Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana
Kuri uyu wa 06 Nzeri 2025, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara, ku makuru yahawe n’abaturage bamaze kumenya agaciro ko kurwanya ibyaha n’ababikora, hatawe muri yombi abagabo babiri barimo Umuyobozi w’ikigo cy’Ishuri ribanza/EP TAMBA riherereye mu Murenge wa Save.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko abafashwe uko ari babiri, bakekwaho kwiba ibiryo by’Abanyeshuri bakabipakira Moto bikajya kugurishwa.
Ibiryo bafatanywe ni; Ibishyimbo bingana n’ibiro ijana(100kg), ifu ya Kawunga ingana n’ibiro 125 hamwe n’Amavuta yo guteka angana na Litiro 40.
Abafashwe nk’uko CIP Hassan Kamanzi yabibwiye intyoza.com, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Save mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye kubakurikirana. Ni mu gihe kandi ibyo bafatanywe byasubijwe ku ishuri kugira ngo bigaburirwe abana nk’uko byari byaragenwe.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi isaba abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha n’ababikora.
CIP Hassan Kamanzi, avuga kandi ko Polisi igaya bamwe mu bayobozi b’Ibigo by’amashuri bumva ko bakwicisha abanyeshuri inzara, aho usanga ibyakabatunze hari bamwe babigurisha.
Abayobozi bameze batyo n’abandi babitekereza, baributswa ko nta narimwe Polisi izigera yihanganira abantu nk’abo, ko uzafatwa wese azajya ashyikirizwa amategeko akamukanira urumukwiye kuko Polisi ihora iri maso kandi n’abaturage bakaba bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.