• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri

Umwanditsi
October 31, 2025

Ihuriro ry’Abarezi(Abarimu) n’Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri/GS Ruramba riherereye mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, babinyujije mu Kigega bishyiriyeho kibahuza kizwi nka FEMER (Fond d’Entraide Mutuelle des Enseignants de Ruramba) batangije Umushinga wo koroza abanyeshuri inkwavu hagamijwe kubigisha kwiteza imbere bakiri bato no kubarinda guta ishuri cyangwa se kugira akayihayiho ko kurivamo bajya gushakisha amafaranga mu mwanya wo kwiga.

Emmanuel Munyaneza, Umuyobozi wa GS Ruramba yabwiye intyoza.com ko batekereza gukora uyu mushinga bari bagamije gukundisha abana ishuri no kubatoza gukora bakiteza imbere bakiri bato bahereye ku Rukwavu. Ahamya ko ibi byatanze umusaruro kuko muri iki kigo nta mwana ugita ishuri nk’uko mbere byahoze, aho wasangaga bamwe barivamo bakajya gushakisha amafaranga ahahingwa ibisheke kuko ikigo kiri mu gace kegereye igishanga cya Nyabarongo gihingwamo Ibisheke.

Agira ati“ Ni igitekerezo cyemejwe n’Inteko rusange y’Abarezi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba nyuma y’uko mu kigo bigaragaye ko hari abanyeshuri bagenda bata ishuri, aho abenshi wasangaga bajya gushaka amafaranga mu bisheke. Ni agashya twatekereje ko kubareshya ngo barusheho kubona ko Abarezi ndetse n’ubuyobozi bw’Ikigo Tubakunda, tubatekerereza ibyiza, kandi mu by’ukuri bimaze gutanga umusaruro ushimishije”.

Emmanuel, avuga ko mu gukora uyu mushinga babanje kuganira n’ababyeyi b’Abana babasobanurira impamvu n’akamaro k’uyu mushinga, ariko kandi banabereka ko nabo biri mu nyungu zabo ko ndetse bakwiye kubigira ibyabo, bakabibakundisha ndetse haba ikibazo bagatanga amakuru ku gihe.

Umwana ahabwa Urukwavu hari n’Umubyeyi cyangwa Umufite mu nshingano.

Avuga ko ku ikubitiro abana borojwe inkwavu ari 50 ariko ko uyu munsi bamaze kuba 120. Ni mu gihe intumbero ari ukoroza abana basaga 1000 bari mu kigo. Umwana uhawe Urukwavu biteganijwe ko iyo rubyaye asigarana ½ cy’izivutse ikindi kigahabwa Ihuriro ry’Abarimu rikagena abakurikiyeho mu korozwa.

Uretse kandi kuba Abana borozwa izi Nkwavu, ihuriro ry’Abarezi ndetse n’Ubuyobozi bw’Ikigo nabo bafite inyungu yindi muri uyu mushinga kuko mu koroza aba banyeshuri, Umusaruro ubagarukiye uba uw’Ihuriro bityo bakaba bateganya ko umushinga ugenze neza nibura mu gihe cy’Imyaka itatu n’Igice cyangwa ine, nta gihindutse baba bafite mu kigega cyabo akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 25 bityo nabo bakaba baziheraho bakora imishinga ibafasha kwiteza imbere.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga