Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
Mu Ijoro ryakeye ryo ku wa 29 rishyira 30 Ukwakira 2025, mu Karere ka Muhanga, Akagari ka Mbare ho mu Murenge wa Shyogwe, ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze, Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo umunani (8) bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage.
Ibikorwa abafashwe bakekwaho nkuko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabibwiye intyoza.com birimo; Ubujura ndetse n’ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge birimo kanyanga, aho bamara gusinda bakajya gutega abaturage bakabambura ibyabo.
Polisi, irasaba Abaturage bagifite imitekerereze n’imigirire nk’iyo igayitse yo kumva ko batungwa no kwiba iby’abandi, kubireka kuko kwiba atari umwuga, ahubwo ko ari Icyaha gihanwa n’Amategeko, bityo ko basabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byemewe n’Amategeko bibateza imbere.
CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo kandi, arabwira ndetse akibutsa abadashaka guhinduka ko Polisi itazigera na rimwe ibihanganira, ko kandi ntaho kuyicikira hahari, ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.
intyoza
No Comment! Be the first one.