Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
Ku ishuri ribanza rya Giko Protestant riherereye mu Murenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2025 hatashywe ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 10 byubatswe ku nkunga ya ‘The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints’. Ubuyobozi bw’Ikigo ndetse n’Abanyeshuri, bishimiye ibi byumba kuko bije gufasha kugabanya ubucucike ariko kandi banavuga ko bakuwe mu gisa na Nyakatsi y’ibyumba by’inyubako zishaje kandi bisakajwe Amategura, aho imvura yagwaga bakavirwa.
Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye Umufatanyabikorwa‘ The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints‘ kuri iyi nkunga y’ibyumba by’amashuri 10 bije bikenewe.

Yagize kandi ati“ Nk’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Turashimira Umufatanyabikorwa kuri ibi byumba 10 by’amashuri aduhaye, ariko kandi n’ibindi bikorwa yatubwiye tuzafatanyamo. Tumwijeje ko icyo azadukeneraho cyatuma ubufatanyabikorwa bukomeza ndetse no gukomeza kuzamura Uburezi n’Imibereho myiza y’abaturage muri rusange, ko amarembo afunguye mu Karere ka Kamonyi. Turi kumwe kandi icyizere mwatweretse, ibikorwa mwatweretse byatweretse ko muri Abafatanyabikorwa beza kandi ko gukorana namwe mutadutenguha”.
Visi Meya Uwiringira, yasabye Ubuyobozi bw’Ikigo, Abarimu ndetse n’Abanyeshuri gufata neza ibi byumba by’Amashuri ariko kandi anabasaba kugaragaza impinduka nziza mu myigire n’imyigishirize muri iki kigo cya EP Giko Protestant.
Aphrodis Ndahimana, Umunyamuryango w’Itorero The Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints ari nawe waje arihagarariye mu gutaha ibi byumba 10 by’Amashuri, yabwiye intyoza.com ko iki ari kimwe mu bikorwa iri torero rikora mu gufasha Umuryango, Abanyagihugu mu bijyanye n’Uburezi, ko kandi atari muri Kamonyi gusa ahubwo babikora n’ahandi hirya no hino mu Gihugu.

Avuga kuri iki gikorwa ndetse n’ibindi bakora mu gufasha Umuryango Nyarwanda haba mu Burezi, Ubuzima no mu bindi, yagize ati“ Twishimira ko dukoreshwa n’Imana mu gufasha Abana bayo kandi tukishimira ko aho dufasha hose tudashingira ku kuba dufasha Abanyamuryango b’Itorero ryacu gusa, ahubwo n’abantu bose muri rusange kuko intego yacu ni uko dufata abantu bose kimwe kuko bose ni Abana b’Imana”.
Ndahimana, hari icyo yasabye Ubuyobozi bw’Ikigo, Abarimu ndetse n’Abanyeshuri. Ati“ Turabasaba kubirinda bakabikoresha neza icyo byateganyirijwe kuko mbere y’uko byubakwa bagaragaje imbogamizi bafite. Niba rero izo mbogamizi zivuyeho bagomba kubirinda kandi bakarebera hamwe Urukundo bagiriwe nabo bakarugirira abandi bagamije gushyira Imbaraga hamwe mu kubaka Igihugu”.
Pasitori Bibutsa Baziyaka, Umuyobozi wa EP Giko Protestant yabwiye intyoza.com ko ari Umugisha udasanzwe bagiriwe wo guhabwa ibi byumba 10 by’Amashuri kandi byiza. Avuga ko bari bafite ibyumba bigaragara ko bishaje cyane kandi birimo ubucucike ku bana.

Avuga ku byumba by’Amashuri bahawe ndetse n’ikigiye gukurikira, yagize ati“ Uyu munsi dufite ibyishimo ko Ubucucike bugenda bugabanuka kubera ibyumba twubakiwe. Abana bicaye neza, barigira mu byumba byiza. Twabasabye ko kwigira mu byumba byiza no kugira imitekerereze myiza aribyo byadufasha mu kuba Intangarugero mu mitsindire kugira ngo aho bari heza n’ibyo bakora bibe byiza”.
Yagize kandi ati“ Dukuwe muri Nyakatsi nubwo tutarayivamo neza kuko hakiri amashuri 2 y’incuke akomeza kwigira mu mashuri y’Amategura( ahashaje). Andi yose ni Amashuri meza kandi nabwo dufite ibyiringiro ko n’iyo Nyakatsi isigaye tuzayivamo”.

Pasitori Bibutsa Baziyaka, amaze amezi atatu ahawe kuyobora iki kigo cya EP Giko Protestant cy’Itorero EPR. Yasabye abarezi bafatanije kurerera u Rwanda ati“ Turifuza Imitsindire kuko iki kigo gishobora kuba kimaze igihe kirekire kitabona abana batsinda mu rwego rwa Leta ngo bajye mu bigo aho biga bacumbikirwa( Boarding schools)”.
Akomeza ati” Intego dufite ni uko uyu mwaka twabona abana bazamuka kandi bagatsinda neza bakajya muri Boarding schools! Turashishikariza Abarimu rwose gukorana Umwete kuko n’Ijambo ry’Imana ryo riratubwira ngo Umurimo wawe wose werekejeho Amaboko uwukorane Umwete. Turabwira Abarimu ko ari umurimo wabo, be kumva ko ari umurimo w’abandi ahubwo bawite umurimo wabo kandi bawerekezeho Amaboko yabo, bakorane Umwete kugira ngo Umwana y’Umunyarwanda azamuke afite Ubumenyi n’Uburere bwiza”.
Ikigo cya EP Giko Protestant kiriho kuva mu 1961 ku bufatanye bwa Leta n’Itorero rya EPR. Mbere y’uko ibi byumba 10 byatashywe byubakwa hari ibindi 10 byari byubatswe n’Akarere ngo byunganire ibishaje. Ni ikigo cyubatse mu Mudugudu wa Ryamanywa, Akagari ka Giko, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi. Gifite Abarezi 25 barimo n’Umuyobozi w’Ikigo. Abagore ni 16 mu gihe Abagabo ari 9. Abanyeshuri ni 1146, aho Abakobwa bangana na 585, Abahungu bakaba 561.











Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.