye hafi y’aho Nyakwigendera yabaga bahaye intyoza.com bikaba kandi byemezwa na Cassien Kayigamba wari umucumbikiye igihe kigera ku mwaka, ni uko urupfu rwa Nyakwigendera barumenye muri iki gitondo ahagana ku i saa moya n’igice.
Cassien Kayigamba wari umucumbikiye, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu mupangayi we yari amaze igihe kigera ku kwezi kurenga yarohereje umugore n’abana iwabo i Rusizi. Avuga kandi ko Nyakwigendera n’Umugore we bari umuryango wahoraga mu ntonganya, mu makimbirane.
Avuga ko yacuruzaga( azunguza) ibintu by’imyenda byiganjemo Amashuka. Mbere y’uko ngo yohereza Umugore n’abana iwabo, babaga mu nzu y’icyumba kimwe na Salo ariko ngo akimara ku bohereza yahise ahindura ajya mu kazu gato k’icyumba kimwe kuko ariko kari kamuhendukiye.
Kayigamba, avuga ko uretse ibibazo by’amakimbirane Nyakwigendera yagiranaga n’Umugore we, ngo ku giti cye nk’Umupangayi nta kibazo na kimwe bagiranaga kuko yamwishyuraga neza kandi ku gihe.
Avuga ko Nyakwigendera yakundaga kuzinduka ku buryo saa kumi n’imwe z’igitondo kenshi yabaga yagiye. Gusa ngo muri iki gitondo kuko nka nyiri Nzu hari ibikorwa yarimo ahakorera, yageze ku nzu Nyakwigendera yabagamo ahagana ku i saa kumi n’ebyiri arebye ku rugi inyuma abona nta ngufuri iriho, arakomanga ubugira kenshi abura umwikiriza akeka ko yaba agisinziriye ariko bigeze mu ma saa moya n’Igice asubirayo asunitse akenda kaba ku idirishya arebye imbere asanga umupangayi we ari mu mugozi(Ishuka), ahita atabaza Ubuyobozi.
Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko amakuru bayamenye ndetse ko hari abayobozi ku rwego rw’Akagari bari hafi y’aho byabereye yahise asaba ko bagerayo.Inzu

Cassien Kayigamba nka nyiri Inzu uyu Nyakwigendera yabagamo, avuga ko Nyakwiyendera nta rujya n’uruza rw’abantu bakundaga kugenda yo, ko n’abajyaga bahagenda bazaga igihe Umugore yari agihari.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.