Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cya cumi na kimwe

Burya koko ngo incuti nti zibura, ahubwo habura izo kwizerwa. Iyo kandi ibyago byaje ngo uremera ukabanga ingata! Uwo kwizera ni inde koko!? Hari aho umuntu yakugiriye inama, ukamwizera, ukamwita umwizerwa naho kumbi inama yakugiriye nizo nkoni agamije kugukubitisha, niyo mitego aguteze!? Ntucikwe n’iki gice!

Nyuma yo kumutekerereza ibyabaye byose umushinzacyaha yabwiye Gabby ati” rero ndumva ibibazo bikikwirukankaho ndetse icyo cyo kiranakomeye, ubwo barashaka kugushyingira uriya mukobwa ngo bakunde imitungo ya so ibagume mu ntoki binyuze ku mugore bazaba baguhaye, ikindi kandi nutamurongora nabyo bizatuma haba umwuka mubi kuburyo byatuma bajya kwandikisha imitungo yawe kuwundi muntu utari iso kandi kuba bakomeye babikora bigashoboka, ndetse niyo batabigenza gutyo bashobora no kugaragaza ko iso yambuye imisoro bigatuma bagurisha kampani ze zose kandi byarangira akaba ari nabo bazigura nanone kuko barakomeye barica bagakiza. none nge ndumva wagenda ukarongora uwo mukobwa we, wazagera imbere y’amategeko ukanga ko musezerana ivangamutungo risesuye, kuberako Minisitiri akomeye ntazikoza isoni imbere yabantu ngo yange isezerano ryawe Imbere y’imbaga y’abantu ndetse n’itangazamakuru, hanyuma nawe nyuma yo gusezerana no kwandikwaho imitungo yawe uzahita waka gatanya wirongorere uyu mukobwa ukunda.

Umugambi bavuye aho unoze gusa umutima wa URUSARO wendaga gusandazwa n’uko bigiye kuba ngombwa ko Gabby arongora undi kandi Gabby nawe ntiyari yorohewe kuko yumvaga ntawundi mukobwa umutima we ukeneye uretse URUSARO rwamusaritse umutima, gusa bumvaga ko ntayandi mahitamo ashoboka, kubwa Gabby yumvaga agomba kubona imitungoye uko byagenda kose kandi URUSARO nawe yashakaga inzira yatuma abasha kwihorera kuri Dr.Charles.

Nyuma y’inama zose umushinzacyaha yabagiriye bavuye aho barataha gusa bwari bwije cyane, Gabby yasabye URUSARO amuhendahenda ko yamuraza byibura bakarara baganira kuko babonaga uruzi bogagamo rubaye rurerure batanagera ku nkombe, URUSARO yari umukobwa mukuru mu mutwe bihagije, yasezeranije Gabby ko agiye kumuraza ariko ko nagira icyo amubaza bari bubipfe, by’iteka.

Bidatinze bagezeyo ariko mbere yo kuryama babanje kwicara baraganira bumvikana ko ku munsi wari bukurikireho bari buge gusura Dr. Vincent kuri gereza, gusa baribugeyo URUSARO avuye mu kazi nimugoroba. Kandi koko byari ngombwa kujyayo kuko haburaga umunsi umwe gusa ngo Dr. Vincent yitabire urubanza mu rukiko rw’iremezo.

Ijoro ryose ryatandukanye Gabby na URUSARO ntacyo bakoze, maze mbere y’uko URUSARO ajya mukazi Gabby amwibutsako aribuge kumufata kukazi bakajya kuri gereza byihuse. Gusa igihe bavaga kumushinzacyaha mukuru nawe yahise ahamagara Minisitiri maze amubwira buri kimwe cyose, ndetse amubwira ko bapanze ko Gabby namara gusezerana na Iris bazaka gatanya kugirango abone uko arongora umukobwa akunda byukuri.

Nyuma yo kumva aya makuru, Minisitiri yahise ashakisha uburyo yakemura icyo kibazo mumaguru mashya, kuko yashakaga ko uko byagenda kose imitungo ya Gabby izamuhora muntoki kuko ari nayo yari yatumye yikiza ise wa Gabby ngo ayisigarane wenyine. Imigambi yose yatekereje yabonye itakoroha asigarana umugambi umwe wonyine ariwo wo gukora ibishoboka byose Gabby na URUSARO bagatandukana burundu, gusa nawo wasaga n’umugambi utoroshye kuwugeraho ariko ngo ntacyangira umukire niyo mpamvu yahise akoresha inzira zose zishoboka.

Mu masaha ashyira saa kumi nibwo URUSARO yarimo asoza akazike ubwo yabonaga imodoka y’umukunzi we isesekara aho ku ivuriro ije kumutwara, urukundo rwari rwinshi hagati yabo kubera ukuntu bahoranaga buri munsi ndetse byagaragariraga na buriwese wababonaga. Icyokora ntagishimisha bose kuko Anna we yari asigaye afitiye ishyari URUSARO kuko mubusanzwe nawe yumvaga akunze Gabby byo gupfa! Gabby akihagera URUSARO yari azi neza gahunda bafitanye ako kanya yahise ajya gusaba umuyobozi we agahushya ngo bagende, umuyobozi we nawe yamukundaga byasaze ntiyifuzaga icyamubabaza niyo mpamvu yamwemereye ko agenda ako kanya akazi katararangira. URUSARO yahise aza yicara mu modoka ariko igihe imodoka itari yakagenda imodoka itwara abarwayi yahise ihageza umugore wari urembye cyane biba ngombwa ko URUSARO abanza akajya gupima ibizamini bye mbere yo kugenda kuko ntawundi washoboraga kubikora, yakoze vuba vuba amaraso agaragaza ko uwo mugore afite igipimo cy’isukari iri hejuru bikabije ndetse abana n’ubwandu bwa sida. Mu gihe yajyanaga ibisubizo mu isuzumiro yasanze ari Anna uri gukoramo ariko kuko batarebanaga neza muriyo minsi, arabimuhereza arigendera, kubera gufuha kwa Anna nawe yakurikije amaso imodoka ya Gabby aho gushyira umurwayi imiti ahubwo yaje no hanze kureba aho barenga kandi umurwayi yari ameze nabi cyane.

URUSARO na Gabby mu nzira ntawavugishaga undi kuko bari bafite isoni z’ukuntu bararanye, cyokora icyo bari bashyize imbere ni ugushakisha amakuru kuri Dr.vincent gusa ngo aho umutindi yanitse ntiriva kuko ubwo binjiraga mu marembo yagereza inkuru basanganijwe na wa mucungagereza ni uko imfungwa bashakaga yari imaze kwiyahura mumasaha makeya yari ashize, cyokora yabashyikirije urupapuro yari yasize yandikiye Gabby na URUSARO ubwo yiyahuraga. Dore ibyari byanditse kuri urwo rupapuro,

Bana bato, nabasezeranije ubufasha bwose bwo kugaragaza uburyo Minisitiri na Dr.charles bihishe inyuma y’ibyaha byinshi by’ubwicanyi cyane icyo kwica ababyeyi banyu, gusa munyihanganire kuko mbaye ikigwari, simbashije gushinza abagabo bandusha ubushobozi, ikiza mpisemo gupfa cyokora mu menyeko muhanganye n’abagabo bintwari, uwa mbere ni Minisitiri arashaka imigabane yose iso yari afite muri kampani zose bahuriyemo harimo na Miracles hospital ltd, uwa kabiri ni umushinzacyaha mukuru nawe yemerewe ko nafasha Minisitiri, bakigarika abantu bose imbere y’amategeko azamuhaho imigabane mikeya kugirango age amufasha mubijyanye n’amategeko, uwa gatatu Dr.charles nawe arashaka kwiharira imigabane ya so gusa nawe rwishe abandi rutamuretse kuko namara gufasha Minisitiri nawe azamwica akamwikiza, mugomba kumenya ko abo bagabo bitabakundira kubatsinda igihe ntawe ubazi ukomeye, niyo mpamvu nge mpisemo gupfa ahubwo niba muzi ubwenge namwe muhunge ndabasabye.

Dr. Vincent.

Uru rupapuro Gabby na URUSARO barusubiyemo kenshi batemera ko koko Dr.vincent yapfuye, ariko igihe bari bakiri aho kuri Radiyo hahise naho amakuru agira ati” amakuru agezweho, umugororwa warukurikiranweho kwica umunyemari ukomeye mu gihugu, kuri ubu amaze kwiyahura ndetse akaba yitabye Imana mu ma saa cyenda z’amanywa aho yanyoye imiti idakoreshwa kubantu kuri ubu akaba yahise ashyingurwa mu irimbi rya gereza byihuse.

Bakimara kubyumva kuri Radiyo nibwo babaye nk’ababyemeraho gatoya ubundi barakata baragenda, basubira mu rugo nk’ibisanzwe Gabby yabanje gucyura URUSARO ariko bataragera mu rugo URUSARO yakiriye ubutumwa bumumenyesha ko umurwayi yasize afatiye ibizamini amaze kwitaba Imana azize ibisubizo by’ibizamini bitari ukuri, gusa ibi ntacyo byahungabanyijeho URUSARO kuko si ubwambere yari yumvishe uwapfuye kandi yari azi neza ko ikizamini yakitondeye, niyo mpamvu nta bwoba yigeze agira, ariko bakigera murugo kwa URUSARO batunguwe no gusangayo abapolisi bahamutanze ako kanya bahita bamufata bamubwirako akurikiranyweho icyaha cyo kudakora akazi neza  aho yari yatanze ngo ibisubizo bitari iby’ukuri bigatuma umurwayi atavurwa uburwayi nyabwo kugeza anapfuye.

Nta mahane URUSARO yigeza atera yaremeye baramutwara nubwo byagaragaraga neza ko bisa n’umukino wapanzwe wo kumuta muri yombi. Ubwo yafatwaga umwe mubapolisi yaramubwiye ngo ubundi mwagiye mureka kwisumbukuruza munzego mukamenya uko mureshya? Ibi byamweretse neza ko azize umuhungu wo mubakire nta kindi, gusa yaremeye aragenda nk’intama bajyanye mu ibagiro bamushyira muri gereza barafunga.

Gabby yasigaye yamanjiriwe yabuze ayo acira n’ayo Amira kuko yasaga n’usigaye wenyine mu kibuga kandi yatatswe n’ikipe ikomeye, uburakari bwaramuzibiranije ahita yatsa imodoka ajya kwa Minisitiri ngo amutuke byibura yumve ko yaruhuka kuko yabonaga neza ko ariwe urinyuma yabyose bitewe n’uko yari azi neza ko URUSARO atigeze akora icyaha yashinjwaga kuko mubusanzwe yari umukobwa witaga kukazike neza. Imodoka yayiparitse munzira ngo agende atunguranye wenda aveyo arwanye kuko yari yihebye cyane ndetse yumva no gupfa noneho ntacyo byaba bitwaye.

Gabby, ageze kwa Minisitiri bamwicaje mu ruganiriro ariko mu gihe atari yakagira icyo abaza yumva Minisitiri avugira hirya gatoya aho bariraga, umutima umugira inama yo kumusangamo ngo amubwire akamuri ku mutima ariko atarinjiramo yumva uwo ashaka ari kuri terefoni maze abanza gutuza ngo yumve ibyo avuga yitonze, dore ikiganiro yarimo kuri fone(yayivugiragaho itari ku gutwi, amajwi yumvikana):

Minisitiri: komera nyakubaha mushinzacyaha,

Umushicyaha: komera nyakubahwa

Minisitiri: Nakumenyeshaga ko yangirwa muganga ubu iri muri kasho, nagize amahirwe atangaje imboni zange zimbwira ko uyu munsi hapfuye umuntu aho uwo mukobwa akora, bityo nsaba ko bakora raporo imushinza ko yirengagije akazi nkana bigatuma umurwayi apfa, icyo cyaha kizatuma afungwa imyaka icumi nk’uko itegeko ribiteganya, azajya gufungurwa Gabby yaramwibagiwe arambanye n’umukobwa wange kandi nange nzaba maze kugira amafaranga ahagije kuburyo niyo nasubiza imigbane nzaba ntafite ikibazo kuko nzaba nshobora kuba nashinga kampani zikomeye kurushaho.

Umucamanza: ubwo wabigenje ute ngo ahamwe nicyo cyaha? Nasabye umuyobozi we ko ankorera raporo ishinza uwo mukobwa abanza kubyanga avuga ko uwo mukobwa akora neza arengana ariko urabizi burya ikinaniye icyubahiro ntikinanira ifaranga namwemereye ka sheke arabyemera arabisinyira!

Gabby akimara kumva ayo magambo ubwenge bwaragarutse arakata asubira inyuma yicara mu ntebe agiye kubona abona Iris aje kumusuhuza baraganira ariko mubyukuri umutima wa Gabby ntiwari hamwe yumvaga atazi neza ibyo arimo, Minisitiri avuye kuri fone yaraje asuhuza Gabby ariko akimubona yabaye nkutunguwe cyane ariko yihagararaho kigabo baganiraho akanya gatoya. Ntibyatinze Gabby yarasezeye arataha gusa yari amenye ukuri kwihishe inyuma yabyose, nubwo yasaga nutsinzwe urugamba kuko yaba Dr. Vincent wamuhaga amakuru yari yapfuye, yaba n’umukunzi we URUSARO nawe yari afunzwe ndetse anatahuye ko umushinzacyaha nawe ari umuhezanguni ukomeye wa Minisitiri.

Akaga kagwirira abagabo koko, ese bizaba aka rya jambo ryo muri Bibiriya kubayemera ngo uwizera umwana w’umuntu avumwe!? Iby’uyu mwana w’umuhungu ko bikomeje kuba agatereranzamba koko amaherezo ni ayahe!? Ntucikanwe n’igice cya cumi na kabiri kiri munzira!

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cya cumi na kimwe

  1. Alpha April 2, 2018 at 1:18 pm

    ndumva bimbabaje kuko amafaranga akomeje kuyobora isi.

Comments are closed.