Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro wabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, Abagore (ba Nyampinga) b’Umudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, batashye inzu y’Ihaniro( Igikari cy’Umubyeyi), aho bicara bajya inama zubaka Umuryango, aho bazana Abagore n’Abakobwa bagaragarwaho n’imico n’Imyifatire bidakwiye bakabagira inama ndetse bakabahana bagamije kubaka Umugore, Umukobwa urangwa n’indangagaciro zikwiye Umunyarwandakazi.
Dativa Murebwayire, ahagarariye Abagore mu Kagari ka Masaka. Yabwiye intyoza.com ko iyi nyubako igizwe n’icyumba cy’Uruganiriro ariko kandi hakaba mu “IHANIRO” ku bagore n’Abakobwa babonaho imyitwarire idakwiye mu muryango.
Avuga ku mpamvu aha bahise “IGIKARI CY’UMUBYEYI”, yagize ati“ Ni Ihaniro duhuriramo. Hari igihe Ababyeyi haba hari utuntu twinshi dukeneye guhuguranamo tutagenda neza ariko tukabona kubishyira hanze bidakwiye. Twahisemo rero kubaka inzu twise Igikari cyacu tugomba kujya duhuriramo tugahaniramo abantu, natwe tukajya inama, tugahugurana kugira ngo dusigasire indangagaciro zikwiye Umugore n’Umukobwa u Rwanda rukeneye mu iterambere ryubakiye ku muryango ushoboye kandi ushobotse”.
Dativa, ahamyako babikesheje iyi nzu y’Ihaniro bamaze kugarura ku murongo imiryango 10 yabagaho mu makimbirane muri uyu Mudugudu wa Ruramba. Avuga kandi ko hari n’izindi Ngamba zikarishye zifasha mu gukumira ukwiyandarika no kwitesha agaciro ku Bagore n’Abakobwa, aho muri uyu Mudugudu bashyizeho umurongo ntarengwa ubuza Abagore n’Abakobwa bajya mu tubari ko ntawe bahakeneye nyuma ya saa Moya z’Ijoro. Ibyo ngo byagaruye amahoro n’Ituze byubaka imibanire myiza mu muryango.
Agira ati“ Kubera izi ngamba ndetse n’Ihaniro kuko abo dufashe tubizanira, Abagore bamaze gucika mu kabari, ibintu byo kwandagara ku misozi, Ubusinzi, Ubusambanyi n’ibindi bidakwiye ku muntu w’Umubyeyi, rwose izo ngamba twongeraho no kuba hano Ruramba Abagore twikorera irondo, byaradufashije cyane ku buryo bidutera Ishema”.
Shyiracyera Pierre Claver, atuye mu Mudugudu wa Ruramba. Ahamya ko Ihaniro cyangwa se Igikari cy’Umubyeyi ari ahantu hagaruriye Abanyaruramba agaciro mu muryango ndetse hagatuma benshi bagira imyitwarire iboneye.

Agira ati“ Igikari cy’Umubyeyi cyangwa se Ihaniro, navuga ngo ku Banyaruramba uwo wabaza wese yakwihera ubuhamya, abe Umugabo cyangwa Umugore bubatse n’abatubatse. Ubu nta mugore wabona mu bubari mu masaha y’ijoro, ntawe wabona yasinze agenda yandika umunani mu muhanda, ntawe wakumva ngo yataye urugo yagiye kuzerera cyangwa ngo umwumve mu mafuti yandi. Kiriya gikari, ba Mutimawurugo batumye Umugore n’Umukobwa wa hano bongera kwikebuka. Yego ntabwo wenda byose biratungana neza ariko n’uwagira akageso ke ubwo kaba muri we ariko ku bibona hanze ni nk’ikizira, ubwo nyine ajyanwa mu Ihaniro”.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Jean de Dieu Nkurunziza yasabye Abagore kwerekana mu mvugo n’ibikorwa ko koko bahawe Agaciro ko kandi bagahawe bagakwiye bityo nabo bagaharanira kuba ab’Agaciro aho batuye n’aho bagenda.

Gitifu Nkurunziza yagize ati“ Namwe murabyivugira kandi ni nako kuri, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu bushishozi bwe, mu buhanga bwe, mu bwenge atuyoborana yabasubije Agaciro, abasubiza Ijambo cyane ko murikwiye”.
Yakomeje agira ati“ Impamvu murikwiye ni mwe mutubyara, ni mwe muturera, ni mwe benshi mu Gihugu, mwarize, ibyo muyobora abagore mubiyobora neza. Ni mwereke uwabasubije Agaciro, uwabasubije ijambo ko mwari mubikwiye koko. Mujyane mu ngamba zihamye zo kubaka Umuryango muzima, mwubaka ahazaza heza h’Igihugu“.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w’Umugore wo mu cyaro, Abanyaruramba by’umwihariko Abagore n’Abakobwa bamuritse bimwe mu byo bakora haba mu buhinzi n’Ibikorwa bindi bakora bagamije kwiteza imbere birimo; Ubudozi bw’imyenda, gukora Inkweto, Amasakoshi n’ibindi. Bagabiye kandi umuturage Inka muri Gahunda ya Girinka, banaremera Umuryango wabyaye abana batatu utishoboye.


Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.