• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kabarondo : Abaturage bafite amakuru adahagije ku rubanza rwa Ngenzi na Barahira

Umwanditsi
June 5, 2018

Abaturage b’Umurenge wa Kabarondo batangaza ko badafite amakuru ahagije ku rubanza rwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien bahoze bayobora Komini Kabarondo kuri ubu bariho baburanishirizwa mu Bufaransa ku byaha bakurikiiranyweho bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu rubanza rwitiriwe Kabarondo ruburanishwamo abahoze ari ba Burugumesitiri ba Komini Kabarondo, rwatangiye kuburanishwa mu bujurire kuva taliki ya 5 Gicurasi 2017, abaturage ba Kabarondo bagaragaza ko bafite amakuru adahagije ku migendekere yarwo umunsi ku wundi.

Ubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Haguruka, ADR na Kanyarwanda ku bufatanye na RCN Justice & Democratie bajyaga kuganiriza abaturage b’utugari twa Kabura na Cyinzovu two mu Murenge wa Kabarondo kuri urwo rubanza, umwe mu baturage b’Akagari ka Kabura, yagize ati: «Uranteye nta makuru mfite kuko ntitubimenya. Nta bayobozi babitubwira, uretse mwe numvise muza kubituganirizaho». Naho undi we ati «Mperuka bavuga ko babakatiye, ibyo bindi simbizi”. Ati “Ubundi kuki batabazana kuburanira aho bakoreye icyaha ko ari nabwo twabikurikirana neza?”

Undi muturage wo mu Kagari ka Cyinzovu we asanga kutamenya amakuru y’aho urubanza rugeze harimo n’igisa nk’ubwiru kiri no mu baturage ubwabo. Ati “None se n’abahamagarwa kujya gutanga ubuhamya ari abashinja n’abashinjura ko ntawutubwira ko yatumijwe kandi duturanye? Barabimenya bakagenda bucece, nyamara batubwiye twanibukiranya amakuru bigatuma tumenya n’aho urubanza rugeze”.

Abaturage barimo bahabwa amakuru kuri uru rubanza.

Ryaka Jovit wahoze ari umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kabarondo, avuga ko kuba urubanza rutabera hafi y’abaturage bigoye kugira ngo bamenye ibyarwo. Ariko n’imibereho ya buri munsi ngo iri mu bituma badashamadukira gukurikirana aho urubanza rugeze. Ati “Abarokotse benshi ni abakecuru n’abasaza babayeho mu buzima bubagoye, ikibaraje ishinga usanga atari ugukurikirana urubanza rwa Ngenzi na Barahira, ahubwo ari imibereho ya buri munsi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred, asanga kuba byari mu ntangiriro z’urubanza, ubukangurambaga bwari bukiri buke, ati “Ariko ubu kuva haje inzego zitandukanye zigasobanurira abaturage, natwe uko itangazamakuru ribyandika rinabivuga tuzajya dukomeza kumenyesha abaturage aho rugeze biciye mu nteko z’abaturage”. Uyu munyamabanga nshingwabikorwa wa Kabarondo avuga ko uruhare rw’itangazamakuru muri uru rubanza ari ingenzi.

Agira ati “Kuba rubera kure y’abaturage, uruhare rw’itangazamakuru ni ngombwa kugira ngo rumenyekane. Uko ruzarushaho kuvugwa mu itangazamakuru niko abaturage bazarushaho kugenda barukurikirana, n’abayobozi bakabona aho bakura amakuru yo kubwira abaturage mu nteko z’abaturage”.

Mu rukiko rubanza, Barahira na Ngenzi bari bahamijwe icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, bakatirwa gufungwa burundu. Iburanisha mu bujurire rizapfundikirwa taliki ya 6 Nyakanga 2018.

 Gérard M. MANZI

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga