• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gukurikirana ibyaha bibera mu gihugu Ku kigero cya 98%-IGP Gasana

Umwanditsi
March 29, 2018

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 29 Werurwe 2018 yagiranye ibiganiro n’itangazamakuru byibanze ku buryo umutekano wifashe muri iki gihembwe cya mbere cya 2018, bavuze kuri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi . Ibiganiro byitabiriwe n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura-RMC, Minisitiri W’umuco na Siporo, Uwacu Julienne hamwe na Bizimana Jean Damascene umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG. 

IGP Emmanuel K Gasana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 29 Werurwe 2018 kibanze ku kureba uko umutekano wifashe muri iki gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gukurikirana ibyaha bibera mu gihugu ku kigero cya 98%.

IGP Gasana, yavuze ko ibyaha byakozwe muri iki gihembwe cya mbere bingana na 5580, bikaba byaragabanutse ho 2,1% ugereranije n’igihembwe cyahise. Ibibyaha ngo byiganjemo ibyo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana n’ibindi.

Avuga ku bijyanye no kwirinda no gukumira impanuka, umuyobozi mukuru wa Polisi yatangaje ko impanuka zo mu mihanda bitewe n’ingamba Polisi yafashe zo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka ngo zagabanutseho 5,5%.

IGP Gasana, yashimye umusaruro uva muri ibi biganiro bitegurwa na Polisi ifatanije n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, avuga ko ubufatanye bw’izi nzego zombi bugamije inyungu n’umutekano by’Abanyarwanda. Yavuze ko kandi byaba byiza binakozwe ahandi nko ku rwego rw’intara n’uturere, Polisi ihakorera ikagira umwanya wo kuganira n’itangazamakuru rihakorera bakanagira imirongo ibahuza.

Uwacu Julienne, Minisitiri w’umuco na Siporo yavuze ko ubumwe n’ubwitange bw’abanyarwanda aribyo byarukuye aho isi yose itatekerezaga ko rwava, aho ndetse hari n’abifuzaga ko rutabaho. Aho u Rwanda ruri uyu munsi, rufite ituze n’umutekano usesuye ngo ntabwo ari ibintu byikoze ahubwo byaraharaniwe. Yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi n’itangazamakuru.

Minisitiri Uwacu, yasabye muri rusange itangazamakuru ry’u Rwanda ko mbere yo kwandika, kuvuga cyangwa gutangaza inkuru rikwiye kwibaza ku nyungu ikigiye gukorwa gifitiye umunyarwanda. Yasabye kandi ko ryita cyane ku gutangaza ukuri ku by’u Rwanda aho gutegereza ko bitangazwa n’abagoreka ukuri ku bw’inyungu zabo bwite.

Muri iki kiganiro, hagarutswe kuri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yaba Minisitiri Uwacu Julienne, yaba IGP Gasana n’abandi, basabye ubumwe n’ubufatanye bw’abanyarwanda muri iki gihe. Basabye kandi ko buri wese yakwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose gifitanye isano nayo.

Dr Bizimana Jean Damascène, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside-CNLG yasabye itangazamakuru gukora no gutangaza inkuru zijyanye n’igihe cyo kwibuka ariko kandi birinda kurekura ibitekerezo( comments) by’inkuru bibiba urwango cyangwa se birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagarutse ku kamaro k’itangazamakuru mu bihe nk’ibi byo kwibuka, avuga ko rifite uruhare runini mu kwigisha abanyarwanda. Yavuze kandi ko na nyuma y’iminsi 100 yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bazajya bafata umwanya wo kwicarana n’itangazamakuru bakarebera hamwe uko igikorwa cyagenze.

Barore Cleophas, umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura-RMC yashimye imikoranire myiza iranga Polisi n’itangazamakuru ndetse avuga ko umubano w’impande zombi ari ntamakemwa. Yasabye abanyamakuru kuba maso mu nkuru zabo mu gihe cyo kwibuka, kwirinda cyane gushyira hanze ibitekerezo by’inkuru bibiba urwango, bibiba amacakubiri, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye ko ubu bufatanye bwaramba ndetse ibiganiro nk’ibi bikaba kenshi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga