Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa 16 Nzeri 2025 kibinyujije ku rubugwa rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) cyasohoye itangazo rivuga ko hari indege(Drone) ya RDF yakoreye impanuka mu karere ka Rutsiro mu gihe yari mu myitozo igata inzira yayo kubera ikirere kitari kimeze neza.
Nk’uko iri tangazo rya RDF ryanyujijwe kuri X ribivuga, iyi mpanuka yabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri ku i saa Saba n’iminota mirongo ine. Ni itangazo kandi Igisirikare cy’u Rwanda kivugamo ko iyi mpanuka, Drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha berekeza mu rugo.
Itangazo riragira riti“ Babiri barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda”.
Rikomeza rigira riti“ Ingabo z’u Rwanda zirihanganisha imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka”.

Igisirikare cy’u Rwanda(RDF), muri iri tangazo cyavuze ko kirimo gufatanya n’inzego z’Ubuyobozi bw’Ibanze ndetse n’Abaganga kugira ngo abana bahuye n’ikibazo cyz’iyi mpanuka bitabweho, bahabwe ubuvuzi bukwiye kandi ko RDF izatanga ubufasha nkenerwa haba kuri aba bana ndetse n’imiryango yabo.

intyoza.com
No Comment! Be the first one.