Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)
Bamwe mu baturage, by’Umwihariko Abagenerwabikorwa b’Inguzanyo y’Amafaranga ya VUP ahabwa abatishoboye mu Murenge wa Mugina ngo bikure mu bukeen, bavuga ko Inguzanyo y’Amafaranga ibihumbi Ijana(100,000Frws) cyangwa Ibihumbi Magana abiri(200,000Frws) bahabwa ngo bikure mu bukene ntawe uyahabwa gutyo gusa. Bisaba ko ngo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babanza kuyashingamo umuheha, utabyemeye akaba ntayo ahabwa.
Nkuko bamwe mu baturage barimo Abagenerwabikorwa( Abatishoboye) bahabwa iyi nguzanyo babibwiye Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko kugira ngo ugurizwe Ibihumbi Ijana(100,000Frws) ugomba guha Umuyobozi Ibihumbi Icumi(10,000Frws), mu gihe ugurizwa Magana abiri(200,000Frws) atanga Umusogongero w’Amafaranga ibihumbi Makumyabiri(20,000Frws), ubyanze agataha atyo.
Aba baturage ba Mugina, bahuriza ku kuvuga ko bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari( ba Gitifu) aribo babasaba kubanza kwemera gutanga ayo mafaranga y’Umusogongero w’Inguzanyo, utabyemeye akisanga n’ubwo yaba ayikwiye ntayo abonye.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko iki kibazo atakizi, ko nta muturage uraza ku Murenge ngo avuge ko yimwe iyi nguzanyo kuko yanze gutanga ayo Mafaranga y’Umusogongero.
Yagize ati“ Ayo makuru ntacyo nyaziho, nta n’uwabindegeye pe! Umuntu nzi ni Umudamu umwe wigeze kwambura VUP yishyura nabi, bayimwimye yaje ku Murenge ambwira ngo ni mudohorere. Nta kindi kibazo nzi muri ibyo bintu, ariko babifite bakabitubwira twabikurikirana”.
Inguzanyo y’aya mafaranga ya VUP, ni Amafaranga ya“ Vision Umurenge Program” izwi nka VUP, ahabwa abatishoboye hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene. Gusa benshi mu bagiye bahabwa aya mafaranga mu bice bitandukanye by’Igihugu, byagaragaye ko bagiye bayakoresha icyo atagenewe nkuko Ubushakashatsi bwamuritswe muri Nzeri 2024 n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda,(Transparency International Rwanda) bwabigaragaje.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko imwe mu mpamvu atabyazwa umusaruro bikwiye cyangwa se ngo akoreshwe icyo yagenewe, ishingiye ku kuba abahabwa iyo nguzanyo bayisesagura, ubundi kandi ugasanga nta gikurikirana.
Umwe mu bigeze kuba mu nzego z’Ibanze(Akagari) wavuganye n’Umunyamakuru wa intyoza.com yamuhamirije ko ibyo kuba Abayobozi mu nzego z’Ibanze bashinga Umuheha muri ayo Mafaranga y’Inguzanyo ahabwa abatishoboye ngo kuri we si inkuru, ngo nta gishya kirimo kuko ngo bikorwa henshi, ndetse nawe ubwe ngo yigeze kuyashingamo Umuheha.
Théogène Munyaneza