• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Nyuma y’icyumweru GS Bugoba isuwe na MINEDUC, hafashwe ingamba z’ibisubizo birambye

Umwanditsi
May 25, 2018

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Emmanuel Bugoba ho mu Murenge wa Rukoma, nyuma yo gusurwa n’itsinda rya Minisiteri y’uburezi n’Abafatanyabikorwa bayo, ibibazo itsinda ryasanze ngo bigiye kuba amateka. Kuvangura abana, isuku nke, kudategura amasomo kw’abarimu, ifunguro ku bana bamwe n’ibindi ngo byahawe umurongo.

Eugenie Mukanyandwi, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Emmanuel Bugoba mu Murenge wa Rukoma atangaza ko ibibazo itsinda rya Minisiteri y’Uburezi n’abafaranyabikorwa bayo basanze mu kigo ayobora byinshi ngo byamaze guhabwa umurongo ndetse bimwe mu byagayishije iki kigo uwo munsi bikaba ngo byarahise bikemuka ku bufatanye n’ababyeyi, imboni z’uburezi n’Akarere.

Yagize ati” Nibyo, twasuwe n’itsinda rya Minisiteri y’Uburezi ryakoraga ku bukangurambaga ku ireme ry’uburezi, mu byagaragaye bitanoze harimo isuku mu bwiherero, humvikanagamo umunuko ariko ubu ubwiherero burakorerwa isuku gatatu ku munsi, abana bavuyeyo umukozi ushinzwe isuku anyurayo akareba ko bahakoze neza, tunatera umuti kabiri ku munsi mu rwego rwo kurwanya umunuko.”

Ku kibazo cy’abana byagaragaye ko bavangurwa aho bamwe bigaga igitondo n’ikigoroba kandi bitemewe yagize ati” Twanyuze mu mashuri yarimo iki kibazo, twaganiriye n’abarezi,tuganira n’abana ndetse n’ababyeyi babo kuko bavugaga ko bari babisabye abarezi ngo babafashe, buri wese ikibazo yaracyumvise akigira icye, nta mwana ugaruka kwiga kabiri, abarimu basubiye ku nshingano zabo neza.”

Mukanyandwi, akomeza avuga ko ahanini ikibazo cyabaye aho agiriye mu kiruhuko cy’Umubyeyi maze ngo uwari ushinzwe amasomo inshingano zimubana nyinshi abura ubwita kuri iki kibazo n’ibindi bimwe na bimwe atari amenyereye.

Ikibazo cy’abana byagaragaye ko bataye ishuri yagize ati” Ubu dufite itsinda ry’abantu 3 ryitwa “Imboni z’Uburezi” muri buri Mudugudu, badufasha mu bukangurambaga mu babyeyi. Abana bamwe bari batwawe n’amabuye y’agaciro, ku bufatanye n’iri tsinda, ubuyobozi n’ababyeyi ubu hari abamaze kugaruka bagera kuri 27 muri iki cyumweru gusa kandi n’abandi dufite icyizere ko imbaraga twashyizemo zizasiga bagarutse.”

Kuba hari abarezi ubugenzuzi bwasanze badategura amasomo uko bikwiriye, agira ati” Twakoranye inama tubiganiraho, ubu amasomo arategurwa ndetse ushinzwe amasomo agakora ubugenzuzi ko byubahirizwa n’ubwo biba bitamworoheye kuko ari inshingano afatanya n’iz’ubuyobozi bw’ishuri mu gihe nkiri mu kiruhuko cy’umubyeyi, gusa ntangiye gufata agatege ndanyaruka nkamufasha. Abana nabo ku bijyanye no kurya ikibazo kigeze kure gikemuka dufatanije na rya tsinda “Imboni z’Uburezi, ababyeyi barasurwa kandi ikibazo kubo tumaze kuganira bakigize icyabo ku buryo twizeye kukivamo neza.”

Ku kibazo cy’Abarimu baburaga mu mashuri atatu, uyu muyobozi atangaza ko babiri mu bari basezeye umwe yamaze kuboneka ku bufatanye n’Akarere, uwari mu kiruhuko cy’Ababyeyi nawe yamaze kubona umusigariraho hanaboneka undi ujya mu mwanya w’uwakabiri wasezeye ku buryo ngo amasomo yose ubu yigishwa nta kibazo.

Umubyeyi w’umwe mu bana wigaga ibihe byose utuye mu isantere y’ubucuruzi ya Bugoba yabwiye intyoza.com ati” Twisabiye abarimu ngo badufashe aba bana kuko batugora kwirirwa murugo, ubu batumye baza kuturushya. Cyakoze ikigo cyaratuganirije twumva koko hari abo twaryamiraga tutibagiwe ubucucike bwaterwaga n’abiga igitondo bakanagaruka ikigoroba.” Yongeraho ko ku by’amafaranga we ntayo yishyuraga ko yari yaringize mwarimu gusa akemera.

Jean Bosco Ngiruwonsanga, umujyanama w’uburezi akaba no mu itsinda ry’imboni z’uburezi mu Mudugudu wa Nyenge, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma, yagize ati” Twaganiriye n’ubuyobozi bw’ikigo, ababyeyi dukorana inama badushyira muri gahunda y’imirire y’abana ku ishuri, tugenda urugo kurundi dukangurira umubyeyi kugira uruhare mu gutuma umwana arya ku ishuri kuko ntabwo wakwiga utariye, birimo kugenda neza, natwe umusaruro turimo kubona tuwishimiye.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Emmanuel Bugoba, avuga ko ingamba zose zo gufasha ikigo kuva mu bibazo ubugenzuzi bwabonye n’ibindi byavuka zamaze gufatwa ko kandi n’aho iri tsinda ryagaruka none cyangwa ejo rizasanga hari impinduka nziza zakozwe hisunzwe inama n’impanuro basigiye ikigo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga