• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/12/25
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)
29/12/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire
29/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
29/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee

Kongo-Goma,Masisi: Padiri yiciwe mu Kiriziya n’umuntu witwaje intwaro mu gihe undi Padiri yashimuswe

Umwanditsi
April 9, 2018

Nyuma y’amasaha macye Padiri Etienne Nsengiyumva wo muri Kiriziya Gatolika y’i Masisi amaze gusoma Misa, ngo yiciwe mu Kiriziya arashwe n’umuntu witwaje intwaro. Ni nyuma gusa icyumweru undi mu Padiri ashimuswe muri Dioseze ya Goma.

Nsengiyumva Etienne yari Padiri muri Paruwasi ya Kitchanga ho muri Masisi. Yishwe arashwe n’umuntu witwaje imbunda amusanze mu kiriziya nyuma y’iminota micye amaze gutura igitambo cya Misa kuri iki cyumweru tariki 8 Mata 2018.

Padiri Nsengiyumva, yiciwe muri Santarali ya Kyahemba iherereye hagati ya Mweso na Kitchanga. Padiri mukuru muri Paruwasi ya Kitchanga, Emmanuel Kapitula yatangarije radiyo Okappi dukesha iyi nkuru ko umuntu witwaje intwaro yinjiye mu kiriziya ubwo uyu Padiri Etienne n’abakirisitu bari mu mwanya wo guhazwa akamwica amurashe.

Yagize ati ” Uwo mugizi wa nabi yinjiye mu kiriziya ubwo bari mu gusangira, yerekeza imbunda kuri Padiri aramurasa, aramwica. Abasangiraga nawe bagerageje ku mutangira ariko nti babibasha.”

Padiri mukuru Kapitula, asaba Leta ya Kongo kurinda abaturage bayo. Agira ati ” Turasaba ko iperereza ryakorwa, ababikoze bagahanwa. Turasaba kandi ko Leta yacunga umutekano w’abaturage bayo bose, Ibyo dusaba si byinshi.”

Kwicwa k’uyu Padiri Etienne kubaye mu gihe undi Padiri witwa Celestin Ngango ukuriye Paruwasi ya Karambi ho muri Diyoseze ya Goma muri Kivu y’amajyaruguru yashimuswe tariki ya mbere Mata 2018 ahitwa Nyarukwangara ho muri Rutchuru.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga