Ruhango/Ntongwe: Umuvunyi Mukuru yasabye ko Inteko z’Abaturage zibyazwa Umusaruro mu kubakemurira ibibazo
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ubwo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025 yari mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe mu bukangurambaga bwo kwegera abaturage, yavuze ko hari ibibazo biba bikwiye gukemukira mu nteko z’Abaturage bidasabye ko Urwego rw’Umuvunyi ruhagera.
Nirere Madeleine, yavuze ko nubwo mu nteko z’Abaturage havugirwamo gahunda za Leta, ngo hari ibibazo bishyikirizwa urwego rw’Umuvunyi mu gihe rwasuye abaturage nyamara wareba ibibazo bagaragaje ugasanga byakabaye byarakemukiye mu nteko z’Abaturage ndetse no mu nteko z’Umuryango.
Umuvunyi Mukuru, yatanze urugero rw’ibibazo by’Izungura ari n’aho ahera avuga ko iterambere ry´Umuturage ridashobora kugerwaho mu gihe Umuturage atishimye. Ati“ Iterambere ry’Igihugu rijyana nuko Umuturage yishimye. Ntabwo Umuturage yatera imbere atishimye. Niyo mpamvu tuvuga ngo Inteko z´Abaturage ni zikoreshwe zibyazwe umusaruro. Bagiye bazanamo ibyo bibazo bakabiha umurongo, bakanabyandika niba ari n’uhanwa agahanwa byajya bifasha mu kugabanya ibibazo bihora mu manza”.
Yakomeje ababwira ko usibye no mu nteko z’Abaturage, hari n’Umugoroba w’Umuryango kandi nawo uhuriramo abantu, bityo ko bagiye bicara bakagira ibibazo baganiraho bakanabiha umurongo byafasha gukemura Amakimbirane akunze kugaragara mu miryango.
Yagize kandi“ Ibi tugomba kubitoza Abaturage ndetse tukabikorera hahandi duhurira kuko nk’Umugoroba w’Umuryango ubaye ubyajwe umusaruro aya makimbirane amaze igihe kinini, binyuze mu Mugoroba w’Umuryango ukababwira Amategeko ndetse n´Ibihano byajya bituma uwakoze amakosa yumva ko agomba kubazwa inshingano”.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko mu mwaka wa 2025, aho ugeze rumaze kwakira ibibazo 2305, aho muribyo ibingana na 999 babyakiriye mu buryo bw’Inyandiko, 1306 bikemuka mu buryo bwo gukumira no kurwanya akarengane. Muri ibyo, ibingana na 501 byakemuwe mu buryo bw’Inyandiko naho 1020 byakemuwe muri gahunda yo gukumira no kurwanya Akarengane.
N’ubwo hari ibibazo byakemutse, Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko hari n’Ibigikurikiranwa bingana na 604 mu nzego zitandukanye, hakaba 180 bigikurikiranwa n´Umuvunyi. Bivuze ko uru rwego rwakemuye bimwe mu bibazo rwakiriye ku kigero cya 83,3%.
Eric Habimana
No Comment! Be the first one.