28 baregwa amafaranga ya VUP basabiwe ibihano kugera ku myaka 7

Ifoto y'abashinjwa murubanza

Mu rubanza rw’abashinjwa kunyereza amafaranga ya VUP i Ngamba muri kamonyi ruragenda rusatira umusozo.

Nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rumaze gukora iperereza ryarwo aho abashinjwa bakoreye icyaha , taliki ya 26 ugushyingo 2015 rwongeye gusubukura imirimo y’iburanisha aho rwagaragaje iperereza rwakoze icyo ryagezeho kuri bamwe ndetse bakaba bose basabiwe ibihano n’ubushinjacyaha.

Uko ari 28 bose basabiwe ibihano bingana hatitawe k’uburemere , ingano ,imyanya y’ubuyobozi ndetse n’uko bakoze icyaha kuko basabiwe bose gufungwa imyaka 7 ndetse no gukuba inshuro 3 amafaranga bashinjwa kunyereza.

Baba abemera icyaha , baba abagihakana , baba kandi abakoze amatsinda hamwe n’abavuga ko bayakoreshejwe bose ubushinjacyaha bwabasabiye ibihano bingana hasigara ko buri umwe wese yagiraga icyo avuga ku gihano yasabiwe ndetse hakaba n’aho urukiko rusaba ubushinjacyaha kugira icyo bubivugaho.

Ifoto y'abashinjwa biregura
Uretse umubyeyi umwe gusa wari ufite uruhinja ndetse waburanye uyu munsi kuko iburanisha ryabaye ari mu bitaro , niwe gusa ubushinjacyaha bwavuze ko kuri we hazabaho umwihariko mu kumugabanyiriza cyangwa se gusubika ibihano bitewe n’uko urukiko ruzabisuzuma.

Habonetse kandi umwe mubaregwa utabashije kuboneka ubushinjacyaha busaba ko urukiko bitarubuza kumuburanisha ngo kuko yasibye kwitaba urukiko kandi bikaba nta mpamvu ye izwi yagaragajwe yari gutuma urubanza rwe rutaba.

Ifoto y'abashinjwa murubanza
Nyuma yo kugezwaho ibihano basabiwe n’ubushinjacyaha , nyuma kandi yo kugira icyo buri umwe avuga kubihano yasabiwe , urukiko rwatangarije abaregwa bose uko bari bitabiriye iburanisha ko urubanza ruzasomwa kuwa 24 ugushyingo 2015 ku isaha ya saa munani.

Twibutse ko uru rubanza ruri kuregwa mo abantu 28 bagize amatsinda 19 , bose bakaba icyaha bashinjwa baragikoreye mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi aho bamwe bari abayobozi b’umurenge abandi ari abakozi bawo hamwe n’abandi b’ingeri zitandukanye kandi bo mubyiciro by’imirimo itandukanye.

Munyaneza Theogene