Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
Ubushakashatsi bwa Karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7) buherutse kugaragaza ko Akarere ka Nyamagabe gakennye kurusha utundi ku kigero cya 51,4%. Abaturage, bavuga ko kimwe mu bibatera ubukene harimo kuba bahinga ubutaka busharira ntibabashe kweza ngo basagurire n’amasoko, kutagira ifumbire ihagije ariko kandi no kugorwa no kuhira. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Bagabe Cyubahiro yabwiye abaturage ko kuhira imyaka yabo bidasaba gusa kuba bafite Imashini zabugenewe.
Mutabazi Jean Baptiste, atuye mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe. Avuga ko kimwe mubyo bagifite nk´imbogamizi mu buhizi bakora harimo kuba aka karere kaza ku isonga mu bucyene.
Avuga ko ubwo Bukene buterwa ahanini no kuba abaturage bafite ubutaka buto bahingaho ntibwere, aho uko kutera ngo bigaterwa no kuba nta fumbire yo kubushyiramo bafite, ariko kandi ngo n’abashobora kubona aho guhinga bakagorwa no kuhira imyaka yabo.
Ati“ Ntabutaka buhagije dufite n’ubuhari burasharira. Ibyo rero bigatuma duhinga ntitweze, ariko ikigoranye kurushaho ni uko no kubona uko twuhira imyaka twahinze nabyo biracyari imbogamizi”.
Mukakarisa Speciose, atuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe. Ni umwe mubahinzi bibumbiye muri koperative ihinga imboga n´imbuto. Nawe yunga murya mugenzi we aho avuga ko nk´abahinzi bakigorwa no kubona imashini zo kubafasha kuhira ibihingwa byabo. Kuri we, abona ko iyo ari imwe mu mpamvu zituma n’ibyo bahinze birumba, byakubitiraho n´ubutaka busharira nti babone umusaruro bityo bikabateza ubucyene.
Ati“ Imiterere ya hano iratugora kuko dufite ubutaka bubi busaba kubuhendahenda. Nk’igihe cy´izuba tuba ducyeneye ibikoresho bihagije byo kuhira ugasanga umusaruro wari witeze siwo ubonye. Ibyo bibazo mudufashije bigacyemuka twakweza tugasagurira n’amasoko”.
Minisitiri w´Ubuhinzi n´Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko abahinzi bakwiye guhindura imyumvire bakareka kumva ko kugirango wuhire imyaka bisaba kubikoresha imashini zifashishwa mu kuhira cyane kubakorera ubuhinzi mubishanga.
Yabibukije ko badategereje kuhira bakoresheje Imashini zabugenewe, hari amazi badaha agaciro kandi nyamara nayo abaye abungabunzwe yakabafashije na hamwe bacyeneye imashini yo kuyakurura.
Minisitiri Dr Mark Cyubahiro Bagabe, ibyo yabitangarije mukarere ka Nyamagabe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w´ibiribwa. Umunsi ku rwego rw´Igihugu wabereye muri aka karere.
Ibyo, yabivuze nyuma y’Uko mu bihe bitandukanye hari abahinzi bagiye bagaragaza ko bahura n´imbogamizi zo kutabasha kubona uko buhira imyaka bitewe no kuba ntabikoresho bihagije bafite bifashisha mu kuhira imyaka.
Yakomeje ababwira ko Leta itanga nkunganire mu gufasha abahinzi kuhira imyaka yabo, ariko ngo hari imyumvire ikwiye guhinduka ahubwo bagahera kubiri hafi akaba aribyo babyaza umusaruro kuko hari ibyo badaha agaciro kandi byakabaye uburyo bwiza bwo kubafasha buhira imyaka yabo.
Ati“ Ntibivuga ko kuhira ari ukuba ukoresha imashini. Hari igikorwa abanyarwanda twakikorera kinoroshye kitanagoye ariko tudakora. Namwe muri abanyarwanda muge mugenda mureba. Iyi mvura ntigwa amazi yose akigendera? Kuki umuntu ufite amaboko adacukura icyobo ngo atege y´amazi hanyuma azayakoreshe igihe cy´izuba? Cyane cyane nk´abantu bahinga imboga nubwo haba ari ku rugo yarateze y´amazi ari n´imusozi atari mukabande, umusaruro yabona w´imboga wafasha mukurwanya ibibazo by´igwingira twirirwa tuvuga”.
N’ubwo aka karere ka Nyamagabe kaza ku isonga mu bucyene, kuri ubu abaturage baravuga ko bagiye gufatikanya n’Ubuyobozi kwishakamo ibisubizo bahereye ku bufasha bahawe burimo Inkoko, Inka ndetse n´Ihene, aho ayo ari amatungo bahawe kugira ngo age abaha ifumbire ndetse babashe no kuyakuraho ibiyakomokaho bizajya bibafasha gutegura indyo yuzuye.
Hatanzwe Inka 7 muri 900 bateganya kuzatanga, hatangwa Ihene 18 muri 40 zizahabwa abatishoboye, ndetse hakaba hanatanzwe inkoko 200 aho buri muryango wahawe inkoko 20 mu nkoko 680 bateganya kuzatanga ku miryango 34.
Muri iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Ibiribwa, hatewe ibiti 100 byiganjemo iby´imbuto ziribwa mu biti 5000 bizaterwa muri rusange. Ni umunsi kandi wasize hagaburiwe abana mu bigo by´amashuri abanza ndetse no mu marerero, byose mu rwego rwo kurwanya ubucyene n´Igwingira mu batuye Akarere ka Nyamagabe.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“ Duhuze imbaraga Duteze imbere imirire myiza n’ejo heza”.
Eric Habimana
No Comment! Be the first one.