Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
Bamwe mu ba Nyakayenzi, abahatuye n’abahavuka bagiye gushakira ubuzima hirya no hino, imyaka irasaga itanu bikoze ku mufuka bagatanga amafaranga yo gukora urugendo shuri ku Mulindi w’Intwari, ahari Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu. Abatanze amafaranga, bategereje inkuru y’urugendo baraheba kuko nta rwabaye, ariko kandi banabuze ugusubizwa amafaranga batanze.
Abatari bake mu baganiriye n’Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko ari amafaranga batanze, ari urugendo bagombaga gukora byose nta nakimwe babonye. Bibaza amaherezo kuko imyaka irasaga itanu. Bamwe bati“ Amafaranga twatanze iyo tuyacuruza aba yarungutse, iyo tuyikenuza nabyo bikagira inzira”.
Mu baganiriye na intyoza.com ariko batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa mu nkuru, bavuga ko igitekerezo cyo gusura Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu cyatangiye ahagana mu mwaka wa 2019, aho bakangurirwaga gukora urugendo rwerekeza ku Mulindi w’Intwari bagamije kwigira kuri ayo mateka y’Ubutwari yaranze INKOTANYI.
Amafaranga yasabwaga buri umwe, yari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Cumi na bitandatu y’u Rwanda(16,000Frws), yari abariwemo ay’urugendo ndetse n’imipira bagombaga kugenda bambaye nk’abagiye mu gikorwa kimwe.
Amafaranga y’Abanyakayenzi yaheze he, byagenze gute ngo bisange batagiye mu rugendo ariko kandi nti banasubizwe amafaranga batanze ngo bayakoreshe ibindi?
Prudence Rukundo, yatorewe kuba uhagarariye iki gikorwa ndetse amenshi mu mafaranga yamunyuze mu ntoki. Gusa, avuga ko kugeza uyu munsi atazi ingano y’ayatanzwe. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umubare w’abiyandikishije usaga abantu mirongo inani( Urutonde intyoza.com ifite ruriho abantu 150) bose biyemeje guhuzwa n’uru rugendo bakarwigiramo byinshi birimo Ubutwari bw’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ariko kandi nabo ubwabo nk’Abanyakayenzi bagahura bakaganira, bagasabana abadaherukana bagasuhuzanya.
Aganira n’Umunyamakuru, Rukundo yavuze ko nubwo igihe gishize ari kirekire ariko ko igikorwa nyirizina kitaheze, ko kandi imwe mu mpamvu yatumye kidakorwa ishingiye ku kuba ubwo byategurwaga hahise haduka icyorezo cya Covid 19, nyuma y’aho bagenda bagira imbogamizi zatumye bidakorwa.
Ahamya ko nyuma y’iki gihe cyose, uyu munsi imyiteguro bayigeze kure ndetse ko bamaze gufata itariki ya 11 z’ukwezi ku Kwakira(10), aribwo igikorwa nyirizina kigomba gusubukurwa, abishyuye ndetse n’abandi bifuza kujya muri uru rugendo bakaba bagiye guhuza imbaraga kugira ngo hatagira ikizongera gukoma mu nkokora uru rugendo.
Nubwo Prudence Rukundo yemereye umunyamakuru ko imyiteguro bayigeze kure ndetse bakaba barahawe itariki ya 11 z’Ukwezi kwa 10 yo kuba ariho bazasura ku Mulindi w’Intwari, benshi mu baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko nta makuru y’urugendo bazi, ko ndetse n’urubuga bamwe bahuriraho nta byahavugiwe ngo bahabwe.
Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko mu mafaranga ibihumbi 16 buri wese yiyemeje gutanga( hari n’abemeye gutanga arenga), uko ibintu byari bipanze bishobora guhinduka bitewe n’uko Ubuyobozi bw’ahazasurwa ngo bwabwiye abategura iki gikorwa ko abantu barenga 20 buri wese asabwa kwishyura amafaranga agera mu bihumbi bine y’u Rwanda.
Kuba umubare w’abazajya muri uru rugendo n’urenga abantu 20 buri umwe azinjira ahasurwa ari uko yishyuye ibihumbi bine, Rukundo Prudence ukuriye itsinda ryateguye uru rugendo yabwiye intyoza.com ko aho kuzagenda bambaye imipira ibaranga, aya mafaranga yo kwinjira ku Mulindi ashobora kuzakurwa muri bya 16 agasimbuzwa kwambara imipira aho kugira ngo basabwe andi mafaranga.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.