Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
Abanyeshuri 20 kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025 bashyikirijwe Impamyabushobozi(Certificate). Ni nyuma yo gusoza amasomo ajyanye n’Ubumenyingiro batangiye Tariki 04 Kanama 2025 agasozwa tariki 04 Ugushyingo 2025 muri AFRICA FOOD SUPPLY Ltd. Mu masomo bize harimo; Ibijyanye no Guteka, Gutegura neza Ibiribwa n’Ibinyobwa, Gutegura Kawa(Barista), Kwakira Abakiriya n’ibindi. Muri 20 basoje Amasomo, 10 bangana na ½ cy’abayasoje bahise bizezwa akazi ariko n’abandi bizezwa ko batari bonyine, ko bazakomeza guherekezwa. Babwiwe ko muri AFRICA FOOD SUPPLY Ldt ari mu rugo, basabwa kuba intangarugero aho bagenda hose. Ni amasomo yatanzwe ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi/ Mineduc binyuze muri Rwanda TVET Board(RTB).
Serge Ganza, Umuyobozi wa AFRICA FOOD SUPPLY Ltd, yabwiye intyoza.com ko aba banyeshuri aribo ba mbere bahawe ubu bumenyingiro, ko kandi intego ya AFRICA FOOD SUPPLY ari uko umunyeshuri urangije ajya hanze agatangira Business (gukora akiteza imbere), ko kandi kubikora neza bisaba kugira icyerekezo( Business Oriented).

Yabwiye abasoje aya masomo ati“ Mugiye hanze ku isoko ry’Umurimo! Ni mugende mukore kandi mwerekane itandukaniro, mube intangarugero mwerekane ko mushoboye kuko Ubumenyi n’ubushobozi bwo kubikora murabufite. Kwiteza imbere kwanyu nibyo bya mbere ariko kwiteza imbere kwanyu niko guteza imbere Igihugu”.
Serge Ganza, avuga ko aba banyeshuri barangije aya masomo bakwiye kubyaza aya mahirwe Leta yabahaye kuko batoranijwe nk’abana abenshi batari barabashije gusoza amasomo yabo mu mashuri asanzwe, aho barimo n’abarangije gusa umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza. Ati “Aya mahiwe Leta ibayahe ni mugende muyabyaze umusaruro, mwiteze imbere, mufashe Imiryango yanyu, mwubake Igihugu”.
Noella Uwumukiza, umwe muri 20 basoje amasomo yabwiye intyoza.com ko nyuma y’amasomo ahawe abaye undi muntu mushya utandukanye cyane n’uwo yaje ariwe. Ati “ Naje nta kintu na kimwe nzi ariko dufashijwe n’abarezi bacu ndetse n’Abayobozi batandukanye batuganirije muri aya mezi atatu, hahindutse byinshi muri njye ndetse na bagenzi banjye. Ubumenyi dukuye aha, Amasomo twahawe ni intambwe ya mbere ituremamo icyizere ko natwe dushoboye. Tugiye tuzi icyo gukora kandi ntabwo tugiye kwicara”.
Akomeza ati“ Kuri iki gihe dusoje, hari ibyo tujyanye hanze, hari Ubumenyi dukuye aha nko Gukora Amakawa, Uburyo bw’Imibanire na bagenzi bacu hanze aha ng’aha, Gutanga Serivise nziza kandi inoze mu byo tuzaba dukora n’aho tuzakorera. Ibyo nize biri ku isoko ry’umurimo kandi ndizera nta gushidikanya ko bizamfasha nkagera ku cyo nifuza mu kwiteza imbere ngahindura ubuzima bwanjye bukaba bwiza kurusha, ariko kandi nkanagira uruhare mu bikorwa byo kwiyubakira Igihugu mfatanije n’abandi”.
Christopher Umuhire Manzi, umuhungu usoje amasomo nyamara atari azi ko azahura nayo mu buzima, nta cyizere yigiriraga, yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ati“ Mu by’ukuri nsoje aya masomo ntari naratekereje ko mzayabona. Ni amahirwe nagize kandi byose kubera Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu. Ndashima Leta yacu idahwema gushyigikira Urubyiruko no kuducira inzira ngo idukure ahabi mu buzima idufashe gutera intambwe igana aheza”.
Akomeza ati“ Aya mahirwe mpawe nzayabyaza umusaruro niteze imbere kuko nize ibintu byinshi birimo; Gukora Ikawa ku buryo umukiriya uyinyoye ashima kandi akazagaruka. Nize gukora ibinyobwa bitandukanye kandi neza ndetse no gutunganya ibiribwa ku buryo nta mukiriya wangeraho ngo agende ubutagaruka. Kuri njye, aya ni amahirwe mpawe ntagomba gupfusha ubusa kuko ni Umusingi wo kurema ahazaza hanjye no kugira ngo mbe uw’umumaro ku Gihugu cyanjye”.
Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge wifatanije mu byishimo n’aba basore n’Inkumi basoje amasomo yabo, yabasabye kudapfusha ubusa ubumenyi bahawe, kuba Urugero rwiza aho batuye, aho bagenda n’aho bazaba bakorera, baharanira kubyaza umusaruro Ubumenyi bahawe.
Yababwiye kandi ati“ Mwirinde Ubunebwe no Kwiganyira, mwirinde gushaka guhita umera nka runaka mu mikorere n’imivugire kuko wowe ni wowe. Kora neza ibyo ugiyemo, utange Serivise nziza kandi yihuse, ugire Ikinyabupfura, Umuco ndetse n’Indangagaciro, gukunda abantu no gukunda Umurimo ubitandukanye n’Imigirire yose mibi y’Umuntu urimo gutanga Serivise idashimwa n’uwo ariwe wese uyikeneye. Kora neza unoze ibyo ukora kuko igihe utanga Serivise ukwiye kuyitanga neza, uvuga neza, ufite isuku kuri wowe n’aho ukorera. Garagaza ko wahawe Ubumenyi kandi ko watojwe neza ubere abandi urugero rw’umuntu ushoboye kandi ushobotse mu byo ukora”.
Cyriaque Musengarurema, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ufite ibijyanye n’Umurimo mu nshingano akaba ari nawe wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi muri uyu muhango wo gusoza amasomo kuri aba banyeshuri no gushyikirizwa Impamyabushobozi zabo, yabahaye inama n’impanuro ariko agira ibyo abasaba nk’abagiye ku isoko ry’umurimo bashaka gukora bagatera imbere.
Ati“ Niba mu giye ku isoko ry’Umurimo mukaba mushaka gutera imbere, mushaka kugera kure kandi heza mukwiye kuzirikana izi ntambwe kuko ni ingenzi; 1.Kwisobanukirwa wowe ubwawe ukamenya impano ikurimo, uwo ushaka kuba we, Icyo ushaka gukora, aho ushaka Kugera, uwo uri we( Ndi inde), Ndashaka kuzaba inde muri ubu buzima?, 2. Kugira Intego, 3. Kugira Indangagaciro y’Ikinyabupfura(kubaha no kubanira neza abandi, kubaha abagukuriye, abo mukorana abakuruta n’abo uruta, guha agaciro ibyo usanze…), 4. Gukorana Umurava, 5. Kumenya Kwizigamira( Saving)”. Yakomeje ababwira ko mu rugendo rwiterambere bidashoboka gukabya indoto mu gihe izo ntambwe zitubahirijwe.
AFRICA FOOD SUPPLY Ltd, iherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo ahazwi nko Mukibuza( ruguru gato y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi). Bimwe mu bikorwa bakora birimo; Ibijyanye n’Ubukerarugendo( bafite Motel ahari ibikorwa bitandukanye, aho bacumbikira abantu), Bafite ibyo Kurya no kunywa, bakira Inama, Ibirori bitandukanye birimo n’Ubukwe n’ibindi.












Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.