• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi

Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi

Umwanditsi
October 22, 2025

Mu nama mpuzabikorwa yahuje inzego z’Ubuyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025, Guverineri Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyefo yakebuye abayobozi begereye Abaturage, abasaba kwisubiramo bakireba, bakabwira abaturage gukora ibyo nabo ubwabo bakora, bakaba ba Nkore neza bandebereho. Ati“ Ibintu mvuga ndabikora cyangwa nihaye kuvuga ibyo ndakora”.

Guverineri Alice Kayitesi, yabwiye intyoza.com ko iyi nama mpuzabikorwa igamije guhuza abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere kugira ngo bisuzume, barebe ibyakozwe ariko kandi banarebe ingamba bafata bagamije gukosora ibitanoze, kugendera hamwe mu byo bakora mu nyungu z’umuturage.

Avuga ko nk’Abayobozi, ngo kuko baba bafite byinshi bakeneye gukorera Abaturage, birinda gutinda ku byagenze neza, ahubwo bakita cyane ku hakiri intege nkeya mu rwego rwo gukosora, ariko kandi umuyobozi agasabwa kuba nkore neza bandebereho, ntabwire umuturage ibyo nawe ubwe adakora.

Ati“ Muri iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kamonyi, turifuza ko uyu munsi tuza kongera kwisubiramo, tukareba ibiri kuganirwa cyane ni Isuku, Uburezi, Umutekano, Kwita ku Buhinzi, ariko twebwe nk’Abayobozi twifuza ko noneho twajya dukora bakatureberaho kurusha ko tuvuga ibyo twe tudakora”.

Yabwiye abitabiriye iyi nama ati“ Turamutse ubundi dukoze ibyo tuvuga, twazana impinduka nziza kurusha uko tubivuga tutabikora. Muyobozi uri aha ngaha n’abandi tubana, mwizengurukeho murebe! Iyi suku ugiye kubwira Abaturage, iwawe umuntu ahageze yasanga uri ntamakemwa? Aya makimbirane aturuka mu muryango iwanjye nta kibazo gihari n’Abana banjye ntabwo bashwana? Uburezi mvuga nubwo mu rugo rwanjye baba biga, mu Mudugudu cyangwa ku muturanyi nta mwana wataye ishuri? Ubu buhinzi mvuga, aha hantu nyura, ibi bintu nshinzwe bimeze gute?. Ni turamuka twihereyeho, mpamya ko tuzaba twamaze kugendera mu nzira nziza”.

Yababwiye kandi ati“ Dushobora rero kuba twarabaye Abayobozi bayobya cyangwa se badatanga amakuru y’ukuri kurusha uko tuba Abayobozi bakwiriye kuyobora abandi. Ni twongere dusubiremo ijambo rivuga ngo ‘UMUTURAGE KU ISONGA’. Ni ijambo ry’amagambo abiri ariko afite ibintu byinshi avuga. Ntushobora kuba ku Isonga abana bawe baburara, ntushobora kuba ku isonga indwara zikugarije, ntushobora kuba ku isonga urarana n’amatungo uvuga uti buracya bayatwaye n’ibindi”.

Guverineri Alice Kayitesi, yabwiye aba bayobozi ko nta rwitwazo kuri buri wese mu nshingano afite kuko hari urutonde rw’ibikwiriye kwitabwaho cyane cyane mu isuku n’ibindi, kuva ku rugo rw’Umuturage kugera ahatangirwa Serivise n’ahandi hakorerwa imirimo itandukanye. Yongeye kwibutsa abayobozi batandukanye kwita ku muturage.


Munyaneza Théogène

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5896 Posts

Politiki

4147 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga