Kamonyi-Rukoma: Abaganga baciwe amande bazira umwanda

Ibibazo by’umwanda ukabije wagaragaye aho abaganga bakora mu bitaro bya Remera-Rukoma bacumbitse byahagurukije ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe 2018 bubaca amande.

Abaganga bakora mu bitaro bya Remera-Rukoma kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe 2018 mu masaha ya mugitondo baciwe amande n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma bazira kugira umwanda mu macumbi yabo ari hafi y’ibitaro bakoramo.

Uyu mwanda wagaragaye mu macumbi y’aba baganga, wabonywe mu bice bitandukanye by’aho baba. Harimo mu bikoni by’aho batekera, mu bwiherero hamwe no murugo aho amazi bakoresheje amenwa murugo akareka  hafi y’inzuzi zihari zitaberanye n’isuku bitewe n’aho ziri no kuba zititabwaho ngo aho ziri harangwe n’isuku. Ibi byiyongeraho imwe mu nzu ibamo aba baganga yangiritse bigaragarira umuhisi n’umugenzi.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yatangarije intyoza.com ko guca aba baganga amande byari ngombwa, ko ndetse niba ntacyo bakosoye dore ko n’ubundi ngo bari baragiriwe inama, amande aziyongera.

Yagize ati ” Twabaciye amande y’ibihumbi makumyabiri, ni imiryango(Famille) ibiri twabonye, buri muryango twawuciye ibihumbi cumi, hari na gahunda yo gukomeza ni batikosora, tuzakomeza tubahane kandi amande azagenda yiyongera.”

Nyuma yo kumara umwanya hari uguharira hagati y’abakozi bari baje guca amande n’abaganga bayacibwaga, byarangiye abaganga bacibwaga amande bemeye kwakira ibihano, bandikirwa inyemezabwishyu z’amafaranga kubera umwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →