Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
Ahagana ku i saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa 09 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, hafatiwe Umusore w’imyaka 18 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Amezi yari abaye abiri ukekwa yarahunze ariko birangiye afashwe.
Amakuru agera ku intyoza.com avuye mu baturage aho ukekwa yafatiwe, ahamya ko igikorwa cyo gufata ukekwaho icyaha cyo gusambanya uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 17(twirinze gutangaza imyirondoro) cyakozwe k’Ubufatanye bwa RF( Reserve Force-Inkeragutabara), DASSO n’abaturage.
Amakuru atangwa n’abaturage kandi yemezwa n’Ubuyobozi ni ay’uko Ababyeyi b’uyu mwana wasambanijwe batuye mu Kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze.
Amakuru atangwa kandi akanemezwa n’Ubuyobozi ni ay’uko icyaha ucyekwa akurikiranyweho yagikoze ku wa 23 Nyakanga 2025 akagikorera mu Kabari k’uwitwa Orivier Niyitugabira w’imyaka 31 y’amavuko. Icyo gihe ukekwa yahise acika, arabura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Rafiki Mwizerwa yabwiye intyoza.com ko aya makuru bari barayahawe igihe ukekwa gusambanya uyu mwana ariko agahita ahunga. Ashimangira ko kuba yafashwe ubutabera bugiye gukora akazi kabwo, bugatanga Ubutabera.
Ukekwa watawe muri yombi, yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Mugina ari nabo bareberera Umurenge wa Nyamiyaga. Ubwo amakuru yo gusambanya uyu mwana yamenyekanaga, uwahohotewe yahise yoherezwa kuri ISANGE One Stop Center
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.