Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali, ku bufatanye bw’Inzego z’Ibanze n’Abaturage, Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere yafashe Umugabo w’Imyaka 42 y’amavuko ukekwaho ubujura bw’Insinga z’Amashanyarazi zipima Metero 40,(40m) z’Uburebure. Uwatawe muri yombi, intsinga yari azihetse ku igare zihishe mu mufuka yatangiye kuzishishura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko kumenyekana kw’aya makuru byaturutse ku baturage bamaze kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo mu Gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru ku gihe kandi vuba.
Avuga ko akimara gufatwa yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwahise butangira iperereza ku byaha uyu mugabo akurikiranyweho kugira ngo ashyikirizwe Amategeko.
CIP Kamanzi, avuga ko Polisi iburira buri wese ugifite Imitekerereze n’Imigirire igayitse, igamije kwangiza ibikorwa remezo by’Intsinga n’ibindi kubizibukira kuko ari icyaha gihanwa n’Amategeko. Yibutsa buri wese ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.
Polisi, irashimira Abaturage benshi bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu Bufatanye n’Imikoranire myiza na Polisi batanga Amakuru neza kandi ku gihe kugirango bifashe mu gukumira no kurwanya ibyaha. Barasabwa gukomereza aho ndetse bakaba ba Nkore neza bandebereho, barwanya Ikibi n’Abagikora.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.