• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/11/25
Kutamenyeshwa ku gihe ingengabihe y’itangira ry’Amashuri byica Igenamigambi ry’Ababyeyi
25/11/25
Ruhango/Ntongwe: Umuvunyi Mukuru yasabye ko Inteko z’Abaturage zibyazwa Umusaruro mu kubakemurira ibibazo
25/11/25
Kamonyi-Nyarubaka: Abantu 33 batawe muri yombi, bakurikiranyweho kugumura Abaturage
25/11/25
Kamonyi-Ngamba: Byatangiye ahagana mu rukerera basaba Abaturage guhunga

Kutamenyeshwa ku gihe ingengabihe y’itangira ry’Amashuri byica Igenamigambi ry’Ababyeyi

Umwanditsi
November 25, 2025

Itangira ry’amashuri by’umwihariko igihembwe cya mbere gitangira umwaka ku basoje amashuri abanza(P6) bakoze ibizamini bibajyana mu yisumbuye ndetse n’abasoje umwaka wa Gatatu w’ikiciro rusanjye(tronc commun), ni igihe kidakwiye kuza gitungura Ababyeyi n’abafite abana bagomba kujya ku ishuri kuko iryo tangira riza riherekejwe n’ibisabwa birimo; Kumenya aho umwana azajya kwiga ku batsinze, Amafaranga n’Ibikoresho bisabwa n’ibindi. Bamwe mu babyeyi basaba ko itangazwa ry’amanota y’ibizamini n’itangira ry’amashuri byajya bikorwa kare kugira ngo byorohe gutegura abana.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’itangira ry’amashuri ni igihe gikunze kugora abatari bake mu babyeyi kuko gisaba imyiteguro ijyanye n’ibisabwa umwana uba ugiye ku ishuri birimo; Amafaranga y’ishuri, Amatike bitewe n’aho umwana yoherejwe, Ibikoresho nk’amakaye, Amakaramu, Imyenda n’ibindi nkenerwa bitewe n’ikigo.

Kohereza umwana ku ishuri bisaba imyiteguro ijyana n’ubushobozi bw’amafaranga, akenshi abatari bake mu babyeyi n’abafite inshingano ku bana badashobora kubona mu gihe baba batabiteguye hakiri kare bagendeye ku ngengabihe y’itangira ry’amashuri kugira ngo bayigendereho bategura umwana bashingiye ku gihe cyagenwe kandi kigatangazwa hakiri kare.

Bamwe mu babyeyi babwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko hakagombye kuba hari Ingengabihe izwi neza n’Ababyeyi n’Abana, by’umwihariko kubarebwa n’ikorwa ry’Ibizamini bya Leta bibavana mu kiciro kimwe bibajyana mu kindi, hagatangazwa kare igihe bizakorerwa, Igihe Amanota azatangazwa ndetse n’igihe bazatangirira, bikorohera buri wese kwicara yiteguye aho kugira ngo bize bitunguranye usange bibaye umutwaro kuri bamwe kuko iyo bibaye bityo bihungabanya benshi mu Bukungu, bikanaviramo bamwe kubura ubushobozi, abana bamwe nti babashe kujya ku ishuri n’abagiyeyo nti bige neza kuko bagiye bafite ibyo babura.

Musabyimana Veneranda, Umuturage mu Murenge wa Ngamba ho mu Karere ka kamonyi avuga ku mbogamizi aboba n’igikwiriye gukorwa mu korohereza Ababyeyi n’Abana, agira ati“ Minisiteri y’Uburezi ikwiye kuzirikana ko igihe abana basoza amashuri abanza bitegura kujya mu yisumbuye, ndetse n’ababa bari mu mwaka wa Gatatu w’ikiciro rusange( Tronc Commun) bitegura kujya mu mwaka wa Kane, igihe bakoze ibizamini birakwiye ko Amanota atangazwa hakiri kare ndetse n’igihe bazatangirira kigatangazwa kare kugira ngo abategura ibizakenerwa ku bana boroherwe, aho gutungurwa”.

Avuga ko Gutinda gutangaza igihe abana bazatangirira bishyira benshi mu bibazo by’Ubukungu n’ibindi birebana n’imibereho y’Umuryango kuko iyo Amanota aje bijyana no kuba benshi mu bana bahabwa ibigo bitandukanye n’ibyo bariho, bitandukanye ku bikenerwa, hakaba kandi n’abo usanga batatsinze bigasaba ko ababyeyi babajyana mu mashuri yigenga, ahenda.

Agira kandi ati“ Iyo batinze kumenyekanisha amakuru y’amanota y’abana usanga bigoranye kuko iyo babikubwiye habura igihe gito nk’ukwezi kumwe gusa ngo abana bajye ku ishuri, kugira ngo uhite ubona ibikoresho, Amafaranga y’Ishuri n’ibindi nkenerwa biba bigoranye kuko hari umubyeyi uba ugomba kuzashaka aho ayakura, azagurisha itungo, ugasanga arigurishije ahenzwe kuko abikoze bitunguranye, ugasanga niba ari akarima yari buzagurishe baramuhenze kuko bimutunguye. Nasaba ko bajya babitangaza kare, tukitegura aho gusa n’abatungurwa”.

Akomeza avuga ko ibibazo biterwa no kutamenya kare ingengabihe y’itangira ry’amashuri biba ingaruka ku babyeyi ku bijyanye n’ubukungu kuko benshi bibashyira mu myenda cyangwa se bakagurisha imitungo bafite bahenzwe, hakaba n’abana bisanga batagiye ku ishuri kuko batamenye kare igihe cy’itangira n’aho baziga n’ibisabwa ngo bitegurwe kare.

Hakenewe ingengabihe ifasha Ababyeyi n’Abana kwitegura

Niba ku kirangaminsi( Karendari) dusangaho ibiruhuko abantu bakicara bazi neza ko igihe iki n’iki ari ikiruhuko(konji), umwaka wose bikaba bizwi Konji ziwurimo(uretse iyatungurana), niba abantu bicara bazi ibikorwa runaka biteganywa haba ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga, biranakwiye ko nk’uko Minisiteri y’Uburezi idatungurwa n’ikorwa ry’Ibizamini ku bana barangije ayisumbuye n’ikiciro rusanjye(Tronc Commun), ikwiye no kumenyesha hakiri kare Ababyeyi n’Abana barebwa n’ibi bizamini igihe kitangira kugira ngo byoroshye mu kwitegura.

Kuba Igihe kitangira ry’amashuri cyegereza nta makuru Ababyeyi n’Abana bafite ku gihe nyacyo cy’itangira ndetse n’ibisabwa ngo babashe kwitegura hakiri kare, ni kimwe mu bishyira benshi mu bibazo byo gushaka aho bikopesha, bamwe bakajya muri Ramberi(za nguzanyo zateye z’inyungu nyinshi zitagira amategeko kandi zitemewe), abandi nabo bakagurisha amatungo n’indi mitungo yajyaga kugirira umuryango akamaro.

Umubyeyi Usabyeyezu Cyriaque, ahamya ko itinda ry’itangazwa ry’Amanota n’itangira ry’umwaka w’amashuri bigira ingaruka ku bukungu mu muryango bidasize abana. Ati“ None se tuvugishije ukuri! ko ababyeyi benshi turi abahinzi, bamwe tuba dushakisha uko tubaho, iyo batinze kutubwira amanota y’abana n’igihe bazatangirira hakiri kare ngo n’ushakisha abikore kare kuko azi aho umwana aziga n’ibisabwa, urumva bamwe bitatugiraho ingaruka ku bukungu n’imibereho rusange mu rugo bidasize Abana bagomba kwiga?”.

Akomeza avuga ko hari igihe umubyeyi yisanga umwana yoherejwe kure kandi asabwa byinshi birenze ubushobozi kuko ibigo byose atari bimwe ku bisabwa. Hari abandi baba batatsinze bigasaba kujya mu bigo byigenga kandi byo birazwi ko bihennze cyane!.

Ati“ Iyo bitangajwe bitinze, umubyeyi abura uko yifata n’ibyo abazwa akabibura kuko atabyiteguye hakiri kare. Icyo gihe rero iyo amikoro abuze kubera gutinda kumenya igihe cy’itangira haba ubwo umwana birangira atagiye ku ishuri kuko nyine ibisabwa n’igihe byafata kubishaka bidahura”.

Teddy Kaberuka, impuguke mu by’ubukungu yabwiye intyoza.com ko mu busanzwe bizwi ko itangira ry’amashuri mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ari mu kwezi kwa cyenda nubwo nta tariki iba izwi iyo itaratangazwa.

Ku rundi ruhande, avuga ko nk’abakora ibizamini by’ikiciro rusange (Tronc Commun) ndetse na P6 bazajya mu yisumbuye biba bigoye kuko baba batazi ngo umwana natsinda azajya kwiga ku kihe kigo, aramutegura ashingiye kuki, arasabwa ibiki?

Agira inama Ababyeyi bafite abana guhora biteguye mu gihe bazi ko abana babo bari mu barebwa n’ibizamini kugira ngo yaba igihe umwana atsinze akoherezwa hafi cyangwa kure, yaba se n’igihe atsinzwe akamenya ko amushakira ahandi akomereza adategereje kwitegura ari uko yabibwiwe.

Agira kandi ati“ Kumenya itariki ntacyo byahindura cyane ku muntu wateganije aziko umwana azagenda mu kwa cyenda. Uko byagenda kose akwiye kwicara amuteganyiriza. Gusa hari ikibazo gishobora guhungabanya ubukungu kuko niba umubyeyi yari yicaye azi ko yateganyirije umwana kwiga mu bigo bya Leta, agatsindwa ibizamini agasabwa kuzamujyana mu mashuri yigenga, utarabyiteguye ni ikibazo”.

Arongera ati“ Niba warateganyirije umwana utekereza ko azajya muri Leta barangiza bakamuha aho adashaka cyangwa udashoboye, urumva biraguhungabanya. Niba urugero wateganyaga gutanga ibihumbi 50 muri Leta ku gihembwe ugasanga nta kigo cyigenga wayishyuraho, urumva biraguhungabanya. Abenshi bibajyana mu madeni kubera ko ntuba warabiteganije, ariko kandi ntabwo wareka umwana ngo nti yige”.

Ku bwa Teddy Kaberuka, asanga harebwa niba bidakwiye ko haba Amatariki abiri y’itangira ry’amashuri. Itariki y’Abanyeshuri batarebwa n’ibizamini bya P6 n’Ikiciro rusange(Tronc Commun), hakaba n’indi tariki ireba abakoze ibizamini bya Leta kubera ko bo barebwa na byinshi birimo Ibizamini byihariye bakora, Guhindura ibigo, kurekarama n’ibindi byihariye.

Ati“ Si nzi n’impamvu batabitangaza mbere umwaka w’itangira ry’amashuri ukaba uzwi na mbere y’uko umwaka urangira kuko nta gishyashya kirimo kuko Iminsi y’umwaka irazwi. Buriya kumenya itariki y’igihe uzakenera amafaranga biraruta, bifasha cyane mu igenamigambi ry’Umuntu”.

Jean Claude Hashakineza, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Uburezi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ahubwo agereranije n’imyaka yashize asanga muri uyu mwaka ibizamini aribwo byatangajwe kare, ariko na none akavuga ko buri bintu byose bigira impamvu zabyo.

Ati“ Igihe ibizami bikorerwa, ukuntu abakandida baba bangana, igihe cyo kubakosora! ahubwo turimo turagerageza kubigabanya nubwo hari igihe kizagera bikagabanuka cyane wenda kurushaho mu myaka iri imbere. Hari igihe kizagera tugakoresha imashini, kwa Kundi ukora ikizami ukabona amanota”.

Yemera ko impungenge z’Ababyeyi n’Abana hari aho zifite ishingiro. Ati“ Izo mpungenge zo nyine zifite ishingiro, ariko umuntu aba aziko ishuri rizatangira mu kwa cyenda. Ikindi iyo umuntu akoze ibizamini habaho gutsinda no gutsindwa, nta kuntu nzi wamara impungenge ngo uvuge ngo nkurikije ndabona umwana azatsinda. Iyo umuntu afite umwana cyane cyane w’Umukandida, agomba kwitegura kimwe n’ibindi bizamini ko umwana ashobora gutsinda cyangwa agatsindwa, akitegura byose”.

Devothe Mukamana, umwe mu bazi uburezi kuko yabubayemo igihe ndetse akayobora ibigo by’amashuri ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu busanzwe bizwi ko umwaka w’amashuri ari mu kwezi kwa cyenda.

Avuga ko aho abona ikibazo gishobora guteza ihungabana ry’ubukungu ku babyeyi n’abana ari igihe amanota atangajwe bitinze, bityo abatatsinze kuko basabwa kujya ku bigo akenshi byigenga kandi bizwi ku kuba bihenze, bikaba byabera bamwe ikibazo kuko igihembwe cya mbere ngo kiba gisaba byinshi, gisaba amikoro n’igihe ugereranije n’iminsi iba isigaye ngo abana bajye ku ishuri.

Nk’uwabaye mu burezi igihe kandi akaba abuzi neza, asanga icyafasha ababyeyi ari uguhora biteguye kuko baba bazi neza ko abana bari kwiga kandi ko bashobora gutsinda no gutsindwa. Gusa na none gutangaza amanota hakiri kare ndetse n’igihe cy’itangira ry’amashuri ngo byakorohera ababyeyi n’abana ku kwitegura.

Tugendeye ku gihe cy’itangira ry’amashuri umwaka wa 2024-2025, Tariki ya 8 Nyakanga 2024 nibwo abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta, bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abakoze ibyo bizamini bari 202,999.

Ni mu gihe kandi tariki 23 Nyakanga 2024, abarangije icyiciro rusange (tronc-commun) aribwo batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro bari 143,842.

Minisiteri y’Uburezi, ku wa 17 Kanama 2025 nibwo yatangaje ko amanota ku bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza(P6) n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(S3) azatangazwa tariki 19 Kanama 2025 ku I saa cyenda z’amanywa, mu gihe yatangaje ko itangira ry’amashuri ari Tariki 08 Nzeri 2025 (Habura gusa iminsi 21).

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5923 Posts

Politiki

4172 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1037 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga