Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
Mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bitare, Umurenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2025, ku bufatanye bwa Polisi, Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze hafashwe Abagabo babiri(2) bakekwaho Gucuruza no Gukwirakwiza Ibiyobyabwenge. Bafatanywe udupfunyika 85 tw’Urumogi.
Umuvugizi wa Pollisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko ku makuru bahawe na bamwe mu baturage bamaze kumenya no gusobanukirwa uruhare rwabo rwo gutanga amakuru bagamije gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ifatanije n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze bafashe Abagabo babiri(2) bakekwaho icuruza n’ikwirakwizwa ry’Ibiyobyabwenge.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko aba bagabo bagitabwa muri yombi bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kayenzi, ko kandi Ubugenzacyaha/RIB bwahise butangira iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe Amategeko abakanire urubakwiye.
Akomeza avuga ko Polisi ishimira Abaturage bakomeje kugira no kugaragaza imyumvire myiza yo gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Ahamya ko ibi bigaragaza ko kuba Umutekano ari inshingano rusange bikomeje kuba ihame mu muryango nyarwanda.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi isaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’Amategeko by’umwihariko Gucuruza, Gukwirakwiza, Kunywa Urumogi kuko ibyo binyuranije n’Amategeko y’u Rwanda.
Abameze batyo kimwe n’ababitekereza, baragirwa inama yo kubireka kuko byangiza ubuzima bw’Abaturage by’Umwihariko Urubyiruko. Baributswa kandi ko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’Amategeko, ko kandi ntawe Polisi izihanganira ndetse ko nta n’ahahari ho kuyicikira, ko uzajya abifatirwamo wese azajya ashyikirizwa Amategeko akabimuhanira.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.