• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018, hangijwe ibiyobyabwenge byafatiwe mu karere ka Burera

Umwanditsi
May 18, 2018

Abayobozi batandukanye mu Karere ka Burera bafatanije n’abaturage bangije ibiyobyabwenge byafatiwe mu mukwabu mu mezi atatu ashize. Ibi bikozwe muri iki cyumweru cyambere kibanza cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi. Abayobozi batandukanye batanze ubutumwa busaba abaturage kubigendera kure no kugira ubufatanye batanga amakuru ku babikoresha.

Mu gihe turi mu cyumweru kibanza cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, iki cyumweru kikaba cyarahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge aho Polisi n’Abafatanyabikorwa bayo bigisha Abaturarwanda ingaruka zo kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha, ku itariki ya 15 Gicurasi 2018 Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Burera bangije bimwe muri ibyo biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda byafashwe mu mezi 3 ashize.

Iki gikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu Murenge wa Gahunga, ibyangijwe byose bikaba byarafatiwe mu mirenge ya Cyanika, Gahunga, Kagogo na Rugarama, ubuyobozi bwa Polisi bukaba bwari buhagarariwe n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata, naho akarere kakaba kari gaharariwe n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Habumuremyi Evariste.

Inzoga zitemewe zangijwe zigizwe n’amaduzeni 332 ya Host waragi, amapaki 4583 ya Blue Sky, amapaki 535 ya Chase waragi, amapaki  311 ya Leaving, amaduzeni 41 ya Chief waragi, amaduzeni 40 ya Coffe Spirit, amapaki 320 ya African gin,  amapaki 50 ya Soft gin, na Litiro 240 za Kanyanga.

Nyuma yo kubyangiza, aba bayobozi bahaye ubutumwa abaturage bari bari aho, babakangurira ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe mu kubikumira.

Habumuremyi yabwiye abari aho ko bakwiye kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko kuko byabagusha mu makosa, ahubwo batungira agatoki inzego z’umutekano ababyishoramo.

Yakomeje ababwira ko impamvu abayobozi b’inzego za Leta, iz’ibanze na Polisi y’u Rwanda bayoboye neza igihugu, batafashe ibiyobyabwenge, bakaba bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu, bityo asaba abari aho cyane cyane urubyiruko kubyirinda, kuko arirwo ejo ruzaba ruyoboye igihugu.

SSP Fata yasabye abaturage bari bateraniye aho kwirinda ibiyobyabwenge, anababwira ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo gufata ababyinjiza mu gihugu.

Yaravuze ati:” Ubu dufite uburyo bwo kumenya no gufata abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kandi hafi y’abantu bose babigiramo uruhare turabazi, ntituzacika intege kugeza igihe bose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera”.

Yanashimiye bamwe mu baturage b’akarere ka Burera, aho yagize ati:” Turashimira bamwe mu baturage kuko kugirango ibi biyobyabwenge bifatwe aribo baduhaye amakuru kandi banadufasha muri uyu mukwabu”.

Yasoje asaba n’abandi baturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu binjiza inzoga zitemewe mu Rwanda ndetse n’ibiyobyabwenge, kugira ngo bagarurwe mu murongo wo gukora ibyemewe n’amategeko.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga