• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Umwanditsi
September 9, 2025

Ahagana ku i saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa 09 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, hafatiwe Umusore w’imyaka 18 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Amezi yari abaye abiri ukekwa yarahunze ariko birangiye afashwe. 

Amakuru agera ku intyoza.com avuye mu baturage aho ukekwa yafatiwe, ahamya ko igikorwa cyo gufata ukekwaho icyaha cyo gusambanya uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 17(twirinze gutangaza imyirondoro) cyakozwe k’Ubufatanye bwa RF( Reserve Force-Inkeragutabara), DASSO n’abaturage.

Amakuru atangwa n’abaturage kandi yemezwa n’Ubuyobozi ni ay’uko Ababyeyi b’uyu mwana wasambanijwe batuye mu Kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze.

Amakuru atangwa kandi akanemezwa n’Ubuyobozi ni ay’uko icyaha ucyekwa akurikiranyweho yagikoze ku wa 23 Nyakanga 2025 akagikorera mu Kabari k’uwitwa Orivier Niyitugabira w’imyaka 31 y’amavuko. Icyo gihe ukekwa yahise acika, arabura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Rafiki Mwizerwa yabwiye intyoza.com ko aya makuru bari barayahawe igihe ukekwa gusambanya uyu mwana ariko agahita ahunga. Ashimangira ko kuba yafashwe ubutabera bugiye gukora akazi kabwo, bugatanga Ubutabera.

Ukekwa watawe muri yombi, yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Mugina ari nabo bareberera Umurenge wa Nyamiyaga. Ubwo amakuru yo gusambanya uyu mwana yamenyekanaga, uwahohotewe yahise yoherezwa kuri ISANGE One Stop Center
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga