Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire
Mu nama y’Inteko rusange ya JADF(Joint Action Development Forum/Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere) y’Akarere ka Kamonyi yo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, hasabwe ko Imikorere n’Imikoranire binozwa mu nyungu zihuriweho ku iterambere ry’Akarere, buri umwe mu nshingano ze asabwa gukosora no kunoza ibimureba.
Ku ruhande rw’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Kamonyi, umwe mu bitabiriye iyi nteko rusange yagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere imwe mu mbogamizi bajya bahura nayo ikabaca intege mu bikorwa bakorera muri aka Karere.
Yabwiye Ubuyobozi bw’Akarere ko bajya batumira Ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye baba bagiye gukorera mu Karere, mu Mirenge itandukanye ariko bakisanga bari bonyine n’Abaturage, nta muyobozi uhari ngo bafatanye.
Hari kandi Umufatanyabikorwa wagaragaje bimwe mu bikorwa byakagombye gukorwa n’Abafatanyabikorwa ubwabo bikagirira inyungu Abaturage ariko ugasanga inzira basabwa kunyuramo ari urucantege cyane.
Yatanze urugero rw’Ikiraro yabonye muri umwe mu Mirenge agashaka kugisana ariko akabwirwa na Gitifu w’Akagari inzira anyura zimusaba kubanza kujya ku Karere, ibyo yabonyemo nk’inzira igoye bituma acika intege birangira icyo kiraro atagikoze nyamara byari mu nyungu z’Abaturage n’abagenda ako gace.
Undi mufatanyabikorwa yagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere ko gafite Sisitemu idafasha Umufatanyabikorwa kwisanga no gushora Imari mu karere. Yatanze urugero rw’uburyo mu tundi turere ushobora kwinjira muri Sisitemu yatwo ukabona icyo Ubutaka mu gace aka n’aka bwagenewe gukora ariko muri Kamonyi ngo siko biri.
Ahamya ko ibyo byima ndetse bigakumira Umufayanyabikorwa kuza gushora Imari ye bitewe no kutagira Amakuru amubashisha kumenya ngo ubutaka ubu n’ubu mu buryo bumwe cyangwa ubundi bwagenwe gukorerwaho iki!?
Muri iyi Mikorere n’Imikoranire, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bweretse aba bafatanyabikorwa ko nabo bajya baza ugasanga barakora ariko nti begere Ubuyobozi ngo bavuge, bagaragaze ibyo bagiye gukora n’abo babikorera n’uko bizakorwa. Hanagaragajwe ko hari abazana Umushinga, warangira bakagenda badasezeye.
Ku bibazo byagaragajwe n’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Kamonyi, Meya Dr Nahayo Sylvere yabwiye aba bafatanyabikorwa ko nk’Ubuyobozi bagiye gukosora ibibareba ndetse asaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge kumenya Abafatanyabikorwa bafite mu Mirenge bakoreramo no kugira ibyo bikorwa ibyabo, ku baba hafi ndetse n’Igihe batumiwe mu bikorwa runaka baba bataboneka bakohereza ababahagarariye mu biba byateguwe kuko ngo Umurenge atari Gitifu gusa.
Semugaza Tharcisse, Perezida wa JADF Kamonyi ashima Ubufatanye buranga Abafatanyabikorwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu bikorwa bitandukanye bigamije guhindura Imibereho y’Abaturage ikarushaho kuba myiza, ariko kandi bakabijyanisha n’Iterambere rishingiye ku cyerekezo cy’Igihugu.

Asaba buri mufatanyabikorwa ko muri gahunda z’ibikorwa bye mu Karere ka Kamonyi yashyiramo gahunda igamije gufasha Umuturage kugira impinduka nziza( Graduation), akava mu bukene, akazamuka mu buryo bw’imibereho myiza igaragaza koko impimduka zifatika zituma Ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.
Semugaza, ashimangira ko nka JADF bagiye gukaza ingamba mu gukurikirana imikorere y’Abafatanyabikorwa hagamijwe kumenya neza niba buri wese yuzuza inshingano yiyemeje uko bikwiye cyane ko muri iyi nama byagaragaye ko hari bamwe mu Bafatanyabikorwa usanga byitwa ko bakorera mu Karere nyamara batagaragara, nta biro bahagira, utamenya gahunda zabo ndetse ngo hakaba na bamwe baheruka bazana imishinga ariko bagenda nti basezere, nti bavuge bityo bigatuma niba hari Umugenerwabikorwa wafashwaga abura gikurikirana.
Théogène Munyaneza