• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/09/25
Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’abagizi ba nabi barimo abiyise”WAZARENDO”
28/09/25
Kamonyi-Nyarubaka: Inzu ya Mudugudu yafashwe n’Inkongi ihitana n’amafaranga
28/09/25
Kamonyi-Mugina: Uwarokotse Jenoside yatewe n’uwo akeka ko yari agendereye kumugirira nabi
28/09/25
Kamonyi: Kugira ngo Itungo rigire umutekano rikwiye kugira Ubwishingizi-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’abagizi ba nabi barimo abiyise”WAZARENDO”

Umwanditsi
September 27, 2025

Operasiyo ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Nzeri 2025 mu Murenge wa Kayenzi, Akagari ka Bugarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage hafashe itsinda ry’abagabo 12 bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage. Bamwe mu batawe muri yombo bari mu biyise“WAZARENDO”, bakora ibikorwa birimo; Ubujura, kwangiza ibikorwa remezo biba intsinga za mashanyarazi n’ibindi. Ni umukwabu wanageze mu Murenge wa Karama nk’uko abaturage babibwiye intyoza.com 

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage babonye ibikorwa bya Polisi byo gufata abakekwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, babwiye Umunyamakuru ko ari Operasiyo yabaye mu masaha y’ijoro aho babonye Abapolisi, Inzego z’Ibanze, DASSO na Reserve Force (Inkeragutabara) mu bice bitandukanye by’imirenge ya Kayenzi na Karama.

Bavuga ko mu bafashwe harimo abo nabo ubwabo nk’abaturage basanzwe bazi mu bikorwa bibi birimo; Gutegera abantu mu nzira bakabambura ndetse abandi bakabagirira nabi, harimo abateraga mu ngo z’abaturage, aho ngo bamwe babarizwa mu itsinda ry’abiyise“ WAZARENDO”. Mu bafashwe kandi abaturage babwiye intyoza.com ko harimo abo bakeka mu guhohotera no gutema abaturage ahitwa ku Gatare.

Itsinda ririmo abiyise WAZARENDO hamwe n’Umugore bivugwa ko ari indaya yabo, ariko kandi akaba anabacumbikira akanabika ibyabo.

Muri iri tsinda ry’aba bakekwaho ubugizi bwa nabi, hafatiwemo Umugore abaturage bavuga ko ari indaya y’aba bose( Indaya ya WAZARENDO), aho ari nawe ngo ubacumbikira akanabika bimwe mu byo baba bibye. Yasanganywe terefone nyinshi ubwo basakaka iwe. Hanafashwe umugabo ukekwaho ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze Operasiyo(Umukwabo) yafatiwemo abantu 12 bakekwaho ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi bihungabanya Umutekano n’Ituze ry’Abaturage.

Avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kwimakaza muribo umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Ahamya ko abaturage barangwa n’imyumvire n’imigirire nk’iyo ari Abafatanyabikorwa by’Indashyikirwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha n’ababikora.

CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kayenzi(ari nayo ishinzwe Karama), ko kandi urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwamaze gutangira iperereza ku byaha abafashwe bakekwaho.

Umugabo ukekwaho ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi. Zimwe mu zo yafatanywe.

CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y’u Rwanda igaya bamwe mu bakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano w’Abaturage. Ahamya ko aba hamwe n’ababafasha mu bikorwa byabo bibi basabwa guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bihungabanya ituze ry’Abaturarwanda. Bibutswa ko uzajya afatwa azajya ashyikirizwa Ubugenzacyaha-RIB amategeko akamukanira urumukwiye.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5875 Posts

Politiki

4126 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1015 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

145 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga