• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
04/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
04/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
04/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee

Umwanditsi
December 4, 2025

Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2025, Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Abantu bafite Ubumuga, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josée yasabye Ababyeyi n’abandi bafite inshingano ku bana bafite Ubumuga kuzirikana ko Uburenganzira bw’Umwana ufite Ubumuga butareba Ubuyobozi gusa, ko ahubwo buhera ku mubyeyi wamubyaye n’undi wese umufite mu nshingano. Yasabye kandi ko Uburengenzira ku bafite ubumuga bose bukwiye kwitabwaho na buri wese.

Visi Meya Uwiringira Marie Josée, yasabye by’umwihariko ababyeyi n’abandi bafite inshingano ku bana bafite Ubumuga kubakangurira kujya kwiga, ku baba hafi bazirikana ko izo ari inshingano bafite zo kwita no gufasha abo bana. “Si impuhwe ni Uburenganzira babagomba”.

Yagize ati“ Uyu munsi turongera gusaba Ababyeyi gukangurira abana bacu kujya kwiga kandi tubafashe. Nibyo!, uyu mwana ufite ubumuga ntabwo uzamwohereza kujya kwiga wenyine, ariko niba ari umwana ushoboye kujya mu burezi budaheza wiharanira ku mwikuraho ngo umujyane muri ariya mashuri acumbikira abana, atanga uburezi bwihariye kugira ngo nawe ngo ubone uko ukora imirimo yawe”.

Yagize kandi ati“ Umwana mu byo akeneye, akeneye na ya affection(kwitabwaho), akeneye rwa Rukundo wowe nk’Umubyeyi umuha. Wowe nk’Umubyeyi nutagira ubushake ngo wumve y’uko hari icyo uzigora kugira ngo umwana wawe agere ku burezi nk’abandi bana, hari ibizakugora, hari ibyo uzamuhemukira, hari uburenganzira uzamubuza”.

Visi Meya Uwiringira Marie Josée

Yakomeje agira ati“ Uburengenzira bw’ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa. Ni buhere no ku mubyeyi wamubyaye, buhere no ku bavandimwe babana, ku baturanyi ndetse no ku bandi bantu”.

Visi Meya Uwiringira, yasabye akomeje buri wese kumva no guha agaciro Abafite Ubumuga ari nako baharanira Uburenganzira bwabo mu Nguni zose z’Ubuzima, Ati“ Ni tubafashe gukora icyo bashoboye gukora, tubafashe gushaka Impano ziri muri bo kuko kugira ubumuga si igisobanuro cyo kudashobora”.

Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yasabye buri wese kumva ko ufite Ubumuga ari Umuntu kandi ko ashoboye, ko akwiye guhabwa umwanya wibanze mu mutima no mu bikorwa bya buri wese, kutamuhunga, kutamunena, kutamutererana no“ kureka bakagira icyo kibanza mu mitima yacu nk’uko bagifite mu Mutima w”Imana”.

Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar

Yakomeje ati“ Ni mureke dufatanye nabo urugendo rw’Ubuzima. Si ukubakorera Urugendo, si ukubereka inzira ngo ni munyure aha, ahubwo ni ugufatanya nabo urugendo rw’Ubuzima n’Urugendo rw’Ibikorwa bifatika bibagenewe, bibafasha kwiteza imbere, bibongerera Ubushobozi, aho hose tukaba turimo, tukajyanamo”.

Michel Nzigiyimana, ahagarariye Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko umunsi wahariwe kuzirikana Abantu bafite Ubumuga atari umunsi wo kwishimira ko Umuntu afite Ubumuga, ko ahubwo ari Umunsi wo kugaragaza ko Umuntu ufite Ubumuga ikibazo atari Ubumuga, ahubwo ari imbogamizi ahura nazo.

Michel Nzigiyimana.

Ati“ Ubumuga ntabwo ari kuba utumva, kuba utabona, kuba hari urugingo udafite cyangwa rudakora….!. Ubumuga, ni ibyo uhura nabyo bikubuza gukora ibyo wakabaye ukora”.

Nzigiyimana, asaba buri wese kumva ko guha agaciro n’Uburengenzira umuntu ufite Ubumuga atari impuhwe agirirwa, ahubwo ko ari Uburenganzira ahabwa nk’Umuntu wese kandi yemererwa n’Amategeko. Asaba kandi buri wese kumenya no kumva ko ufite Ubumuga ari umwe mu bagize Umuryango, ko adakwiye gutereranwa.

Michel Nzigiyimana hari icyo asaba Umuryango Nyarwanda, Ati“ Ndasaba abagize umuryango Nyarwanda kumva no kubona ko Ufite Ubumuga ari Umuntu nk’abandi, ko ntaho atandukaniye n’udafite Ubumuga uvanyeho imbogamizi ahura nazo”. Yakomeje asaba buri wese kutihunza abafite Ubumuga, kubakura mu bwihisho, kubaha umwanya, kubafata nk’abandi no kubafasha kwitabita ibikorwa byose hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

Nkuko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Imibare y’Abafite Ubumuga muri aka Karere ni abantu basaga ibihumbi 17. Bamwe mu bitabiriye kwizihiza uyu munsi baremewe. Bahawe Imashini zidoda, bahabwa Amatungo magufi(Ingurube). Hatangwa Amagare y’abafite Ubumuga, Imbago ndetse hatangwa na Matera.

Mbere y’Ibirori by’Umunsi mukuru, habanje Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga washyizweho mu mwaka wa 1992, ushyirwaho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) hagamijwe kumvikanisha ibibazo Abantu bafite Ubumuga bahura nabyo, kugaragaza ko nabo bashoboye, kubaha amahirwe angana n’ay’abandi mu kugira uruhare mu bibakorerwa muri sosiyete, kubaha agaciro no guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza yabo.

 

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga