Kamonyi-Rukoma: Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi
Ahagana ku isa tatu n’igice(09h30) zo kuri uyu wa 19 Nzeri 2015 mu Mudugudu wa Tunza, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, hamenyekanye urupfu rw’umugabo witwa Sekimonyo Evariste w’imyaka 56 y’amavuko wasanzwe amanitse mu mugozi(umwe bazirikisha ihene n’andi matungo), bikekwa ko yaba yiyahuye.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Tunza by’umwihariko mu baturanyi ba hafi, bavuga ko umugozi basanze Nyakwigendera amanitsemo ari usanzwe mu rugo kuko banawukoreshaga basarura KAWA.
Nyakwigendera, yabanaga na Mushikiwe w’imyaka 58 y’amavuko, ari nawe wamubonye mbere amanitse mu mugozi. Bombi, babanaga mu rugo basigiwe n’ababyeyi babo cyane ko bombi nta n’umwe wigeze ashaka cyangwa se ngo abyare.
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko aba bavandimwe mu buzima busanzwe nta bibazo bari bafitanye ubwabo ndetse n’abandi bantu ku buryo uyu Nyakwigendera yakwiyambura ubuzima. Gusa, bavuga ko yari asanganywe uburwayi bw’umutwe udakira, aho ngo yajyaga abwira abo baganira ko yumva mu mutwe harimo kwaka nk’itanura.
Innocent Mandera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko urupfu rw’uyu muturage yarumenye kandi ko inzego z’Umutekano, Polisi na RIB bageze yo.
Gitifu Mandera, avuga ko nk’ubuyobozi bihanganisha umuryango wabuze uwawo, ariko kandi ko basaba abaturage muri Rusange ko ibibazo umuntu yagira uko byaba bimeze kose bidakwiye kuba impamvu yo kwiyaka ubuzima. Asaba ko mu gihe hari ikibazo utabasha kwikemurira ngo ubone igisubizo cyangwa se nta wundi wagufasha ukwiye kwegera ubuyobozi kuko buhari mu nyungu z’Umuturage.
Nyuma y’uko inzego z’umutekano zirimo Ubugenzacyaha/RIB na Polisi zihageze, hafashwe icyemezo cy’uko umurambo woherezwa ku bitaro bya REMERA-RUMOMA ku gira ngo ukorerwe isuzumwa(Autopsy).
Photo/internet
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.