Inkuru ndende ya “URUSARO” Igice cya munani

Inkuru ya “URUSARO” igeze aho nawe yumva Urukundo, umutima we wabonye uwo wishimira. Yarenze akababaro n’agahinda ke asigaye afitiye impuhwe Gabby ku byamubayeho. Duherukana mu ishyingurwa rya se wa Gabby basoma impapuro z’irage se yasize ariko kandi banafite urubanza, igice gikurikira gihatse byinshi.

Amarira yari menshi kubavandimwe n’abanyamuryango ba Gabby, cyokora Gabby we yari yihagazeho yananiwe kurira kuko yari yicaranye n’umukunzi we yihebeye kuruta abandi ariwe URUSARO, barimo baganira URUSARO akamurema agatima, gusa iyo URUSARO yamubwiraga amagambo amukomeza, Gabby yahitaga amubwira ati: Nihanganye cyera nkimenya amakuru yawe kuko nababaye cyane kuruta uko mbabajwe n’urupfu rwa data.

Bakiri aho Gabby na URUSARO bakomeje kuganira bibaza ikihishe inyuma y’urupfu rw’umusaza barakibura, bibajije icyatumye Dr. Vincent atera uburozi umusaza kugeza apfuye ndetse nta n’icyo bahuriyeho birabayobera, ariko bakibaza byinshi nibwo URUSARO yahise abwira Gabby ati” uko biri kose Dr. Vincent ni inshuti ya Dr. Charles bivuze ko ariwe wamutumye kuko numvishe ko Dr. Charles yari afatanyije imitungo na so, kandi umenye neza ko imiryango yo kwa Charles ikunda icyubahiro n’amafaranga gusa kuruta ikindi. Bakivuga ibyo koko Gabby yahie yumva byashoboka ko Charles yaba yarifashishije Vincent ngo yice ise bityo bigarurire imitungo bari bafatanyishe, gusa bagitekereza ibyo bibajije aho bakura amakuru ahagije birabayobera nuko URUSARO agira inama Gabby ko agomba kubanza bakajya gusura Dr.vincent bakamwaka amakuru y’ukuri kuko bakekaga ko n’ubwo bikekwa ko yishe papa Gabby ariko uko biri kose harimo umufatanyacyaha.

Mu gihe abandi barimo basoza imirimo yo guherekeza umusaza Gabby na URUSARO bo biganiriraga ibidafite aho bihuriye n’uwo munsi kuko bo bifuzaga gutahura uwihishe inyuma yurwo rupfu kuruta uko bari bitaye kuguherekeza uwagiye. Batandukanye uwo munsi banzuye ko bagiye gukurikirana Dr. Vincent ngo bamenye ukuri kwihishe inyuma ya byose, ubwo Gabby na URUSARO bavuye aho berekeza muri rwarubanza rwa Vincent rwo mu mizi, gusa bakigerayo umucamanza yumvishe uruhande rw’umushinzacyaha wasabaga ko bitewe n’uko umuryango urega ukiri mugahinda, yasabye ko urubanza rwasubikwa, ubucamanza nabwo ntibwazuyaje bwemeye gusubika urubanza mu minsi icumi.

Mu rukiko hari haje abantu benshi ndetse Gabby na URUSARO nabo bari bahari, urubanza rukimara gusubikwa Gabby yahise ashyira URUSARO mu modoka aramucyura amugeza mu rugo hanyuma nawe arataha ajya kuryama dore ko kuva ise yapfa yahoranaga umunaniro ukabije. Uwo munsi URUSARO yaraye atekereza kuri Gabby, yibaza uburyo nawe abaye imfubyi yumva amugiriye impuhwe maze yiyemeza kumukunda ngo amumare agahinda. Koko burya iyo urukundo rwaje ntirusigana no kugirira impuhwe uwo wiyumvamo ni nayo mpamvu URUSARO nawe yaratangiye kumva agiriye impuhwe Gabby kuko yari yamaze kumukunda cyane.

Uko iminsi yashiraga urukundo rwa URUSARO na Gabby rwarushagaho gukura cyane, bari basigaye bakundana cyane, basohaka hafi ya buri munsi, ndetse kuri terefone bavuganaga hafi yaburi saha. Umunsi umwe URUSARO na Gabby biyemeje kujya kuri gereza gusura Dr.vincent ngo bamuganirize, bapakiye ibishoboka byose mu modoka baragenda bagezeyo basabye kubonana na Dr.vincent birumvikana kuko iwabo wa Gabby bari bakomeye bari ndakumirwa mu gihugu. Ubwo Dr. Vincent yahageraga agasanga ari Gabby umuhungu w’umusaza yishe, urumeza rwahise rusesa babireba ubwoba buramurenga, gusa bahise bamwicara iruhande bamushyira hagati yabo baramwihanganisha barangije baramuganiriza, dore amagambo URUSARO yatangiye amubwira ati:Dr.vincent, sinari nguherutse ariko ndakwibuka tugikorana muri Miracles Hospitals LTD, nabonaga uri umukozi mwiza cyane wubaha akazi nkange, gusa nababajwe n’uko ntakomeje gukorana nawe, cyokora nje kugusura kuko namenye ibibazo urimo ngo tuganire wenda niba haricyo twagufasha tugufashe kuko kubaho ni ugufashanya.

Mu gihe atari yakomeza Vincent yamuciye mu ijambo ati: mukobwa muto ibyo umbwira ndabizi ariko byihorere sindi uwo kubabarirwa nakoze ibibi byinshi kandi bikomeye niyo mpamvu hano ndi ntahicuza kuko ibimenyetso biranshinza nubwo urubanza rutaraba ariko sinzi niba naruva imbere Dosiye yange iraremereye cyane. Atarakomeza Gabby yamuciye mu ijambo ati: tuza tuganire Dr.vincent, urabizi uwo ushinzwa kwica ni data gusa nje hano ntagamije ku kwihimuraho, gusa nje ngo tuganire nunkundira ibibazo byawe bizoroha cyane ndetse ufungurwe. Dore ikibazo nshaka ku kubaza nshingiye ku mpapuro z’imitungo ya papa nabonye, nifuje ko tuganira. Ko wagize uruhare mu iyicwa rya data kandi mudasangiye imwe mu mitungo mubyukuri mbwiza ukuri, wabitewe n’iki? Ese watumwe nande? Mbwiza ukuri kandi gufungwa kwawe no gufungurwa umenye ko nabigiramo uruhare.

Dr. Vincent warumaze iminsi yicuza ubwo yamaze umwanya atavuga ariko umutimanama umwemeza kuvugisha ukuri uko ibintu byose byagenze maze arababwira ati: bana bato, ngiye kubabwira amagambo akomeye ariko mwirinde kubyinjiramo cyane kuko iyi kipe mutangiye gutumiza ni ikipe ikinamo abakinyi bakomeye cyane mwe mutakwataka cyokora nge iminsi yange irarangiye reka mbabwize ukuri, koko iso ndabyemera naramuhuhuye ariko singe nabitangiye, ariko byose ni urugamba rwatangiye mu myaka myinshi. Ubwo ninjiraga muri Miracles Hospital ltd, nahawe akazi ko kujya mpuhura abarwayi bose nabwiwe na bosi wange Charles gusa nawe yari afite abamukuriye ari nayo mpamvu nakubwiye ko ari ikipe ikomeye.

Uti byatangiye bite? Ninjiramo hariya namenye ko iso, Minisitiri, Majoro Jules, na Dr. Charles aribo bashoramari muri biriya bitaro, ariko nasanze papa wawe batamwishimiye kuko ngo yabarushaga amafaranga, bityo Dr. Charles na Minisitiri so yari abereye umujyanama bapanga kumuhitana kuko bavugaga ko iso namara gupfa ibitaro bizasigara ari ibyabo ndetse n’imigabane ye bakayitwara kuko nta mwana yari afite wubatse kandi murabize ko itegeko rivuga ko igihe umunyamigabane apfuye imigabane ye ifatwa n’umwana we wubatse yaba ntawe ikaguma mu maboko yabafatanyabikorwa mu gihe iyo migabane yanditse kuri nyakwigendera, itegeko kandi rivuga ko kugirango imigabane yitwe ko ariyumwana, ni igihe nyakwigendera apfuye ariko yarayandikishije kuri wamwana.

Ibi birumvikana neza ko kugeza ubu kuba iso yapfuye ntawundi wakura imigabane mu maboko yabo igihe ukiri ingaragu. Guhera bapanga ibyo ubwo bahise bavugako bazamwica gake gakeya ubwo ngewe na Charles nitwe twabigizemo uruhare tumuhimbira ko arwaye umutima kugirango age aza kwa muganga buri munsi kwivuza umutima natwe tubonereho tumutere uburozi twari twarahawe na Minisitiri iso yagiraga inama, kandi koko niko byagenze inshingano twazikoze neza  kugeza iso apfuye. Ikindi kandi ugomba kumenya, ubundi imigabane ya Majoro Jules yari yanditse ku mfura ye yari ifite imyaka icumi, yari umwana mwiza w’umuhungu, uwo nawe twaramuhitanye ngewe na Charles kugirango imitungo ye isigare mu maboko ya Charles na Minisitiri kuko bivugwa ko iyo nyirimigabane apfuye atarashaka ntawundi umuzungura uretse abafatanyabikorwa. Ikindi kandi ugomba kumenya burya na yampanuka iso yigeze kugira si yari impanuka isanzwe kuko yari Dr.charles ubwe wamugongesheje ikamyo ariko kuko byari nijoro kandi atanamenyereye gutwara amakamyo yaramuhushije nubwo byarangiye nubundi apfuye.

Hanyuma y’ibyo kandi Minisitiri yari yarambwiye ko abo bose nibamara gupfa nzareba ukuntu namwicira Dr. Charles cyangwa nkamushinza mumanza ibyo yakoze byose agafungwa, yari yarambwiyeko nimbikora azahita angira ushinzwe umutungo we wose harimo kampani itwara abagenzi yari afatanyije na so ndetse na biriya bitaro byose nkabihagararira. Ni icyo cyatumye nemera kwishyiraho Amaraso yabatagira urubanza ariko ubu ndarambiwe ndi kwicuza icyampa imbabazi sinazasubira.

Ibi byose Dr.vincent yabivugaga Gabby na URUSARO bateze amatwi bumijwe n’ibibera mu gihugu cyabo, gusa akimara kuvuga atyo URUSARO yaramubwiye ati: Umunsi wageze murukiko uzavugishe ukuri uzababarirwa ndabyizeye, atarakomeza kumubwira ariko Dr. Vincent yahise akomeza ati ariko mwabana mwe ibyo mbabwiye mubiheze mu mitima yanyu kuko kumenya ayo makuru murebye nabi byabicisha, niyo mpamvu mugomba kwitondera ibyo mbabwiye kuko ari ukuri kutagombakumenywa n’undi atari ngewe.

Mu gihe Gabby yari ateruye kugira icyo avuga, umucungagereza yahise aza gutwara Dr. Vincent amubwira ko hari undi muntu umushaka, uwo muntu ntawundi yari Dr. Charles warugarutse kureba Dr. Vincent ngo baganire kubijyanye n’isubukurwa ry’urubanza ryaburaga iminsi ibiri gusa. Ariko mu gihe Charles yarimo aganira na Vincent, URUSARO na Gabby baciye hafi yabo Dr. Charles arababona arabamenya ndetse mubigaragara yaranikanze. Uwo munsi yahaye amabwiriza Dr. vincent yuko azitwara mu rukiko ubundi asubizwa muri gereza, akimara gusubirayo Dr. Charles kuko yabonaga ko uko biri kose Gabby na URUSARO nta wundi baje gusura atari Dr. Vincent yigiriye inama yo kwiyegereza, umucungagereza witwa John, maze amuha akazi ko gushyira uburozi mu biryo bya Dr. Vincent agahita apfa mbere yuko urubanza rugera kuko yumvaga atizeye neza ko Vincent azabika ibanga.

Umugambi barawunogeje Charles aha umucungagereza miriyoni eshanu ako kanya ngo aroge ibiryo Vincent yariburye. Nta gutindiganya kwabayeho John na Charles umugambi barawunogeje ubundi Charles atahana akanyamuneza kuko yumvaga ko Vincent namara gupfa ntawundi uzasigara uzi amafutiye. Gusa baca umugani ngo aho umutindi yanitse hagwa imvura kandi uhisha nabi ahisha uwo ahishaho icyo atamenye neza ni uko uwo mucungagereza John, yari musaza wa Annah, wa mukobwa mushuti wa URUSARO, kandi Annah yari yarabwiye musazawe uburyo icyo kigabo Charles cyahemukiye URUSARO, bityo ibi byatumaga John nawe yumva yanga Charles bikomeye n’ubwo Charles atari azi uyu mucungagereza birambuye.

Yewee!, burya koko ngo agahinda si uguhora urira, aka kababaro k’aba bana bazakagendana kuza ryari, ese ukuri kw’ibi byose n’iri pfundo bizashyira bijye hanze!? Dusoje igice cya munani cy’inkuru ndende ya “URUSARO.” Igice kirangiye kigusigiye byinshi, gusa ikizakurikira kibitse byinshi kurusha. Tegereza igice gikurikira…..!!!

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Inkuru ndende ya “URUSARO” Igice cya munani

  1. irimaso March 24, 2018 at 12:59 pm

    iyi nkuru ndumva itangiye kuntera ubwoba cyane kuko ibi bibaho cyane mumiryango ikomeye! muduhe akandi gace!

Comments are closed.