Kamonyi-Nyarubaka: Inzu ya Mudugudu yafashwe n’Inkongi ihitana n’amafaranga
Ahagana ku i saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, Inkongi y’Umuriro yafashe inzu y’Umuturage witwa Nyirabarame Filomena ari nawe Mukuru w’Umudugudu wa Kibingo, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi. Inkuru mbi y’uko inzu ye yafashwe n’Inkongi y’umuriro yamusanze mu kazi aho ari Gapita ahatunganywa Imirwanyasuri. Ibyari mu nzu birimo; Amafaranga, Matora, Imyenda, Inkweto byahatikiriye.
Mudugudu Nyirabarame, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nubwo atazi neza imvano y’iyi nkongi y’Umuriro ariko ko ku makuru yahawe bishobora kuba byatewe n’Umurasire w’Izuba( Panneau Solaire). Ati“ Nahuye n’uruvagusenya wa muntu we! Byose byarapokeye, Matora irashya, Imyemda irashya, Amafaranga n’Agatabo ka Banki( SACCO), n’ibindi”.
Yakomeje ati“ Wumve rero umwaku naje kugira! Nari nagiye mu mirwanyasuri aho mfite ikiraka cy’Ubugapita, amafaranga nari nayasigiye umwana ngo ayanjyanire kuri SACCO, sinzi ibyo yahugiyemo nti yajyayo. Ngo bagiye kumva bumva ikintu kiraturitse ngo Pooo! Icyotsi kiracuncumuka!. Ngo ni Pano( Panneau Solaire), nanjye uko nabibonye nkeka ko ari Pano yabiteye”. Akomeza avuga ko abatabaye bafatiranye umuriro utaraba mwinshi mu gisenge ngo gifatwe n’amategura aturagurike.

Mudugudu Nyirabarame, yabwiye kandi intyoza.com ko n’amahirwe make yagize inzu nti yangirike cyane ari uko ari iy’amategura. Gusa na none avuga ko nyuma y’uko abonye ikibanza, yarimo arwana no gushakisha amafaranga ngo arebe uko yubaka indi nzu kuko iyi aho iri ngo hasa no mu manegeka adakwiye gukomeza kuhatura. Ahamya ko mu gihe yaba abonye ubushobozi yakubaka ikibaza yabonye ku muhanda akimuka.
Jean Paul Minani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko ikibazo cya Mudugudu Nyirabarame Filomena wahuye n’Inkongi y’Umuriro igatwika inzu( bidakabije) ariko ibyarimo hakangirika byinshi bakimenye ko kandi mu gihe yagaragaza ko hari ubufasha akeneye nk’Ubuyobozi biteguye kumufasha.

Mu gushaka kumenya niba ubufasha bujya buhabwa abatishoboye, haba kubakirwa cyangwa se guhabwa Isakaro n’ibindi hatarebwa uko na Mudugudu agerwaho cyane ko yabonye ikibanza kandi aha Inkongi yamusanze akaba atishimiye kuhaguma cyane ko avuga ko hasa no mu Manegeka, Gitifu Jean Paul Minani wa Nyarubaka yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ati“ Turabikurikirana nasaba ubufasha turamufasha nta kibazo. Ubufasha twaha undi uwo ariwe wese, ntabwo twabumwima ngo kuko ari Mudugudu, ntabwo bivuze ko Mudugudu aba yishoboye kurusha abandi baturage”.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.