Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
Mu masaha y’urukerera ashyira saa kumi n’imwe z’Igitondo cyo kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze Umukwabu(Operation) wo gushakisha abakekwaho gukora ibikorwa bihungabanya umutekano, bigize ibyaha. Abatawe muri yombi barimo; Abacuruza bakanakwirakwiza Ibiyobyabwenge(urumogi), Ababikoresha kimwe n’abakora inzoga zitemewe n’amategeko(Muriture), Abacukura amabuye yagaciro muburyo butemewe.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama mu tugari n’Imidugudu y’ahabereye iyi Mikwabu, ni uko babonye Polisi, Dasso, Inkeragutabara hamwe n’inzego z’Ibanze bari mu mukwabu ariko ngo bigaragara ko bari bazi neza ibyo bashaka n’aho babishakira kuko atari muri buri rugo bagiye.
Bamwe muri aba baturage, babwiye umunyamakuru ko uyu mukwabu wafatiwemo Abantu bamwe basanzwe bazwi mu bikorwa bibi bitandukanye barimo; Abacuruza urumogi, Abarunywa, Abanyarugomo bajya batangira abantu bakabiba. Hafashwe kandi n’inzoga z’inkorano zitemewe zizwi ku izina rya Muriture.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yemereye intyoza.com ko Polisi ku makuru yahawe n’Abaturage ku ho bakeka hakorerwa ibyaha n’ababikora, hakozwe Umukwabu ugamije gufata abakekwa bose kandi ko wagenze neza.
Avuga ko baba Abacuruza, Abakwirakwiza n’abakoresha Ibiyobyabwenge nk’Urumogi, bafashwe, hafatwa Abakekwaho ibikorwa bibi by’Urugomo barimo abatega abantu bakabambura ibyabo ndetse bakanatera mu ngo z’Abaturage bakabiba.

CIP Hassan Kamanzi, avuga kandi ko uyu mukwabu hari urugo rw’Umuturage bagezemo bagasanga yarahahinduye uruganda rw’Inzoga z’Inkorano zitemewe n’Amategeko zizwi ku izina rya Muriture, aho bamusanganye Litiro 220.
Izi Litiro 220 z’izi nzoga zitemewe (Muriture), zamenwe, uwazifatanywe arafatwa ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kayenzi mu gihe ibikoresho yakoreshaga byafashwe bijyanwa ku Murenge wa Karama.
Abafatiwe muri uyu mukwabu nkuko CIP Hassan Kamanzi abivuga, ni abantu Umunani barimo Abacuruza Urumogi, Abarukwirakwiza, Abafashwe barunywa. Mu bandi bafashwe harimo kandi Abakora Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro butemewe, hakaba Abakekwa mu bikorwa by’Ubujura bitandukanye ndetse n’Uwafatanywe Muriture.
CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko Polisi ikomeje gushimira Abaturage bakomeje kuyigaragariza ko basobanukiwe n’uruhare rwabo mu gutanga amakuru neza kandi ku gihe bagamije gufasha gukumira no kurwanya ibyaha.
Asaba n’abandi bose kubigiraho bakumva ko Umutekano ureba buri wese, ko kandi gukumira no kurwanya ibyaha bikwiye kuba inshingano ya buri wese kuko ukora icyaha cyangwa ugira nabi atarobanura uwo abikorera, none aba kanaka ejo akaba wowe cyangwa se uwawe.

Abatarava ku izima ngo bareke gukora ibyaha no kugira abo babishoramo, Polisi irabagira inama yo kubivamo inzira zikigendwa kuko nta n’umwe uzihanganirwa kandi nta n’uzacika Polisi kuko n’aho itari Ijisho ry’Umuturage rirareba agatanga amakuru ukekwa agafatwa agashyikirizwa Amategeko nayo akamukanira urumukwiye.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.