Kamonyi-Mugina: Yakorewe Iyicarubozo n’Umugabo we bwite aramumenesha ahunga atinya kwicwa
Esperence Mukamuyango, Umubyeyi w’imyaka 58 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Kigorora, Akagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi. Yameneshejwe n’Umugabo we agenda ahunga nyuma y’itotezwa n’iyicarubozo yamukoreye. Intandaro ni amafaranga ibihumbi 14 umugore yaguzemo Imyenda y’ishuri( Uniform) y’umwana, agura amasuka asagutse ayakoresha ahahira urugo. Ibyumweru bibaye bitatu yarahunze ku bw’uko yabonaga yabura ubuzima.
Aganira na intyoza.com, Mukamuyango yabwiye Umunyamakuru ko amaze igihe ahozwa ku nkeke, atukwa ndetse agakubitwa na Twizeyimana Faustin w’imyaka 56 y’amavuko, umugabo we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakaba barabyaranye.
Mbere yo guhunga ava mu rugo, avuga ko bwa mbere akubitwa( gukubitwa kwe ngo arabimenyereye) ubuyobozi ku Mudugudu ngo bwarabahuje burabunga, kuko yabonaga bidakomeye arahumiriza aguma mu rugo.
Nyuma y’aho gato ubwo abana bari bagiye kujya ku ishuri, yafashe amafaranga ibihumbi Cumi na bine(14,000Frws) aguriramo umwana imyenda y’ishuri(Uniform), agura amasuka 2, asigaye ayahahisha iby’urugo, ibyaje kuba impamvu y’urwitwazo Umugabo yuririyeho amukorera Ihohoterwa n’iyicarubozo byatumye ahunga ngo aticwa.
Yabwiye intyoza.com ko ikibazo yahuye nacyo kizwi ku Mudugudu, ko ndetse yagiye gutakira no gutanga ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Mugina.
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize yarahunze kugirirwa nabi n’uwo bashakanye, avuga ko yagiye ahura n’umugabo mu nzira no mu Muhanda agenda akamutoteza, akamwirukankana ashaka kumugirira nabi, undi agakizwa n’amaguru.

Yabwiye intyoza.com kandi ati“ Umugabo yarankubise anciraho imyenda, ndi ku gasozi kuko ndacumbitse kandi nagombye kuba ndi iwanjye ariko nyine yaramenesheje. Noherejwe kwivuriza i Kinazi mvuyeyo ndakomeza nyine ndasiragira. Umuntu ari aho aridegembya twahura mu nzira ngenda nkamuhunga akavuga ngo ntabwo nagukubise ahubwo uwankumpa ngo ngukubite by’Ukuri”.
Umwe mu baturage baturanye n’uyu mu ryango, yabwiye intyoza.com ko uyu mubyeyi yagowe, ko kandi kuba akubitwa n’umugabo we nta wavuga ko atabizi. Yemeza ko uyu muryango uba mu makimbirane aterwa ahanini n’amahane y’Umugabo. Avuga ko bategereje ko hagira igikorwa uyu mubyeyi agahabwa ubutabera kuko yacecetse igihe none akaba ageze aho ashobora kubura ubuzima bwe.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.