Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
Ku bufatanye bw’Akarere ka Gisagara na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa 17 Nzeri(ukwa 9) 2025 mu kigo cy’Amashuri abanza cya Kabumbwe giherereye mu Murenge wa Mamba habereye Igikorwa cyo guhemba no guteza imbere Club zishinzwe gukumira Ibyaha mu mashuri (Promotion of Anti-crime clubs in schools).
Iki gikorwa, cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Dusabe Denise. Yasabye abanyeshuri by’umwihariko ababarizwa muri Clubs(amatsinda) agamije ku gukumira Ibyaha kwita ku masomo nk’intego y’ibanze yabazanye ariko kandi anabibutsa kutadohoka ku ngamba nziza zo gufasha mu gukumira Ibyaha.

ACP( Assistant Commissioner of Police) Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) muri police y’Igihugu, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko inshingano za Polisi y’Igihugu zitagarukira gusa ku gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ko ahubwo Polisi inagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho y’Umuturage irushaho kuba myiza, ko kandi ibyo Polisi itabigeraho yonyine hatabayeho Ubufatanye bwa buri wese.
Yasabye Abanyeshuri bibumbiye mu matsinda(Clubs) zo gukumira ibyaha kudatezuka ku ntego nziza biyemeje. Yabibukije ko nta cyiza cy’icyaha ndetse n’ugikora uretse kwangiza umuryango nyarwanda ariko by’umwihariko ubyishoramo kuko ingaruka ziza kuriwe ari nyinshi. Yasabye aba banyeshuri kutarebera ikibi gikorwa ngo baceceke, ko ahubwo ari ijisho rikumira icyaha aho bari hose.
Muri iki gikorwa cyo gushimira, Guhemba no Guteza imbere ababarizwa muri aya matsinda cyangwa se Clubs, hahembwe Club yitwa Indatwa za Gisagara yahize izindi mu Ntara y’Amajyepfo mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.
Mu bihembo byahawe aba banyeshuri, birimo Amakayi, Ibikapu by’ishuri, inkweto zo kwambara, Amakaramu hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye umunyeshuri akenera gukoresha mu ishuri.
Abanyeshuri baganirijwe n’aba bayobozi bagera ku 1910. Bose, bibukijwe Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda harimo; Gukunda Igihugu, Kurangwa n’Ikinyabupfura, Gukunda Umurimo, Kwiga bagatsinda, Kwirinda Ibiyobyabwenge bakaba ba NKORE NEZA BANDEBEREHO” n’izindi ndangagaciro zitandukanye zikora ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Munyaneza Theogene
No Comment! Be the first one.